Ngo kimwe mu bitera umutekano muke mu Kiyaga cya Cyohoha ni abarundi bacyifashisha bambuka bakaza kwiba inka mu Rwanda.
Ibi bikaba byarashimangiwe n’abarobyi bari bitabiriye inama yayobowe n’Umuyobozi w’agashami gashinzwe ibikorwa byose bibera mu mazi y’u Burundi no guteza imbere ibyambu , Nyandwi Gerard .
Nyandwi muri iyi nama akaba yavuze ko Leta y’u Burundi igiye guha nimero amato yose akorera mu mazi agenzurwa n’iki gihugu mu Kiyaga cya Cyohoha kubera ubutekano w’abakorera ibikorwa byabo muri aya mazi.Bityo akaba asaba abarobyi kubaruza amato yabo kuko byabagirira akamaro.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ko iyo ubwato buzwi, bishobora gufasha abarobyi kubona inguzanyo mu mabanki, kwakirwa mu mashyirahamwe y’ubwishingizi ndetse no gutunganya neza uburobyi bituma umusaruro w’amafi wiyongera.
Ashimangira ko bimwe mu bituma umusaruro w’amafi uba muke mu Kiyaga cya Cyohoha ku ruhande rw’u Burundi ari imitego itemewe n’amategeko ikoreshwa n’abarobyi.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abarobyi mu Burundi ,Vincent Minani avuga ko iyo umusaruro w’amafi ugabanutse mu Kiyaga biteza ibibazo.