Urukiko rwo muri Leta ya Virginia muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika kuri uyu wa kabiri tariki 3 Mutarama 2017, haratangira kumvwa urubanza hagati y’umuryango w’Umwami Kigeli haburanwa ku cyemezo cy’aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ugomba gutabarizwa.
Impande zihanganye, zigomba gutanga ibimenyetso k’umurage w’Umwami Kigeli n’aho yavuze agomba gutabarizwa nyuma yo guhunga igihugu cy’u Rwanda nyuma ya 1959, imbere y’umucamanza, hazasuzumwa abafite ukuri maze icyemezo kigafatwa.
Tariki 23 Ugushyingo 2016, nibwo urukiko rwo muri Fairfax County muri Leta ya Virginia, rwafashe iki cyemezo rumaze kubona ko impande zombi zihagarariwe n’ababunganira mu nkiko kandi ko zitumvikana ku bijyanye n’aho umwami Kigeli azatabarizwa, rwasabye ko abatanze ubuhamya bose bamenyeshwa, bakazajya kwisobanura ubwabo imbere y’urukiko, muri iki cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2017.
Ubusanzwe abo mu muryango w’umwami bacitsemo ibice bitatu bihanganye byanze kuva ku izima
Hari igice gishyigikiye ibyatangajwe n’uwahoze ari umuvugizi akaba n’umukarani w’umwami, Boniface Benzinge, wavuze ko umwami yari yifuje kuva cyera ataratanga ko umugogo we uzatajyanwa mu Rwanda, akumva ibyo bikwiye kubahirizwa. Abo mu muryango w’umwami bashyigikiye icyo cyifuzo cya Benzinge barimo Gerald Rwigemera, umwami Kigeli yari abereye se wabo. Benzinge yagize ati: “Ntituremeza neza aho azatabarizwa ariko ku bwacu twebwe, gutabarizwa mu Rwanda ntabwo tuzabikora.
Umuvugizi akaba n’umukarani w’Umwami kigeli, Boniface Benzinge
N’iyo baba babishaka, njyewe nk’umuvugizi w’Umwami nabasobanuriye ko ngomba gukurikiza icyifuzo yavuze akiriho kandi gikwiye kubahirizwa.
Kandi no mu muco, no mu mategeko ndetse ya Leta, ngirango ijambo rya nyuma ry’umuntu, bakurikiza ikintu yivugiye ubwe. Naho ibyifuzo bazana ubungubu, ntabwo twabifata ngo tubinyuranye n’igitekerezo yari afite. Mbese icyo gitekerezo cyo kugirango tujye kumushyingura mu Rwanda, nibwira ko kitariho rwose.”
Hari ikindi gice gishyigikiye ko Umwami yatabarizwa mu Rwanda nk’uko abo muri uyu muryango basanzwe baba mu Rwanda babyifuje kuva mbere, bakaba baranashyigikiwe n’abo muri uyu muryango babiri basanzwe baba muri Amerika, basohoye itangazo mu minsi ishize rivuga ko umugogo w’umwami uzatabarizwa mu Rwanda, i Mwima ya Nyanza aho yimikiwe. Abo ni Speciosa Mukabayojo, mushiki w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa na Christine Mukabayojo, Kigeli yari abereye se wabo.
Impano z’Umwami Kigeli zibwe n’abantu bataramenyekana
Iki gice ariko cyo kirimo ibindi bice bibiri nabyo bitumva kimwe uburyo ibi bintu bizakorwa n’ibizakurikiraho. Hari abifuza ko aho umwami azatabarizwa, hazahita himikirwa uzamusimbura. Aba babyumva kimwe na Rukeba Claude Francois wari umujyanama wihariye w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa kandi bakaba barabanye cyane, uyu akaba aherutse gutangaza ko umwami Kigeli yasize avuze uzamusimbura, akaba azamenyekana vuba.
Yagize ati: “Ni koko azasimburwa kuko yasize avuze uzamusimbura, mu 2006 yaramutanze, ashobora kuba yarabibwiye abantu babiri cyangwa batatu. Ubundi uko bigenda mu bintu by’ubwami, iyo basize bavuze umuntu ntibabibwira umuntu umwe. Uzi ko mu gihe cy’abiru, bavuga ko abiru ari bo babaga bafite iryo banga, ariko umwami yabaga yifitiye umwe w’umwihariko yabwiraga mu gihe habaye nk’amananiza. Niko byagenze mu gihe cya Rudahigwa atanga, niko byagenze nanubu mu gihe cya Kigeli V.”
Uyu Rukeba Claude Francois kandi yakuyeho urujijo ku bavugaga ko umwami Kigeli yarinze atanga akiri ingaragu akaba ataranigeze abyara, bisobanura ko byanashoboka ko byateguwe ko Kigeli azasimburwa n’umuhungu we. Uyu mujyanama we wihariye, yashimangiye ko hari umwana Kigeli yasize ariko yanga gutangaza aho aherereye. Yagize ati: “Ibyo byo kuvuga ko nta mwana yari afite, twe ku ruhande rwacu tuzi ko hari umwana yari afite, ntabwo twanavuga aho ari ariko arahari.” Ibi bisobanura ko Kigeli yaba yarabyaye umwana mu buryo bw’ibanga kandi akirinda ko bimenyekana cyane, cyane ko nta mugore bizwi ko yashatse.
Hari ikindi gice noneho cy’abifuza ko Kigeli yatabarizwa mu Rwanda, ariko ibyo gushaka umusimbura ku ngoma no gutsimbarara ku kwimika uwo bivugwa ko yasize araze ingoma ya cyami, byo bakaba bumva atari ngombwa kuko bifuza ko Kigeli V Ndahindurwa yagumana icyubahiro cyo kwitwa Umwami wa nyuma w’u Rwanda mu mateka yarwo, cyane ko abamukomokaho amateka atigeze atuma babasha gusobanukirwa neza iby’ingoma ya cyami n’umuco nyarwanda, iby’abiru, abagaragu n’ibindi byajyanaga n’ingoma ya cyami.
Pst. Ezra Mpyisi(ibumoso) yavuze ko Umuryango w’Umwami Kigeli V wifuza ko yatabarizwa mu Rwanda
Umuryango w’Umwami Kigeli
Rugiye kwambikana hagati y’abagize umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa, nyuma y’igihe hari ukutumvikana hagati yabo n’abari abajyanama be ndetse hakazamo n’ihangana rikomeye hagati yabo rishingiye ku kutavuga rumwe kwabo ku bijyanye n’aho Umugogo w’umwami ukwiye gutabarizwa.
Nyuma y’ibi byose, urukiko rwo muri Amerika nirwo rugiye gufata icyemezo cy’aho umwami Kigeli agomba gushyingurwa.
Umwami Kigeli aheruka kugenerwa udushimwe atakiriho aho President Obama na “Albizu”University ya Miami baheruka guha Umwami Kigeli V Ndahindurwa agashimwe “New Awards for His Majesty”, Obama yamuhaye “President’s Volunteer Service Award” naho Albizu University in Miami yamuhaye “honorary Professorship”.
Ibi bibaye mu gihe umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa utegereje gutabarizwa ahazemezwa n’urukiko muri uyu mwaka dutangiye 2017.
Cyiza D.