• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»General Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC intsinzi kuko nta rwitwazo ruhari rwo kudatsinda

General Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC intsinzi kuko nta rwitwazo ruhari rwo kudatsinda

Ubwanditsi 25 Nov 2024 Amakuru, IMIKINO

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki 24 ugushyingo 2024 umuyobozi w’icyubahiro wa APR F.C General MK MUBARAKH yahuye n’abakozi biyi kipe mu Rwego rwo kongera kubibutsa intego ndetse n”imyitwarire isanzwe iranga umukozi wa APR F.C.

Aganira na bo, General MK MUBARAKH yagize ati: “APR F.C ni ikipe y’Ingabo z’igihugu, ni yo mpamvu yitwa Armée Patriotique Rwandaise.  Iyi kipe ifite uko yabayeho, ni ikipe irangwa n’intsinzi aho ari ho hose, nta kunganya, nta gutsindwa, twe tubara intsinzi.”

“No gutsinda igitego kimwe burya nta mutekano wacyo uba ufite kuko isaha n’isaha bakwishyura.”

“Murasabwa gutsinda byinshi rero. Ku mukino mwakinnye na Muhazi United nawukurikiye hafi iminota mirongo 70 yose, murakina ama Pass mukayatanga ni byiza, ariko muragera imbere y’izamu sinzi uko bihita bibagendekera, umupira ntabwo birangirira mu gutanga Pass kuri mugenzi wawe, oya ni intsinzi.”

Yakomeje abibutsa umukoro n’umwenda bafitiye abakunzi ba APR F.C, ati “Mufite umukoro ku mikino ikurikira, wo kwerekana ko mwakosoye ibyo byose tutishimiye, kandi mubifitiye ubushobozi kuko twabongereyemo amaraso mashya.

Mbere mwakinaga muri Abanyarwanda gusa tugeraho tubongereramo bagenzi banyu muri kumwe ubu, buri wese arahembwa, abona uduhimbazamusyi ntacyo kwitwaza gihari.”

“Mwerekane ko APR ari yayindi ihorana intsinzi kuko ni byo byaturanze kuva na kera.”

Yakomeje abagezaho ubutumwa Abakunzi ba APR F.C bamaze iminsi batanga, ati: “Abakunzi ba APR F.C baza ku kibuga bashaka ibyishimo, ariko nti muri kubibaha uko bikwiriye. Abafana ni mwe mukwiriye gutuma baza ku kibuga kuko ni mwe mubaha ibyo byishimo, ubutumwa bw’ibyo babifuzaho murabwumva neza ko ari intsinzi, mubyerekane kuri uyu wa Gatatu muhura na Bugesera.

APR F.C nyuma yo gutsinda Muhazi United igitego 1 – 0 izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatatu ikina umukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa Rwanda Premier League izahuramo na Bugesera FC kuri Kigali Pele Stadium ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice (6:30pm).

2024-11-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi

Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi

Ubwanditsi 08 Jul 2024
Mpamo Thierry ‘Tigos’ yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST) mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere

Mpamo Thierry ‘Tigos’ yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST) mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere

Ubwanditsi 31 Jan 2022
AMAFOTO – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cya John Legend cyabereye muri BK Arena

AMAFOTO – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cya John Legend cyabereye muri BK Arena

Ubwanditsi 22 Feb 2025
Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa  Rayon Sports

Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa Rayon Sports

Ubwanditsi 08 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

SADC yahururiye gusahura muri Kongo, none ibirindiro byayo muri Mozambique byigaruriwe n’ibyihebe
INKURU NYAMUKURU

SADC yahururiye gusahura muri Kongo, none ibirindiro byayo muri Mozambique byigaruriwe n’ibyihebe

Ubwanditsi 01 Mar 2024
“Fight Impunity”, ikiguri cy’Umubiligikazi Maria Arena, Umunyekongo Denis Mukwege, n’abandi baryi ba ruswa biyemeje guharabika u Rwanda.
Amakuru

“Fight Impunity”, ikiguri cy’Umubiligikazi Maria Arena, Umunyekongo Denis Mukwege, n’abandi baryi ba ruswa biyemeje guharabika u Rwanda.

Ubwanditsi 16 Jan 2023
Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze
Amakuru

Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Ubwanditsi 30 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru