• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Icyegereranyo cyiswe ‘Burundi: Ingabo mu bibazo’ cyavuze n’akari imurori muri aba bashinzwe umutekano

Icyegereranyo cyiswe ‘Burundi: Ingabo mu bibazo’ cyavuze n’akari imurori muri aba bashinzwe umutekano

Ubwanditsi 12 Apr 2017 ITOHOZA

Nyuma y’imyaka ibiri habayeho igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi mu Burundi, icyegeranyo cy’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe gukumira imvururu (International Crisis Group) cyo ku wa 5 Mata 2017, kigaragaza ko igisirikare cy’u Burundi gisa n’icyigaruriwe na leta y’icyo gihugu mu rwego rwo kwirinda ko ibyo bikorwa byongera kuba.

Thierry Vircoulon, umwe mu bakoranye n’uyu muryango mu gukora icyo cyegeranyo, yemeje ko ibibazo by’amoko na politiki bivugwa mu Burundi byaciye ibice mu ngabo z’igihugu ku buryo imikorere yazo ikemangwa.

-193.png

Perezida Nkurunziza

Iki cyegeranyo gifite umutwe ugira uti “Burundi: Ingabo mu bibazo”, abashakashatsi bagikoze bibanda ku gucikamo ibice kw’izi ngabo ku buryo byageze no mu ziri mu butumwa bw’amahoro.

Thierry Vircoulon yabwiye Jeune Afrique ko mu 2015 abasirikare bashyigikiye Perezida Nkurunziza bishwe kimwe n’abatari bashyigikiye manda ya gatatu y’uyu mukuru w’igihugu. Mu kwezi kwa Gatanu, Gen Godefroid Niyombare yagerageje kumukura ku butegetsi mu gihe yari mu nama yahuzaga abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EAC) i Dar Es Salaam ariko biramupfubana ndetse kuva ubwo arahunga ku buryo aho aherereye hatazwi.

Ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburijwemo muri 2015, ryerekanye ko ingabo zimwe zitari zishyigikiye manda ya gatatu ndetse guhera icyo gihe nazo zisanga zarijanditse muri iki kibazo gishingiye kuri politiki.

Uyu mushakashatsi avuga ko iki kibazo cyakomeje ndetse ubutegetsi busa n’ubwigarurira inzego z’ingabo kugira ngo bwizere ko zitazongera guhirika ubutegetsi.

Mu mpera za 2015, hatangijwe kandi gahunda yo kugenda bwikiza bamwe mu bamaze igihe kinini mu ngabo n’abatari bashigikiye manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza. Si abakiri mu ngabo gusa bagezweho n’ibi bikorwa kuko n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru bashyizwe mu gatebo kamwe binyuze mu bikorwa byo kubata muri yombi no kuburirwa irengero kuri bamwe nyuma yo gufatwa ndetse no gukatirwa ibihano byo gufungwa.

Vircoulon avuga ko amasezerano ya Arusha yateganyaga ko inshingano za Guverinoma n’iz’ingabo zagombaga gusa n’izitandukana, ariko ikiriho ubu ni uko byasubiye nka kera, ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Nkurunziza ryigaruriye n’igisirikare bituma kitagikora neza.

-6293.jpg

Ingabo z’u Burundi

Uyu mushakashatsi avuga ko ibi byagezweho ku buryo nta hirikwa ry’ubutegetsi rishoboka kuri ubu, ariko akemeza ko hashobora kubaho ibikorwa byo kwigomeka kw’ingabo bigizwe no gutoroka, kugabanyuka k’ubunyamwuga n’ibindi.

Yemeza ko nihatabaho ibiganiro hagati ya Guverinoma n’abayirwanya, ikibazo kizarushaho gukomera. Uyu mushakashatsi yumva ko ingabo z’u Burundi ntacyo zikora mu butumwa bw’amahoro kuko zagombye kubanza gukemura ibibazo biri imbere mu gihugu cyazo. Avuga kandi ko ibibazo by’imishahara itaboneka ku ngabo nabyo bishobora kugira ingaruka zirimo no kwivumbagatanya.

-6294.jpg

Abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi bishimira Coup d’Etat

2017-04-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Korea ya Ruguru yaburiye America ko izarasa indege zayo

Korea ya Ruguru yaburiye America ko izarasa indege zayo

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Amakimbirane muri RNC agiye gutuma uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul rwitandukanya n’urwa Kayumba Nyamwasa

Amakimbirane muri RNC agiye gutuma uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul rwitandukanya n’urwa Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Kinazi : Uwarokotse Jenoside  yohererejwe Ubutumwa bugufi buvuga ko we na bagenzi be bazicwa

Kinazi : Uwarokotse Jenoside yohererejwe Ubutumwa bugufi buvuga ko we na bagenzi be bazicwa

Ubwanditsi 01 May 2017
Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique

Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique

RUSHYASHYA 18 Aug 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyamasheke : Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere
Amakuru

Nyamasheke : Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere

Ubwanditsi 03 Nov 2017
Perezida Kagame yasabye imbaraga mu gukurikirana ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga
UBUKUNGU

Perezida Kagame yasabye imbaraga mu gukurikirana ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga

Ubwanditsi 30 Apr 2019
Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame
Amakuru

Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame

Ubwanditsi 25 Sep 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru