Irene Uwoya [Oprah] umugore wa Ndikumana Katauti yavuze byeruye ko mu buzima bw’urukundo atajya akururwa na rimwe n’umusore usa neza ahubwo ngo anyurwa n’abafite isura mbi.
Umugore wa Katauti yamenyekanye cyane muri filime z’urukundo zakunzwe muri Tanzania no mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba nka “Fair Decision”, “Pretty Girl” ,“Oprah” n’izindi.
Irene Uwoya wagiye uvugwa mu rukundo n’abagabo batandukanye bikanahuzwa n’inkuru zashimangiraga ko ibye na Katauti byarangiye, yasobanuye ko mu byo arebaho mbere y’uko yemera gukundana n’umusore cyangwa kugirana na we ubushuti bwihariye ngo yibanda cyane ku isura idashamaje mu gihe abandi bakobwa bareba ubwiza.
Yanditse kuri Instagram ko ari gutegura ibirori yise ‘Irene Uwoya Valentine’s Special Night’ byo gufasha abakundana kuzizihirwa n’umunsi mukuru wa Saint Valentin ndetse ngo mbere y’uko itariki ya 14 Gashyantare igera azagenda ahishura ibyo abantu batamenye mu buzima bwe bw’urukundo n’ibyo yihariye abandi bakobwa badafite.
Yagize ati “Ikintu mutazi kuri njyewe ni uko ntajya nkururwa n’abagabo bagaragara neza, ntabwo nzi ngo biterwa n’iki ariko burya abagabo bafite isura mbi nibo bazamura ibyiyumvo byanjye mu by’urukundo.”
Mu bitekerezo bigera kuri magana ane bimaze gushyirwa ku magambo Irene Uwoya yanditse, benshi bagiye bagaruka ku mugabo we Ndikumana Katauti bakibaza niba mu gukundana kwabo yari yamuhisemo agendeye kuri iyi ngingo yo ‘gukururwa n’isura mbi’.
Irene Uwoya n’umugabo we Katauti
Uwoya n’umugabo we Katauti bagiye bagirana ibibazo bikomeye birimo no gutandukana bakongera bagasubirana, gucana inyuma, kurwana , intonganya za hato na hato n’ibindi.