• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Bane bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe abaturage

Bane bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe abaturage

Editorial 10 Jan 2017 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali ifunze abantu bane barimo Umujyanama w’ubuzima bakekwaho ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe abaturage mu rwego rwo kurwanya Malariya.

Abakekwaho iki cyaha ni Karigirwa Claudine, wari Umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Ndera; akaba ndetse ari we wari ushinzwe kuziha abaturage mu murenge wa Ndera, Umurerwa Jacqueline, n’abacuruzi babiri; ari bo: Dukuze Marie Alice na Habineza Emmanuel.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yagize ati,”Ku itariki zirindwi Mutarama, Dukuze (usanzwe ucururiza mu isoko rya Kimironko), yafatanwe inzitiramubu 27 zigenewe abaturage. Nyuma ye, hafashwe Karigirwa; ukekwaho gukorana na Umurerwa kuzishakira abaguzi.”

Dukuze yabwiye Itangazamakuru ko inzitiramubu yafatanwe yaziguze na Umurerwa ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 27; ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda igihumbi buri imwe.

SP Hitayezu yavuze ko Habineza yafatiwe mu murenge wa Kimisagara, ho mu karere ka Nyarugenge ku itariki 8 Mutarama afite inzitiramubu 45 zagenewe abaturage. Nyir’ubwite (Habineza)yavuze ko yaziguze n’abaturage bo mu karere ka Muhanga; aho buri imwe yayiguze amafaranga y’u Rwanda magana ane.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yagize ati,”Nta mucuruzi ndetse n’undi wese wemerewe kugura inzitiramubu zigenewe abaturage; ndetse n’ibindi byose bahabwa ku buntu mu rwego rwo kubateza imbere no kubarinda uburwayi butandukanye. Abaturage na bo barasabwa kwirinda kugurisha inzitiramubu bahabwa; kandi bagatungira agatoki Polisi n’izindi nzego zibishinzwe abazigurisha ndetse n’abazigura.”

Yongeyeho ko usibye izafatanwe aba bane, hari izindi 25 zafatiwe ahandi hantu hatandukanye; kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abagize uruhare mu igura n’igurishwa ryazo.

Mu butumwa bwe,Umuyobozi mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuzima ushinzwe Porogarame yo kurwanya Malariya, Dr Aimable Mbituyumuremyi yagize ati”Mu rwego rwo kurwanya Malariya, Leta yaguze; ndetse iha abaturage inzitiramubu ku buntu; ariko, nk’uko mubibona, hari bamwe batangiye kuzigurisha birengagije icyo baziherewe ndetse n’akamaro zibafitiye. Ababikora bamenye ko batiza umurindi Malariya; kandi ko babangamira gahunda ya Leta yo kuyirwanya. Turasaba buri wese gukoresha inzitiramubu icyo yayiherewe no kuyikoresha mu buryo bukwiriye kugira ngo yirinde Malariya.”

-5315.jpg

Aba uko ari bane nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe; nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

2017-01-10
Editorial

IZINDI NKURU

Rwanda Day izabera mu Budage yahawe itariki nshya

Rwanda Day izabera mu Budage yahawe itariki nshya

Editorial 17 Aug 2019
Mugihe umubano wa Diamond na Zari uri kuyoyoka [ Shaddy boo yagaragaye mu birori by’isabukuru ya Diamond ]

Mugihe umubano wa Diamond na Zari uri kuyoyoka [ Shaddy boo yagaragaye mu birori by’isabukuru ya Diamond ]

Editorial 04 Oct 2017
Uganda: Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi

Uganda: Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi

Editorial 26 Oct 2017
Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo

Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo

Editorial 19 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Theo Badege Umuyobozi wa CID  yaba yubikiwe imbehe
Mu Mahanga

Theo Badege Umuyobozi wa CID yaba yubikiwe imbehe

Editorial 17 Aug 2016
Abakobwa bafite uburanga buhebuje nibo biganje muri Mama ya Urban Boyz
Mu Rwanda

Abakobwa bafite uburanga buhebuje nibo biganje muri Mama ya Urban Boyz

Editorial 23 Aug 2017
Magufuli yeruye ko Kagame ari inshuti ye ikomeye
POLITIKI

Magufuli yeruye ko Kagame ari inshuti ye ikomeye

Editorial 09 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru