Ikinyamakuru Chimpreport cyandikirwa muri Uganda kiravuga ko nyuma y’urupfu rw’uwari umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, AIGP Andrew Kaweesi, bamwe mu bayobozi n’abaturage bafashwe n’iperereza batakamba kubera ibikorwa by’iyicarubozo bari gukorerwa.
Chimpreport ivuga ko hari abayobozi ndetse n’abaturage batawe muri yombi bikekwa ko babonye uyu mupolisi yicwa mu kwezi gushize hamwe na bagenzi be 2 barimo uwamurindaga n’uwari utwayi imodoka barimo, ubwobagabwagaho igitero cy’amasasu bose bakahasiga ubuzima.
Umuyobozi w’akarere ka kamwenge, Byamukama Geoffrey, ni umwe mu bayobozi batawe muri yombi kuva Kaweesi yakwicwa.
Abo mu muryango we bavuga ko uyu muyobozi kugeza ubu aho ari atabasha gushinga maguru ngo ahagarare kubera ibyo akorerwa n’abamucumbikiye, dore ko bavuga ko akubitwa uko bukeye n’uko bwije.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe kuri ikicyumweru ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Pasika, aho banavuze ko kuri uyu wa mbere hari inama n’abanyamakuru bakabasha kubamenyesha abandi benegihugu ibyo bene wabo bafatiwe mu kiswe iperereza bari gukorerwa.
Abo mu muryango w’uyu muyobozi basab ainzego zirengera uburenganzira bwa muntu ko zarenganura umuntu wabo ku itotezwa ari riri gukorerwa abaturage bafashwe n’iperereza rikaba rikorwa n’inzego z’umutekano za Uganda kandi nta n’icyaha kibahama.
AIGP Kaweesi yishwe araswe mu kwezi gushize kwa Werurwe n’abantu bataramenyekana, gusa iperereza rikaba hari abo ryataye muri yombi ndetse n’abakekwa.
Gusa aba bayobozi n’abaturage bo mu gace kakorewemo ubu bwicanyi, bo bakaba barafashwe nk’abakabaye barabonye uwamwishe na bo bakaba bagicumbikiwe.
Source : Chimpreport