• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Uburengerazuba: Abibumbiye mu makoperative beretswe inyungu iri mu kwizigamira muri ‘‘Ejo Heza’’

Uburengerazuba: Abibumbiye mu makoperative beretswe inyungu iri mu kwizigamira muri ‘‘Ejo Heza’’

Ubwanditsi 17 Dec 2019 UBUKUNGU

Abayobozi b’amakoperative mu Ntara y’Uburengerazuba basobanuriwe imikorere y’ubwizigame bw’igihe kirekire bwiswe ’Ejo Heza’ buri mu cyerekezo cy’igihugu cyo kwihutisha iterambere, banerekwa inyungu babufitemo.

Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kumenya, kwiyandikisha no kwizigamira no guteganyiriza izabukuru muri Ejo Heza, bo ubwabo n’imiryango yabo.

Ejo Heza ni ubwizigame bw’igihe kirekire buteganyiriza pansiyo bwashyizweho na Leta y’u Rwanda kugira ngo buri Munyarwanda n’umunyamahanga utuye mu gihugu yizigamire ateganyiriza izabukuru kugira ngo azasaze afata pansiyo nkuko bigenda ku banyamushahara bategurirwa amasaziro meza.

Mu kumenyekanisha gahunda ya Ejo Heza abayobozi b’amakoperative mu Ntara y’Uburengerazuba ku wa 12 Ukuboza 2019 bahawe amahugurwa yo kubasobanurira imikorere yayo.

Muri rusange amakoperative abarizwamo abanyamuryango basaga miliyoni eshanu bakaba bagize igice kinini cy’Abanyarwanda bangana na 92% bari basanzwe badafite amahirwe yo kugira aho bizigamira hagamijwe guteganyiriza izabukuru.

Kugeza ubu Abanyarwanda bafite ubwiteganyirize bw’izabukuru ni 8% gusa, iri janisha rikaba ryihariwe n’abakorera umushahara.

Abitabiriye inama bakomoka mu makoperative atandukanye yiganjemo ay’ubuhinzi, ubworozi, uburobyi na serivisi n’ayandi. Basoje inama biyemeje kwihutisha ubukangurambaga mu bo bahagarariye kugira ngo babafashe n’igihugu gukemura ikibazo cy’imibereho mibi mu zabukuru no gufatanya n’akarere kuko Ejo Heza yashyizwe mu mihigo y’uturere mu 2019-2020.

Umuyobozi wa Koperative y’Abahinzi b’icyayi COTHEGIM yo muri Karongi, Nsabimana Théophile, yavuze ko bashishikarije abanyamuryango kwiyandikisha no kwizigamira muri Ejo Heza.

Ati ‘‘Ubu byabereye urugero n’abatarizigamira ndetse bakaba biteguye kubikora no kubikorera imiryango yabo.’’

COTHEGIM imaze gutangira umusanzu abanyamuryango 1200 b’iyo koperative muri Ejo Heza.

Abandi bakuriye amakoperative bari bitabiriye inama bavuga ko bagiye gukangurira abanyamuryango kwizigamira.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, RCA, gisanga abantu bakorera hamwe bose cyane cyane muri koperative bakwiye gukoresha umusaruro babona bakizigamira muri Ejo Heza.

Umuyobozi mu Kigo gishinzwe Amakoperative mu Ntara y’Uburengerazuba, Hamisi Jean Damascène, yavuze ‘‘Gahunda ya Ejo Heza yuzuzanya na Politiki nshya y’amakoperative kuko byose bigamije iterambere ry’umuturage wiyemeje gukora yiteza imbere muri koperative arimo.’’

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubukangurambaga bya Ejo Heza mu Ntara y’Uburengerazuba, Mugiraneza Emmanuel, yavuze ko abibumbiye mu makoperative aribo EjoHeza yashyiriweho by’umwuhariko.

Yakomeje ati ‘‘Nta yandi mahirwe bari bafite yo kwizigamira no guteganyiriza izabukuru ku buryo basaza bafata pansiyo nkuko bigenda ku banyamushahara.’’

