Perezida Kagame na Madamu bageze muri Gabon, aho bitabiriye inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bwa Afurika yo Hagati, CEEAC, u Rwanda ruherutse gusubiramo nyuma y’imyaka icyenda ruwuvuyemo.
Kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016, Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma mu Muryango CEEAC, bateraniye i Libreville muri Gabon, aho biteganyijwe ko baganira ku bibazo by’izahara ry’amahoro n’umutekano mu karere ka Afurika yo hagati.
Mu itangazo Umunyamabanga Mukuru wa CEEAC, Ahmad Allam-Mi yashyize ahagaragara, yavuze ko iyo nama isuzuma imiterere ya politiki n’umutekano muri aka karere, hakibandwa cyane ku bibazo by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), muri Centrafrique, mu Burundi no kurwanya Boko Haram muri Cameroun na Tchad.
Centrafique Actu dukesha yatangaje ko hareberwa hamwe ibibazo bivuka mu matora muri Afurika yo hagati n’ibibazo byayakurikiye nko mu Burundi, Centrafrique, Gabon no muri Tchad.
Ibihugu bikirimo kwitegura amatora nka RDC na byo ntibirenzwa ingohe, ahubwo biritabwaho hagamijwe gushaka amahoro n’umudendezo mu karere.
Iyi nama iteranye nyuma y’amezi ane (4) Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, ashyikirije Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon akaba n’Umuyobozi wa CEEAC, impapuro zemerera u Rwanda gusubira muri uwo muryango rwikuyemo mu 2007.
CEEAC yashinzwe mu 1983 ifite inshingano zo kunoza ubufatanye no kwishyira hamwe kw’Afurika yo hagati, ariko bigeze mu 2007 u Rwanda rufata umwanzuro wo kwivanamo ahubwo rushyira imbaraga mu miryango ya COMESA n’Umuryago wa Afurika y’u Burasirazuba, EAC.
Kubera ibibazo by’intambara mu bihugu biwugize CEEAC, waje gusa n’uhagarara hagati ya 1992 na 1998.
CEEAC yashinzwe igizwe n’ibihugu 10 birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Équatoriale, Congo Brazzaville, Sao Tomé Principe na Tchad.
Perezida Paul Kagame yakirwa ku kibuga cy’Indege