Mu mwaka w’ 2010, Médard Ngabo (Meddy), Benjamin Mugisha (The Ben) bahagurutse mu Rwanda bagiye kuririmba mu gitaramo kiswe Rwanda Diaspora Urugwiro bajya muri Amerika baherekeje Perezida Kagame mu 2010.
Amakuru avuga ko icyabajyanye bagikoze kuko basusurukije abitabiye icyo gitaramo ariko barangije bahisemo guhita bigumira muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, ariko babikoze mu kinyabupfura ntibahita bavuga ko batse ubuhungiro bityo bikomeza kubera urujijo benshi mu bakurikirana umuzika nyarwanda hafi kuko bari bavuye mu Rwanda ari abahanzi bakunzwe cyane.
Bageze muri Amerika bakomeje gukundwa n’abanyarwanda baba aba mu Rwanda cyangwa mu mahanga. Ikibazo cyaje kubaho ni uko bageze muri Amerika bahasanga undi muhanzi w’umunyarwanda Alpha Rwirangira nawe wari umaze kuhagera ahawe uburyo bwo kujya kwiga na Perezida Kagame (presidential scholarship) ibijyanye na muzika nyuma yo kwegukana the East Africa Tusker Project Fame Season 3 mu 2009.
Alpha Rwirangira
Amakuru tugikurikirana atangaje ni uko ubu Alpha Rwirangira ngo yaba amaze kurangiza amasomo ye nawe byabaye ngombwa ko aguma muri Amerika ashaka kwisunga Meddy na The Ben ariko kuko batumvikana ndetse bamurusha umuziki banga gukorana nawe.
Ibi ariko si umwihariko wa Alpha Rwirangira gusa kuko abahanzi benshi niko babigenza ngo bagume mu mahanga, urugero rutari kure ni Kitoko nawe watse ubuhungiro mu Bwongereza. Niyo mpamvu benshi muri bo iyo babajijwe igihe bazagarukira mu Rwanda bahitamo kubeshyabeshya cyangwa abagerageje kuza bakabanza guca mu bihugu by’abaturanyi nk’uko The Ben yabigenje agaca Kampala agafata icyangombwa cy’u Rwanda kimwijiza mu Rwanda akaza n’indege ya Rwandair adakorejeje icyangombwa cy’impunzi yahawe n’Amerika kuko amategeko agenga impunzi atemera ko impunzi ijya mu gihugu ivuga ko yahunze.
Médard Ngabo (Meddy)
Tugarutse inyuma ariko ikintu kigomba gusobanuka hano ni uko umuntu wese watse ubuhungiro agomba gutanga impamvu zifatika zitumye ahunga kugira ngo ahabwe ubuhungiro. Izo mpamvu akenshi ziba zishingiye ku mpamvu z’umutekano muke cyangwa ihohoterwa n’itotezwa byakorewe cyangwa bishobora gukorerwa uwatse ubuhungiro cyane cyane bikozwe na Leta cyangwa abantu bafite ingufu muri Leta nk’abayobozi cyangwa abashinzwe umutekano!
Nk’umuntu nka Alpha Rwirangira wagiye kwiga ku bufasha bwa Perezida Kagame kugira ngo yake ubuhungiro bisaba ko agomba gusobanura ko umutekano we ugeramiwe ko ndetse na Perezida Ubwe ntacyo yamufasha niba ataravuze ko ariwe umuhiga cyangwa ari muri rimwe mu mashyaka ya Politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ubushize muri Rwanda Day yabereye i San Franscisco muri Amerika abahanzi nka King James, Teta, Meddy n’abandi bagombaga kuririmba ariko Alpha Rwirangira we yasabye kujyamo nawe ngo aririmbe byo kugira ngo nawe agaragare kuko yasaga nk’uwibagiranye kandi ashaka ngo ahishe ko nawe ari mu byo kuvuga nabi Leta yaka ubuhungiro.
Amakuru dufite ubu ni uko Alpha Rwirangira adashobora kuva muri Amerika ubu arimo kugenda yimuka ava mu mujyi umwe ajya mu wundi, kuza mu Rwanda byo ntabwo bishoboka mu myaka iri munsi ya 5 iri imbere kubera ko yatse ubuhungiro.
Tugarutse ku kugera mu Rwanda kwa The Ben amakuru twabonye aravuga ko habayeho ubuvugizi buhambaye kugira ngo The Ben naza mu Rwanda gucuranga hatazagira ugira icyo amubaza ku bijyanye no kujyana na Perezida agakwepa cyangwa kwaka ubuhungiro.
Benjamin Mugisha (The Ben)
Biravugwa ko The Ben agomba kubona ubwenegihugu bwa Amerika muri uku kwezi kwa Mutarama 2017, kandi mbere yo kuza mu Rwanda yabanje kubipanga n’umuburanira (avocat/Lawyer) amwizeza ko azamurwanaho akabisobanura neza ku buryo nta kibazo azagira ko Ubwenegihugu bw’Amerika bazabumuha nta kibazo ariko amubuza guca ku kibuga cy’indege cya Kanombe i Kigali ni nayo mpamvu yaciye i Kampala agahindura indege akaza akoresheje icyangombwa cy’u Rwanda.
Amakuru dufite yandi ni uko umwaka utaha na Meddy azajya mu Rwanda muri ubu buryo nk’ubwa The Ben uretse ko ashobora kuba wenda yarabonye Ubwenegihugu bw’Amerika mbere yaho.
Kitoko
Ariko si abahanzi gusa ahubwo 70% bajya hanze babeshya ko ari impunzi. cyokora kuri Meddy na The Ben rwose guhera muri Amerika byatanze umusaruro mwinshi kuko ubona ko bamaze kuba ibyamamare mpuzamahanga kandi bakaba bakunzwe n’abanyarwanda bose. Ndetse na Kitoko nawe ni kimwe uyu mwaka yagarukiye Kampala kuko passeport y’ubuhunzi yari afite itamwinjiza mu Rwanda.
Alpha nawe niba ari muri urwo rwego ni byiza. Ariko ku bigaragara Alpha nyuma ya 2009 aho aboneye igihembo cya Tusker Project Fame Season 3 ubona ko nta ntambwe yateye ku buryo mu Rwanda abenshi bamuzi gusa ku mafoto kurusha kuri scène.
Cyiza D.