Itegeko ryashyizeho Ejo Heza riteganya ko buri muntu yizigamira akurikije ubushobozi bwe. Umunyarwanda uri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe asabwa kwizigamira nibura 15 000 Frw ku mwaka, leta ikamwongereraho 18 000 Frw ni ukuvuga 100%. Uwo mu cyiciro cya gatatu asabwa kwizigamira nibura 18 000 Frw ku mwaka, leta ikamwongereraho 9 000 Frw ni ukuvuga 50%. Uwo mu cyiciro cya kane asabwa kwizigamira nibura 72 000 Frw ku mwaka, akaba ntacyo bongererwaho mu buryo bw’uruhare rwa Leta. Uru ruhare ntirurenga 18,000 Frw.

Ayo mafaranga y’ubwizigame ashobora gutangwa buri kwezi, buri gihembwe, buri mezi atandatu cyangwa agatangirwa icya rimwe. Umuntu witeganyirije muri Ejo Heza atangira guhabwa pansiyo yujuje imyaka 55, akayifata mu gihe cy’imyaka 20.

Uzizigamira amafaranga menshi azajya aba afite amahirwe yo kuba ayo mafaranga yaba ingwate akajya kwaka inguzanyo yo kubaka inzu cyangwa kuyigura, kwishyurira abana amashuri n’ibindi.

Umunyamuryango wa Ejo Heza uzagira ibyago yarujuje ibisabwa akagira ibyago akitaba Imana, umuryango we Leta iwufashisha 1 250 000 Frw, agizwe na miliyoni yo kuwufasha na 250 000 Frw yo gushyingura.

Kwinjira muri gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ya Ejo Heza ni ugukoresha telefoni igendanwa ukanda *506# ugakurikiza amabwiriza kugeza uhawe ubutumwa bugufi bwemeza ko wamaze kwiyandikisha.

Gahunda ya Ejo Heza ubu ibarizwa mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, ikaba ari nayo ishinzwe ishyirwa mu bikorwa ryayo buri munsi.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kuzamura urwego rw’ubwizigame bukava ku gipimo cya 10.6% bukagera kuri 23 % mu 2024, Ejo Heza ikaba yariyongereye ku bundi buryo bwo kwizigamira no kwiteganyiriza busanzweho.

Abayobozi batandukanye bagarutse ku nyungu ziri mu kwizigamira muri ‘‘Ejo Heza’’

Abayobozi b’amakoperative mu Ntara y’Uburengerazuba basobanuriwe imikorere y’ubwizigame bw’igihe kirekire bwiswe ’Ejo Heza’

2019-12-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

BK Group PLC yungutse miliyari 19.7Frw mu mezi icyenda ya 2018

BK Group PLC yungutse miliyari 19.7Frw mu mezi icyenda ya 2018

Ubwanditsi 01 Dec 2018
Ikigega Agaciro cyahawe umuyobozi mushya, Jack Kayonga asubira muri Crystal Ventures

Ikigega Agaciro cyahawe umuyobozi mushya, Jack Kayonga asubira muri Crystal Ventures

Ubwanditsi 17 Mar 2020
Perezida Kagame yafunguye Mara Phone, uruganda rwa mbere muri Afurika rukora Smartphone

Perezida Kagame yafunguye Mara Phone, uruganda rwa mbere muri Afurika rukora Smartphone

Ubwanditsi 07 Oct 2019
U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 116 Frw yo gukwirakwiza amazi meza

U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 116 Frw yo gukwirakwiza amazi meza

Ubwanditsi 16 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo avuga ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage ari imwe mu nkingi z’umutekano uharangwa
Mu Mahanga

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo avuga ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage ari imwe mu nkingi z’umutekano uharangwa

Ubwanditsi 29 Jun 2016
Umutekano wa Agathon Rwasa uri mu kaga nyuma yo kwamburwa abasirikare bamurindaga
INKURU NYAMUKURU

Umutekano wa Agathon Rwasa uri mu kaga nyuma yo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Ubwanditsi 29 Dec 2017
#TAS2017: Kigali yabaye Umujyi ku bw’impanuka – Kagame
Mu Rwanda

#TAS2017: Kigali yabaye Umujyi ku bw’impanuka – Kagame

Ubwanditsi 11 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru