Mu gitondo cyo kuwa 29 Mutarama 2017 itsinda ry’abantu batitwaje intwaro bavuga ko ari abo mu mutwe wa M23 bambutse umupaka w’u Rwanda na Kongo Kinshasa bavuga ko bahunze.
Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda rivuga ko iri tsinda ryambutse umupaka rinyuze mu Murenge wa Bugeshi ho mu Karere ka Rubavu aho kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba ku Cyumweru abantu 30 ari bo bari bamaze kubarurwa.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col René Ngendahimana washyize umukono kuri iri tangazo avuga ko amakuru aba biyita abarwanyi ba M23 bahaye Ingabo z’u Rwanda ngo ni uko bahunze ibitero bagabwaho n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (FARDC).
Aba barwanyi ngo bakiriwe n’Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare (CICR) kandi ngo abakeneye ubufasha mu buvuzi bitaweho n’uyu muryango nk’uko amategeko mpuzamahanga arengera muntu abisaba.
Lt Col Rene Ngendahimana Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda