• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»The Ben mu manza n ‘uwamukoreye amashusho y’indirimbo ye ‘ Habibi’

The Ben mu manza n ‘uwamukoreye amashusho y’indirimbo ye ‘ Habibi’

Ubwanditsi 08 Dec 2016 IMIKINO

Ibya The Ben n’umusore witwa Ganza umushinja ubujura n’ubuhemu bikomeje kuba urujijo, nyuma y’uko uyu Ganza atangaje ko ari we wakurishije indirimbo Habibi kuri Youtube, nyuma yasubiyeho maze The Ben we avuga ibindi bitandukanye, ubu biteye urujijo.

Mu minsi ishize ubwo The Ben yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Habibi”, yahise ashinjwa n’umusore witwa Ganza Innocent kuba yaramwibye uburenganzira ku gihangano cye akanamuhemukira ntamukorere ibyo bari barasezeranye. Ganza Innocent, ni umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukora akazi ko gufata amashusho agezweho, akenshi afata ayo mu kirere.

-4952.jpg

-4951.jpg

Umuhanzi The Ben

Ganza Innocent avuga ko The Ben yamusabye kumufatira amashusho meza y’indirimbo ye ’Habibi’ undi akabikora, ariko akamuca amafaranga macye akamusaba ko andi mafaranga ayamurekera akazahwana n’uko azashyira mu mashusho y’iyo ndirimbo amazina ye (Ganza Innocent) n’aya kompanyi ye yitwa Ganza Image Productions kugirango abantu bazamenye uwafashe aya mashusho bityo bizamuheshe akandi kazi kuko yari yiyizeye mu gufata amashusho agezweho.

-4954.jpg

-4953.jpg

Ganza Innocent

Ganza Innocent ariko avuga ko The Ben yaje kumwisubirana, amasezerano bari bateguye ntayasinye ndetse agatungurwa no kubona amashusho y’indirimbo asohotse yanditseho ko yakozwe na Cedru, nta na hamwe hagaragara Ganza Innocent ubwe cyangwa kompanyi ye ya Ganza Image Productions.

Ganza yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko ibi byamubabaje cyane bigatuma atanga ikirego ku buyobozi bw’urubuga rwa Youtube, uru rubuga narwo rukandikira The Ben rumusaba kwisobanura ntabikore, none bakaba bafashe icyemezo cyo gukura indirimbo kuri uru rubuga kandi ngo nayisubizaho azahura n’ibibazo bikomeye.

Iyi ndirimbo yari yakuwe ku rubuga rwa youtube ariko yasubiyeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu. The Ben we avuga ko ari we wari wayihagaritse, naho Ganza akemeza ko yari yakuweho kubera ikirego yari yatanze, kandi yiteguye gukomeza guharanira uburenganzira bwe.


2016-12-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo kubura umufasha we Celine Dion yabuze na musazawe

Nyuma yo kubura umufasha we Celine Dion yabuze na musazawe

Ubwanditsi 18 Jan 2016
Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0

Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0

Ubwanditsi 09 Sep 2022
General Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC intsinzi kuko nta rwitwazo ruhari rwo kudatsinda

General Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC intsinzi kuko nta rwitwazo ruhari rwo kudatsinda

Ubwanditsi 25 Nov 2024
Bigirimana Abedi yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Bigirimana Abedi yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Ubwanditsi 26 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza
Amakuru

Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza

Ubwanditsi 24 Aug 2023
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Uruganda rwa Bralirwa basinye amasezerano y’imikoranire.
Amakuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Uruganda rwa Bralirwa basinye amasezerano y’imikoranire.

Ubwanditsi 05 Mar 2021
Umwana na nyina bafungiwe kwica ihene urw’agashinyaguro
Mu Mahanga

Umwana na nyina bafungiwe kwica ihene urw’agashinyaguro

Ubwanditsi 26 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru