Liliane Mbabazi ni umunyarwandakazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, ategerejwe i Kigali aho azataramira abakunzi be mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore.
N’ubwo uyu munsi mpuzamahanga wizihizwa ku itariki ya 8 Werurwe, igitaramo giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2017, muri The Ranch Bar mu mujyi wa Kigali.
Chimpreports, ikinyamakuru cyo muri Uganda cyatangaje ko insanganyamatsiko y’iki gitaramo igira iti: “Be Bold for Change”, ugenekereje mu Kinyarwanda kikaba gishishikariza abagore kuba umusemburo w’impinduka.
Liliane Mbabazi arasaba abafana be kwitabira igitaramo muri aya magambo: “Kigali, kuri uyu wa Gatandatu, mbasabye kwifatanya nanjye muri The Ranch aho tuzaba twizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga w’abagore,….”.
Liliane ni Umunyarwandakazi wavukiye muri Uganda mu Mujyi wa Kampala ku babyeyi b’Abanyarwanda, nyuma ya Jenoside y’1994 nibwo yaje mu Rwanda ahaba igihe kirekire, nyuma yaje gusubira muri Uganda agiye gukomeza amashuri ye muri Kaminuza ya Makerere (Mekerere university).
Uyu mugore yahoze mu itsinda ry’abakobwa 3 b’abaririmbyi “Blu*3 singers” ryari rigizwe na Jackie chandiru, Lilian Mbabazi na Cinderella Sanyu ryakoreraga muri Uganda riza gusenyuka mu mwaka wa 2010.
Liliane Mbabazi ni umubyeyi w’abana babiri (Asane na Izuba) yabyaranye na Radio wo muri Goodlife, bahoze bakundana.
Umuhanzikazi Liliane Mbabazi