• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2016 ITOHOZA

Komite ngenzuzi ya Diaspora Nyarwanda iherutse gufata icyemezo kirukana burundu, Alice Cyusa wari umaze umwaka n’amezi 11 ari umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga ku rwego rw’Isi na Norbert Haguma wari Visi Perezida we, babashinja ‘amakosa akomeye ashobora gusenya umuryango’.

Iyi komite yahagaritse aba abayobozi nyuma yo gusanga mu mikorere yabo harimo ‘ibibazo biteye ubwoba ku buryo bidakemuwe vuba na bwangu’ abanyarwanda ba Diaspora Nyarwanda bahura n’ingaruka nyinshi zirimo kuba umuryango wasenguka kubera amakimbirane, amatiku n’amacakubiri aterwa n’imikorere idahwitse y’aba bayobozi bahagaritswe.

Umwanzuro uhagarika aba bayobozi bombi wafashwe na Komite ngenzuzi igizwe na Apollo Mbabazi, Julienne Mukabucyana na Padiri Eric Déo Kabera; kuwa 17 Ugushyingo 2016; nyuma y’uko mu Ukuboza 2015 nabwo hari hafashwe icyemezo cyo kubahagarika ariko baza guhabwa umwanya wo kwikosora.

Itangazo ryirukana burundu aba bayobozi rigira riti “ mu nama yabereye muri Minaffet yamaze amasaha menshi agera kuri ane n’igice yari iyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Alice Kabagire Cyusa yahawe umwanya uhagije wo kwisobanura, ariko birangira bigaragariye buri wese ko ibyo yahaniwe ari ukuri kandi bifatika.”

-4783.jpg

Alice Cyusa

“Nuko Alice Kabagire Cyusa agirwa inama yo gusaba imbabazi kandi yizeza ko bitazasubira maze na bagenzi be bo muri komiti bagirwa inama yo kumubabarira bakanamuha amahirwe yo kwikosora nuko birangira bose bemeye izo nama bagiriwe.”

“Iyo nama yabereye muri Minaffet yarangiye abari mu nama bose bizeye ko hagiye kubaho kwikosora ariko siko byagenze ahubwo amafuti yarushijeho gukaza umurego biba bibi kurushaho kugeza magingo aya.”

Amakosa Kabagire na Haguma bashinjwa

Iyi komite ivuga ko ibyaha basabiye imbabazi batigeze babihagarika cyangwa ngo babigabanye ahubwo byafashe indi ntera kuko bahisemo gukorera mu bwiru no gusuzubura bagenzi babo muri komite. Ibyo byatumye abashoboraga kubagira inama bahezwa, bimwe mu byemezo bakabimenya impitagihe cyangwa bakabimenya bivuye mu itangazamakuru.

-4784.jpg

Norbert Haguma

Iri tangazo rigira riti “By’umwihariko mwateguye urugendo rwo kujya muri Norway, mwirengagiza ubutumire mwahawe nk’umuyobozi wa RDGN mu gikorwa cyari kiyobowe First Lady w’u Rwanda cyabereye Washington DC. Ibi bikaba byarababaje abantu benshi bavugaga ko Komiti ya RDGN itahaye agaciro icyo gikorwa cyabereye aho mutuye muri USA.”

Iki komite ivuga ko Cyusa yageze n’aho ahagarikwa mu buyobozi bwa Diaspora muri Leta ya Indiana aho asanzwe atuye ashinjwa kuvangira ubuyobozi bwo muri Diaspora yaho no kuyicamo ibice.

Ikindi twamenye n’uko Cyusa yari asigaye akorana byahafi n’ibigarasha ndetse akaba anavugwaho no guharabika bagenzi be mu Itangazamakuru ryo mu Rwanda agamije kubatesha agaciro mu banyarwanda.

Umwanditsi wacu

2016-11-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gen. Ngendahimana yasezerewe muri RDF atanga ubutumwa kuri FDLR yakoreye na RNC

Gen. Ngendahimana yasezerewe muri RDF atanga ubutumwa kuri FDLR yakoreye na RNC

Ubwanditsi 07 Jul 2018
Urubanza rwabishe Col Karegeya  ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo

Urubanza rwabishe Col Karegeya ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

Ubwanditsi 15 Jun 2017
Igisilikare cy’ u Burundi  kimaze guhakana ko  ntawabuhungiyeho amaze kurasa abantu i Rusizi mu Rwanda

Igisilikare cy’ u Burundi kimaze guhakana ko ntawabuhungiyeho amaze kurasa abantu i Rusizi mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ngororero: Umucungamari wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5
Mu Rwanda

Ngororero: Umucungamari wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5

Ubwanditsi 04 Mar 2017
Gen. Nyamvumba yakomoje ku mpamvu ingengo y’imari y’igisirikare ikunze kugirwa ibanga
UBUKUNGU

Gen. Nyamvumba yakomoje ku mpamvu ingengo y’imari y’igisirikare ikunze kugirwa ibanga

Ubwanditsi 14 May 2019
Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wasesekaye i Kigali ( Yavuguruwe )
Amakuru

Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wasesekaye i Kigali ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 09 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru