• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Gen. Nyamvumba yakomoje ku mpamvu ingengo y’imari y’igisirikare ikunze kugirwa ibanga

Gen. Nyamvumba yakomoje ku mpamvu ingengo y’imari y’igisirikare ikunze kugirwa ibanga

Ubwanditsi 14 May 2019 UBUKUNGU

Mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, ntabwo byoroshye kubona amakuru ku ngengo y’imari inzego z’umutekano zikoresha mu bikorwa byazo bya buri munsi.

Akenshi ayo makuru agirwa ibanga ku mpamvu bivugwa ko ari iz’umutekano w’igihugu.

Nyamara bamwe mu nzobere zitandukanye bagaragaza ko nubwo impamvu yo kugira ayo makuru ibanga yumvikana, binateye impungenge kuko nta wamenya niba koko akoreshwa mu bifitiye igihugu akamaro.

Icyo kibazo cyagarutsweho kuri uyu wa Mbere mu nama yiga ku mutekano (National Security Symposium 2019) iri kubera i Nyakinama mu Karere ka Musanze mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare.

Umwarimu muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, Dr Peter Kasaija, yavuze ko hari ubushakashatsi butandukanye bagiye bashaka gukora ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari igenerwa igisirikare ariko bakabura amakuru.

Yagize ati “Rimwe na rimwe barakubwira ngo ibi ni amakuru y’ibanga. Kuki igisirikare gitinya kubazwa ibyo gikora? Kuki mudashaka ko tumenya icyo amafaranga akoreshwa ?”

Icyo gitekerezo cyashimangiwe n’Umunya-Sénégal, Abdoulaye Bathily, wavuze ko icyo kibazo bakundaga guhura nacyo mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yagize ati “ Mu Nteko iyo twabazaga ibyo bintu baratubwiraga ngo ariya ni amakuru akomeye agomba kuba ibanga. Ngo ingabo zacu turazizera. Bakavuga ngo rero ingengo y’imari mugomba kuyitora nta bindi bibazo.”

Bathily yavuze ko nubwo ingabo zikwiriye kwizerwa, byaba byiza hagiye hagaragazwa icyo amafaranga yakoreshejwe cyangwa agiye gukoreshwa kugira ngo hatabaho abarengera bakayakoresha mu bindi bidafitiye igihugu akamaro.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrcik Nyamvumba umwe mu batanze ikiganiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, yavuze ko kuba ibihugu byinshi bya Afurika bidakunda gutangaza icyo amafaranga agenewe igisirikare agiye gukoreshwa ari uko ayo makuru ashobora gukoreshwa nabi.

Yagize ati “Nibyo abasirikare bakoresha ubushobozi bwaturutse mu mbaraga z’abaturage bityo bagomba kumenya icyo yakoreshejwe. Nta mpamvu n’imwe tutagaragariza abaturage ibyo dukora ariko ukurikije uko ibintu bimeze muri Afurika, abaturage dukwiye gukura.”

Gen Nyamvumba yavuze ko by’umwihariko benshi mu batavuga rumwe na Leta muri Afurika bakwiriye guhindura imyumvire kuko usanga barwanya buri cyose harimo n’ingamba zigamije kurengera umutekano w’igihugu.

Ati “Muri Afurika turacyafite ikibazo. Nk’iyo urebye uko abatavuga rumwe na Leta bakora muri Afurika, iyo utari muri Guverinoma urwanya buri cyose kiri muri Guverinoma […] ku buryo ushobora no gukoresha ayo makuru mu bintu bibi.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, yavuze ko ibihugu byinshi bigira impungenge ku gutangaza amakuru arebana n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari igenewe inzego z’umutekano kuko biba bitizeye uko yakoreshwa

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko hari imyitwarire bamwe mu banyafurika bagiye bagaragaza mu bihe byashize bagambanira abaturage babo ku buryo gushyira hanze amakuru ajyanye n’umutekano bishobora kugira ingaruka.

Ati “Ntabwo mvuga ko tudakwiriye kubazwa ibyo dukora ariko twese tugomba kubibazwa. Nuhabwa ayo makuru ntuyakoreshe nabi ku buryo bwabangamira umutekano w’igihugu ubibazwe.”

Ku kijyanye n’uko ingengo y’imari igenewe inzego z’umutekano ishobora gukoreshwa nabi, Gen Nyamvumba yavuze ko ibyo byaterwa n’uburyo Leta isanzwe ikora.

Yavuze ko mu gihe imikorere ya Leta yaba yaramunzwe na ruswa igisirikare atari cyo cyasigara ariko ko iyo hari ingamba zigamije kuyihashya n’igisirikare gikora neza.

Raporo y’Ikigo Stockholm International Peace Research Institute gikora ubushakashatsi ku makimbirane n’ibijyanye n’intwaro yatangajwe mu Ugushyingo umwaka ushize, yagaragaje ko byinshi mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bikomeje gutera imbere mu kugaragaza uko amafaranga y’igisirikare cyabyo cyakoresheje.

Hagati ya 2012 na 2017, icyo kigo cyatangaje ko nibura ibihugu 45 kuri 47 bigize Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, byatanze inyandiko imwe igaragaza uko ingengo y’imari y’igisirikare yakoreshejwe.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba (iburyo), Minisitiri w’Ingabo, Gen.Maj. Murasira (hagati) na Gen. Maj. Jean Bosco Kazura (ibumoso) bakurikiye ikiganiro

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Claver Gatete; uw’Ubutabera, Busingye Johnston; Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe na Prof Adebayo Olukoshi batanga ikiganiro muri iyi nama

Abasirikare n’inzobere zo mu bihugu bitandukanye zikurikiye ibiganiro mu nama yiga ku mutekano

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango akurikiye ikiganiro

Umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano n’Igisirikare, Gen. James Kabarebe aganira n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba
Src : IGIHE.COM

2019-05-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House  yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Ubwanditsi 24 Aug 2016
Myinshi mu myanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yagezweho hejuru ya 75 %

Myinshi mu myanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yagezweho hejuru ya 75 %

Ubwanditsi 10 Mar 2019
Ingengo y’imari y’igihugu igiye kongerwaho miliyari 141 Frw

Ingengo y’imari y’igihugu igiye kongerwaho miliyari 141 Frw

Ubwanditsi 29 Jan 2019
Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ubwanditsi 15 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri Uganda, nyuma yo gutahura inkingo za covid 19 zicuruzwa rwihishwa muri farumasi, ubu haravugwa ubucuruzi bw’imyanya y’imibiri y’abavugwa ko bishwe n’iyo ndwara.
Amakuru

Muri Uganda, nyuma yo gutahura inkingo za covid 19 zicuruzwa rwihishwa muri farumasi, ubu haravugwa ubucuruzi bw’imyanya y’imibiri y’abavugwa ko bishwe n’iyo ndwara.

Ubwanditsi 16 Jun 2021
Padiri Nahimana  yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi
ITOHOZA

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Ubwanditsi 24 Jan 2017
Burera: Polisi yakanguriye abahatuye kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye
Mu Rwanda

Burera: Polisi yakanguriye abahatuye kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye

Ubwanditsi 24 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru