Nyuma y’imyaka ibiri habayeho igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi mu Burundi, icyegeranyo cy’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe gukumira imvururu (International Crisis Group) cyo ku wa 5 Mata 2017, kigaragaza ko igisirikare cy’u Burundi gisa n’icyigaruriwe na leta y’icyo gihugu mu rwego rwo kwirinda ko ibyo bikorwa byongera kuba.
Thierry Vircoulon, umwe mu bakoranye n’uyu muryango mu gukora icyo cyegeranyo, yemeje ko ibibazo by’amoko na politiki bivugwa mu Burundi byaciye ibice mu ngabo z’igihugu ku buryo imikorere yazo ikemangwa.
Perezida Nkurunziza
Iki cyegeranyo gifite umutwe ugira uti “Burundi: Ingabo mu bibazo”, abashakashatsi bagikoze bibanda ku gucikamo ibice kw’izi ngabo ku buryo byageze no mu ziri mu butumwa bw’amahoro.
Thierry Vircoulon yabwiye Jeune Afrique ko mu 2015 abasirikare bashyigikiye Perezida Nkurunziza bishwe kimwe n’abatari bashyigikiye manda ya gatatu y’uyu mukuru w’igihugu. Mu kwezi kwa Gatanu, Gen Godefroid Niyombare yagerageje kumukura ku butegetsi mu gihe yari mu nama yahuzaga abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EAC) i Dar Es Salaam ariko biramupfubana ndetse kuva ubwo arahunga ku buryo aho aherereye hatazwi.
Ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburijwemo muri 2015, ryerekanye ko ingabo zimwe zitari zishyigikiye manda ya gatatu ndetse guhera icyo gihe nazo zisanga zarijanditse muri iki kibazo gishingiye kuri politiki.
Uyu mushakashatsi avuga ko iki kibazo cyakomeje ndetse ubutegetsi busa n’ubwigarurira inzego z’ingabo kugira ngo bwizere ko zitazongera guhirika ubutegetsi.
Mu mpera za 2015, hatangijwe kandi gahunda yo kugenda bwikiza bamwe mu bamaze igihe kinini mu ngabo n’abatari bashigikiye manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza. Si abakiri mu ngabo gusa bagezweho n’ibi bikorwa kuko n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru bashyizwe mu gatebo kamwe binyuze mu bikorwa byo kubata muri yombi no kuburirwa irengero kuri bamwe nyuma yo gufatwa ndetse no gukatirwa ibihano byo gufungwa.
Vircoulon avuga ko amasezerano ya Arusha yateganyaga ko inshingano za Guverinoma n’iz’ingabo zagombaga gusa n’izitandukana, ariko ikiriho ubu ni uko byasubiye nka kera, ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Nkurunziza ryigaruriye n’igisirikare bituma kitagikora neza.
Ingabo z’u Burundi
Uyu mushakashatsi avuga ko ibi byagezweho ku buryo nta hirikwa ry’ubutegetsi rishoboka kuri ubu, ariko akemeza ko hashobora kubaho ibikorwa byo kwigomeka kw’ingabo bigizwe no gutoroka, kugabanyuka k’ubunyamwuga n’ibindi.
Yemeza ko nihatabaho ibiganiro hagati ya Guverinoma n’abayirwanya, ikibazo kizarushaho gukomera. Uyu mushakashatsi yumva ko ingabo z’u Burundi ntacyo zikora mu butumwa bw’amahoro kuko zagombye kubanza gukemura ibibazo biri imbere mu gihugu cyazo. Avuga kandi ko ibibazo by’imishahara itaboneka ku ngabo nabyo bishobora kugira ingaruka zirimo no kwivumbagatanya.
Abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi bishimira Coup d’Etat