• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Jammeh wa Gambia yerekanye gukunda igihugu kurusha Nkurunziza w’u Burundi

Perezida Jammeh wa Gambia yerekanye gukunda igihugu kurusha Nkurunziza w’u Burundi

Ubwanditsi 06 Dec 2016 POLITIKI

Igihugu cya Gambia kivuye mu matora aho Perezida wari usanzwe ku butegetsi yagaragaje yuko akunda igihugu cye kurusha kurusha Petero Nkurunziza mu Burundi.

Amatora ya Perezida wa Repubulika muri icyo gihugu cya Gambia, kiri mu burengerazuba bwa Afurika kikaba giherutse no kuba indiri ya EBOLA, yabaye mu cyumweru gishize aho Perezida Yahya Jammeh yatsinzwe na Adama Barrow utari usanzwe uzwi cyane muri politike !

Yahya Jammeh wabaye Perezida wa Gambia mu 1994 binyuze muri kudeta yahoraga avuga yuko azategeka icyo gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika imyaka miliyari. Nta muntu wari witeze yuko uyu mugabo yakwemera kurekura ubutegetsi bw’icyo gihugu gifite abaturage bakabakaba miliyoni ebyiri.

Yahya Jammeh wafashe ubutegetsi afite imyaka 29 yari ‘yaratsinze’ amatora y’ubushize, ababikurikiranira hafi bagahamya yuko yari yizeye yuko naya yo mu cyumweru gishize yari kuyatsinda nta shiti, kandi koko babonaga yarafashe ingamba zo kuyatsinda byanze bikunze.

Ayo matora yo mu cyumweru gishize yegereye, ubutegetsi bwa Jammeh bwagaragaje yuko butifuza ko amatora yakorerwa mu mucyo. Ubumwe bw’ibihugu by’Ubulayi (EU) ntabwo bujya butangwa mu bohereza indorerezi mu matora yo muri Afurika, kandi buri gihe nti bubure inenge ziyabonamo !

Icyo ubutegetsi bwa Jammeh bwakoze mbere yuko ayo matora aba kwari ugutangariza EU yuko nta ndorerezi zayo zemerewe kuza gukurikirana amatora muri Gambia, hanagirwa na byinshi mu bitangazamakuru mpuzamahanga. Ibi byatumye benshi bahamya ibyo bari basanzwe batekereza yuko Perezida Jammeh agomba kuziba amajwi, akazitegekera ya myaka miliyari yahoraga avuga.

Icyaje gutungura benshi ariko n’uko Perezida Jammeh nta majwi yibye. Perezida wa komisiyo y’amatora muri icyo gihugu cya Gambia, Alieu Mommarr Njai, yatangaje yuko Barrow yabonye amajwi 263,515 (45.5%) naho Jammeh akabona 212,099 ( 36.7%).

N’ubwo atari benshi bari biteze yuko byatangazwa ko Jammeh yatsinzwe, ariko nyuma yo gutangazwa benshi bari biteze yuko imvururu zihita zivuka. Uko ntabwo ariko byagenze. Abari bashyigikiye yuko Perezida Jammeh yavaho bigabije imihanda babyina intsinzi, abashinzwe umutekano barebera. Na nyuma gato Perezida Yahya Jammeh aza gutungura abantu yemera intsinzi ya Barrow, yuko kandi yiteguye kumufasha aho byaba bikenewe.

Uko mbibona n’uko Perezida Jammeh yafashe icyemezo cya kigabo kandi abaturage b’icyo gihugu bagombe kuzakomeza babimushimira. Ntabwo yibye amajwi kandi yari abifitiye ubushobozi. Binatanganjwe yuko yatsinzwe ntiyajya mu byo guhangana nk’uko benshi bahamyaga yuko atashobora kurekura ubutegetsi ku bushake bwe !
Iyo Jammeh aza kugundira ntiyemere kurekura ubutegetsi hari kumeneka amaraso menshi, ariko kuba yaremeye ko yatsinzwe ntahangane igihugu kizakomeza guhumeka amahoro.

Perezida Nkurunziza we yanze kubahiriza amasezerano ya Arusha n’itegeko nshinga byamubuzaga kwiyamamariza manda ya gatatu, igihugu kijya mu kaga guhera mu kwa kane umwaka ushize. Abantu benshi barishwe na n’ubu bagikomeza kwicwa. Abandi bagera ku bihumbi 300 bahunze igihugu cyabo.

Iyo Nkurunziza aza kugira ubushishozi nk’ubwa Jammeh, ntiyiyamamarize indi manda nta maraso yari ku meneka mu Burundi kandi akazisazira neza. Ubu Nkurunziza yaritobye. Muri manda ze ebyiri nta byaha byinshi yabarwagaho nk’ibyaranze Jammeh muri manda ze. Ariko Jammeh ashobora kubabarirwa kuko yakoze nabi agasoza neza ariko Nkurunziza ntazashobora kubabarirwa kuko muri manda ze yakoze bitari nabi cyane ariko agasoza nabi cyane !

-4936.jpg

Perezida wa Gambia, Yahya Jammeh wafashe ubutegetsi mu 1994

Kayumba Casmiry

2016-12-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Ubwanditsi 30 Aug 2023
Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru

Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru

Ubwanditsi 28 Mar 2021
Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe

Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe

Ubwanditsi 24 Jul 2025
Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Ubwanditsi 06 Nov 2017

Igitekerezo kimwe

  1. MAOMBI jOHN
    July 16, 20181:01 pm -

    AYO MATIKU YANYU NURWANGO RWABATUTSI KU BAHUTU RWEREKANA KO MUTARI ABANYAMAKURU KO MUTANAKWIYE KWIYITA IKINYAMAKURU, KURI ABANYAMATIKU NINZIGO NTUTSI! MBEGA KUVA AHO MWATSINZWE NA NKURUNZIZA IGIHE YATSEMBATSEMBYE IBYITSO MWARI MWOHEREREJE MU BURUNDI MUKAGIRA UMUJINYA NINZIGO, NANUBU NTIMURABONA KO AKAGABO GAHIMBA AKANDI KATARAZA? NIMWEMERE KO MWATSINZWE HANYUMA MUZINGE UMURIZO MUCECEKE MUREKE GUSEBANYA, BIRABATESHA AGACIRO!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Umutwe Wa M23 Witeguye Kubura Imirwano
INKURU NYAMUKURU

RDC: Umutwe Wa M23 Witeguye Kubura Imirwano

Ubwanditsi 14 Aug 2018
Urutonde rw’Abadepite 80 bemejwe by’agateganyo
POLITIKI

Urutonde rw’Abadepite 80 bemejwe by’agateganyo

Ubwanditsi 06 Sep 2018
Amahoro  Kayumba Nyamwasa avuga ni ugutera abaturage  ama  Grenades
ITOHOZA

Amahoro Kayumba Nyamwasa avuga ni ugutera abaturage ama Grenades

Ubwanditsi 12 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru