Colonel Fabien Gahimano, umwe mu basirikare bakuru 11 bagize uruhare muri Coup d’Etat yahiritse Gregoire Kayibanda, yitabye Imana aguye mu Bubiligi, igihugu yari yarahungiyemo.
Col Gahimano yaguye mu Bibiligi ari naho yigiye igisirikare, azize iza bukuru kuko yari ashaje, ndetse amaze iminsi atameze neza.
Colonel Gahimano wavukaga mu Bugoyi muri Gisenyi, ari mu itsinda ry’abasirikare 11 bahiritse Kayibanda mu ijoro rishyira kuwa 5 Nyakanga 1973 aho yari afite ipeti rya Major, gusa amakuru akavuga ko babiri bonyine ari bo bakiriho, Ntibitura Bonaventure uba mu Butaliyani na Serubuga Laurent uba mu Bufaransa.
Iryo tsinda ryarimo Gen Maj Juvénal Habyarimana wari Minisitiri w’Ingabo na Polisi akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt Col Kanyarengwe Alexis wayoboraga iseminari nto yo ku Nyundo, Maj Nsekalije Aloys, Maj Benda Sabin wayoboraga ikigo cya Camp Kigali, Maj Ruhashya Epimaque, Maj Gahimano Fabien wayoboraga ishuri ry’abofisiye i Kigali, Maj Jean Nepomuscène Munyandekwe, Maj Serubuga Laurent, Maj Buregeya Bonaventure, Maj Ntibitura Bonaventure na Maj Simba Aloys.
Abo ni nabo basinye ku itangazo ryatambutse kuri Radiyo Rwanda kuwa 5 Nyakanga 1973 na Commandant Théoneste Lizinde, atangaza ko guverinoma yose isheshwe, bakavuga ko batakwemera ko ‘igihugu gicikamo ibice’.
Icyo gihe batangaje ko ibikorwa bya politiki bibujijwe, ba burugumesitiri basabwa gukomeza inshingano zabo mu mahoro kimwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa muri za Minisiteri, guverinoma isimbuzwa ‘Komite y’ubumwe n’amahoro’ yari iyobowe na Juvénal Habyalimana.
Colonel Fabien Gahimano