• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Col. Gahimano wari muri Coup d’Etat yo kuya 5 Nyakanga 73 yitabye Imana

Col. Gahimano wari muri Coup d’Etat yo kuya 5 Nyakanga 73 yitabye Imana

Ubwanditsi 17 Nov 2016 ITOHOZA

Colonel Fabien Gahimano, umwe mu basirikare bakuru 11 bagize uruhare muri Coup d’Etat yahiritse Gregoire Kayibanda, yitabye Imana aguye mu Bubiligi, igihugu yari yarahungiyemo.

Col Gahimano yaguye mu Bibiligi ari naho yigiye igisirikare, azize iza bukuru kuko yari ashaje, ndetse amaze iminsi atameze neza.

Colonel Gahimano wavukaga mu Bugoyi muri Gisenyi, ari mu itsinda ry’abasirikare 11 bahiritse Kayibanda mu ijoro rishyira kuwa 5 Nyakanga 1973 aho yari afite ipeti rya Major, gusa amakuru akavuga ko babiri bonyine ari bo bakiriho, Ntibitura Bonaventure uba mu Butaliyani na Serubuga Laurent uba mu Bufaransa.

Iryo tsinda ryarimo Gen Maj Juvénal Habyarimana wari Minisitiri w’Ingabo na Polisi akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt Col Kanyarengwe Alexis wayoboraga iseminari nto yo ku Nyundo, Maj Nsekalije Aloys, Maj Benda Sabin wayoboraga ikigo cya Camp Kigali, Maj Ruhashya Epimaque, Maj Gahimano Fabien wayoboraga ishuri ry’abofisiye i Kigali, Maj Jean Nepomuscène Munyandekwe, Maj Serubuga Laurent, Maj Buregeya Bonaventure, Maj Ntibitura Bonaventure na Maj Simba Aloys.

Abo ni nabo basinye ku itangazo ryatambutse kuri Radiyo Rwanda kuwa 5 Nyakanga 1973 na Commandant Théoneste Lizinde, atangaza ko guverinoma yose isheshwe, bakavuga ko batakwemera ko ‘igihugu gicikamo ibice’.

Icyo gihe batangaje ko ibikorwa bya politiki bibujijwe, ba burugumesitiri basabwa gukomeza inshingano zabo mu mahoro kimwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa muri za Minisiteri, guverinoma isimbuzwa ‘Komite y’ubumwe n’amahoro’ yari iyobowe na Juvénal Habyalimana.

-4711.jpg

Colonel Fabien Gahimano

2016-11-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyamirambo: Abantu Bane Bamaze Gupfa Bazize kanyanga bikekwa ko yari yashyizwemo alcool bogesha ibisebe

Nyamirambo: Abantu Bane Bamaze Gupfa Bazize kanyanga bikekwa ko yari yashyizwemo alcool bogesha ibisebe

Ubwanditsi 10 Jun 2017
Dosiye ya Minisitiri w’Intebe w’Uburundi, Gervais Ndirakobuca, uvugwa mu guha intwaro FDLR, yabyukijwe.

Dosiye ya Minisitiri w’Intebe w’Uburundi, Gervais Ndirakobuca, uvugwa mu guha intwaro FDLR, yabyukijwe.

Ubwanditsi 27 Apr 2024
Kwibuka 29: Twiyame Padiri Nahimana n’abandi nkawe, imungu muri Kiliziya zikwiza uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside

Kwibuka 29: Twiyame Padiri Nahimana n’abandi nkawe, imungu muri Kiliziya zikwiza uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 06 Apr 2023
Uganda: Hari byinshi leta ya Museveni igomba gusobanurira abaturage bayo kurusha gukwirakwiza ibihuha ku buzima bw’abayobozi mu Rwanda

Uganda: Hari byinshi leta ya Museveni igomba gusobanurira abaturage bayo kurusha gukwirakwiza ibihuha ku buzima bw’abayobozi mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwari umuyobozi wa Radio Amazing Grace yahambirijwe nyuma yo gutabwa muri yombi
HIRYA NO HINO

Uwari umuyobozi wa Radio Amazing Grace yahambirijwe nyuma yo gutabwa muri yombi

Ubwanditsi 08 Oct 2019
’Ni igihe cyiza ngo u Rwanda ruhabwe ibyo rusaba Uganda’
POLITIKI

’Ni igihe cyiza ngo u Rwanda ruhabwe ibyo rusaba Uganda’

Ubwanditsi 25 Feb 2020
Perezida Mitterrand yihanije Abatutsi atanga n’intwaro zo kubica : Itegurwa rya Jenoside
POLITIKI

Perezida Mitterrand yihanije Abatutsi atanga n’intwaro zo kubica : Itegurwa rya Jenoside

Ubwanditsi 24 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru