Umuhanzi w’icyamamare Wizkid, nyuma yo gutenguha abari bamutumiye muri Uganda mu gitaramo cyari kuba tariki 3 Ukuboza 2016 akabatenguha ku munota wa nyuma ntahakandagire kandi yari yahawe amafaranga yose yasabye, kuri ubu yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi.
Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi cyane nka Wizkid arashinjwa ubuhemu dore ko nyuma yo kutaboneka muri Uganda mu gitaramo yari yatumiwemo, yavuze ko azabagenera undi mwanya mu ntangiriro za 2017 ariko kugeza ubu nabyo bikaba bitakibaye bitewe nuko abamutumiye nta kintu abavugisha kuri iyo gahunda.
Abari batumiye Wizkid muri Uganda ari bo Startimes na Face TV, bavuga ko kumutumira n’ibindi byinshi bakoresheje mu kwamamaza igitaramo yatumiwemo, bakoresheje angana n’ibihumbi 300 by’amadorali y’Amerika (246.148.500 Frw) dore ko kugira ngo aririmbe gusa muri icyo gitaramo bari bamwishyuye ibihumbi 60 by’amadorali y’Amerika hakiyongeraho ayandi bamuhaye nk’itike, ayo bishyuye Hotel yari kubamo n’ibindi.
Kuri ubu Wizkid yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ndetse Polisi yo muri Uganda na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) zasabwe gukurikirana uyu muhanzi kuri ubu uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo yatumiwemo ariko umujyanama we Sunday Are ufatanyije na Wizkid ubuhemu akaba we yibereye muri Nigeria.
Ibyaha Wizkid ashinjwa bihanirwa n’amategeko y’igihugu cya Uganda. Kubona amafaranga mu buryo bw’amanyanga,ari nacyo cyaha kiremereye ashinjwa, bihanishwa igifungo cy’imyaka itanu. Polisi ya Uganda na Interpol zasabwe n’urukiko rwa Buganda guta muri yombi Wizkid mbere ya tariki 16 Mutarama 2017 agashyikirizwa ubutabera.
Hano barasobanura impamvu yo guta muri yombi Wizkid