• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»AFCON 2019: Amavubi mu itsinda rimwe na Cote d’Ivoire na Guinea

AFCON 2019: Amavubi mu itsinda rimwe na Cote d’Ivoire na Guinea

Editorial 13 Jan 2017 IMIKINO

Amavubi yatombowe mu itsinda H ririmo Cote d’Ivoire, Guinea na Centrafrique mu majonjora y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroun muri 2019 mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazzaville biri mu itsinda G.

Amavubi aheruka mu gikombe cy’Afurika cya 2004 muri Tuniziya yari yashyizwe mu gakangara (Poul) ka kane bakoze bagendeye ku buryo ibihugu byitwaye mu majonjora n’ibikombe by’Afurika kuva mu 2012 -2017 n’amajonjora y’igikombe cy’Isi n’igikombe nyir’izina cya 2014.

Amavubi yari aya 41 ku rutonde rwakozwe na CAF mbere ya tombola yashyizwe mu itsinda rimwe na Cote d’Ivoire yatwaye igikombe cya 2015, nicyo gihugu cyari gifite amanota menshi mbere ya tombola, Guinea imaze gukina ibikombe 13 na Centrafrique yabaye iya kabiri mu majonjora ya 2017 mu itsinda rya DR Congo.

Kuva mu 2000, Amavubi y’u Rwanda amaze gukina imikino icyenda n’Inzovu za Cote d’Ivoire, u Rwanda rwatsinzemo ibiri, umukino wa gishuti muri 2010 n’uwo mu itsinda rya CHAN 2016, banganya rimwe.

Naho Guinea bahuye rimwe mu mikino nyafurika ya 2004 muri Tuniziya banganya igitego 1-1.

Tombola yamajonjora yigikombe cyAfurika-2019 kizabera muri Cameroun

-5367.jpg

-5368.jpg

Amavubi yatombowe mu itsinda H na Cote d’Ivoire, Guinea na Centrafrique (Ifoto/Internet)

Imwe mu mikino itegerejwe na benshi ni uwo mu itsinda G uzahuza ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazzaville, abaturanyi ba Uganda na Tanzania mu itsinda L kimwe n’Abarabu ba Misiri na Tuniziya.

Nyuma ya Cameroun izakira iyi mikino kuva tariki ya 2 Mutarama – 3 Gashyantare 2019, amakipe 12 ya mbere muri buri tsinda azabona itike yiyongereho atatu ya kabiri afite amanota menshi.

Imikino y’ijonjora ry’ibanze izakinwa hagati ya tariki ya 20–28 Werurwe 2017 ku bihugu bitandatu bizavamo eshatu zizahita zijya mu matsinda.

Umukino wa mbere wo mu matsinda uzakinwa tariki ya 05-13 Kamena 2017 ari nawo wonyine uzakinwa muri uyu mwaka, bayisoze 05-13 Ugushyingo 2018.

Uko amatsinda ateye

A: Senegal, Equatorial Guinea, Sudan, Sao Tome/Madagascar

B: Cameroon, Morocco, Malawi, Comoros/Mauritius

C: Mali, Gabon, Burundi, Djibouti/Sudani y’Epfo

D: Algeria, Togo, Benin, Gambia

E: Nigeria, Afurika y’Epfo, Libya, Seychelles

F: Ghana, Ethiopia, Sierra Leone, Kenya

G: DR Congo, Congo, Zimbabwe, Liberia

H: Cote d’Ivoire, Guinea, Centrafrique, Rwanda

I: Burkina Faso, Angola, Botswana, Mauritania

J: Tunisia, Misiri, Niger, Swaziland

K: Zambia, Mozambique, Guinea-Bissau, Namibia

L: Cape Verde, Uganda, Tanzania na Lesotho.

2017-01-13
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame asanga uburyo Arsenal yitwara bikwiye guhinduka

Perezida Kagame asanga uburyo Arsenal yitwara bikwiye guhinduka

Editorial 10 Feb 2020
Amavubi yatsinzwe na Cameroun, akomeza kuba aya nyuma mu itsinda

Amavubi yatsinzwe na Cameroun, akomeza kuba aya nyuma mu itsinda

Editorial 18 Nov 2019
Amanyanga mubahanzi nyarwanda : Nyuma ya The Ben na Meddy, Alpha Rwirangira yatse ubuhungiro muri Amerika mu ibanga rikomeye!

Amanyanga mubahanzi nyarwanda : Nyuma ya The Ben na Meddy, Alpha Rwirangira yatse ubuhungiro muri Amerika mu ibanga rikomeye!

Editorial 29 Dec 2016
Sénégal yari icyizere cya Afurika mu Gikombe cy’Isi yasezerewe izize amakarita y’umuhondo

Sénégal yari icyizere cya Afurika mu Gikombe cy’Isi yasezerewe izize amakarita y’umuhondo

Editorial 29 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko isoko ry’abakinnyi rihagaze ku mugabane w’uburayi
IMIKINO

Uko isoko ry’abakinnyi rihagaze ku mugabane w’uburayi

Editorial 17 Jan 2018
Kigali: Mu migina indaya yatabawe basanga itari mu kuri
Mu Mahanga

Kigali: Mu migina indaya yatabawe basanga itari mu kuri

Editorial 06 Jan 2016
Nkunshuro ya mbere umuhango  wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basaga 8500 ugiye kuyoborwa na Perezida Kagame
Mu Mahanga

Nkunshuro ya mbere umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basaga 8500 ugiye kuyoborwa na Perezida Kagame

Editorial 28 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru