• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

Editorial 04 Dec 2016 Mu Rwanda

Perezida Kagame na Madamu bageze muri Gabon, aho bitabiriye inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bwa Afurika yo Hagati, CEEAC, u Rwanda ruherutse gusubiramo nyuma y’imyaka icyenda ruwuvuyemo.

Kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016, Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma mu Muryango CEEAC, bateraniye i Libreville muri Gabon, aho biteganyijwe ko baganira ku bibazo by’izahara ry’amahoro n’umutekano mu karere ka Afurika yo hagati.

Mu itangazo Umunyamabanga Mukuru wa CEEAC, Ahmad Allam-Mi yashyize ahagaragara, yavuze ko iyo nama isuzuma imiterere ya politiki n’umutekano muri aka karere, hakibandwa cyane ku bibazo by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), muri Centrafrique, mu Burundi no kurwanya Boko Haram muri Cameroun na Tchad.

Centrafique Actu dukesha yatangaje ko hareberwa hamwe ibibazo bivuka mu matora muri Afurika yo hagati n’ibibazo byayakurikiye nko mu Burundi, Centrafrique, Gabon no muri Tchad.

Ibihugu bikirimo kwitegura amatora nka RDC na byo ntibirenzwa ingohe, ahubwo biritabwaho hagamijwe gushaka amahoro n’umudendezo mu karere.

Iyi nama iteranye nyuma y’amezi ane (4) Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, ashyikirije Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon akaba n’Umuyobozi wa CEEAC, impapuro zemerera u Rwanda gusubira muri uwo muryango rwikuyemo mu 2007.

CEEAC yashinzwe mu 1983 ifite inshingano zo kunoza ubufatanye no kwishyira hamwe kw’Afurika yo hagati, ariko bigeze mu 2007 u Rwanda rufata umwanzuro wo kwivanamo ahubwo rushyira imbaraga mu miryango ya COMESA n’Umuryago wa Afurika y’u Burasirazuba, EAC.

Kubera ibibazo by’intambara mu bihugu biwugize CEEAC, waje gusa n’uhagarara hagati ya 1992 na 1998.

CEEAC yashinzwe igizwe n’ibihugu 10 birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Équatoriale, Congo Brazzaville, Sao Tomé Principe na Tchad.

-4882.jpg

Perezida Paul Kagame yakirwa ku kibuga cy’Indege

2016-12-04
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Watowe wa Gambiya Ararahirira muri Ambasade

Perezida Watowe wa Gambiya Ararahirira muri Ambasade

Editorial 19 Jan 2017
Umuhanzi Diamond arashinjwa ubusambanyi imihanda yose, Miss Burundi 2012 nawe yavuze ko yamuteye  inda y’Impanga aramutererana

Umuhanzi Diamond arashinjwa ubusambanyi imihanda yose, Miss Burundi 2012 nawe yavuze ko yamuteye inda y’Impanga aramutererana

Editorial 24 Sep 2017
Kicukiro:Abayobozi b’amadini n’amatorero bihaye umukoro wo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Kicukiro:Abayobozi b’amadini n’amatorero bihaye umukoro wo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Editorial 23 Jun 2021
Gatare na Tom Ndahiro bati “Hari Abanyamakuru b’ Abanazi, Ingabire Victoire akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda

Gatare na Tom Ndahiro bati “Hari Abanyamakuru b’ Abanazi, Ingabire Victoire akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda

Editorial 13 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Gen Kale Kayihura Mu Nzira Zerekeza Mu Rukiko Nyuma Y’amezi Asaga Abiri Afunze
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Gen Kale Kayihura Mu Nzira Zerekeza Mu Rukiko Nyuma Y’amezi Asaga Abiri Afunze

Editorial 23 Aug 2018
Theo Badege Umuyobozi wa CID  yaba yubikiwe imbehe
Mu Mahanga

Theo Badege Umuyobozi wa CID yaba yubikiwe imbehe

Editorial 17 Aug 2016
Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose
POLITIKI

Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose

Editorial 10 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru