Mu ntangiriro z’uyu mwaka Perezida wa Nigeria yagiye kwivuza hanze y’igihugu, atinze cyane abantu batangira kumuvugaho byinshi bibi ariko bimaze kugaragara yuko hafi ya byose bitari byo !
Perezida Muhammadu Buhari yagiye kwivuza mu Bwongereza tariki 19 Mutarama uyu mwaka biteganyijwe yuko yari kumarayo iminsi 10, amezi abiri yihirika nta makuru nyayo atangwa agaragaza impamvu nyakuri akomeje gutinda kugaruka mu gihugu !
Ibi rero byatumye amakuru n’impuha, ku bijyanye n’aho ubuzima bwe buhagaze, byivanga ari nako birusha kwigaragaza yuko abaturage nta kamaro bari bamutezemo, ku buryo iyo aza no kugwa mu Bwongereza nta bantu benshi yari kubabaza !
Uko Buhari yagiye ku butegetsi n’icyo yari abumazeho, mbere yo kujya kwivuza, bifitanye isano n’ibyo byamuvugagwaho.
Uyu mugabo wari warigeze gutegeka Nigeria, binyuze muri kudeta, yatsinze amatora, aba Perezida 2015. Buhari yatsinze ayo matora yarabiharaniye cyane kuko yari yariyamamarije umwanya wa Perezida wa Repubulika icuro eshatu zose atsindwa !
Yatsinzwe muri 2003, atsindwa muri 2007, anatsindwa muri 2011. Yatsinze Perezida Goodluck Johnathan muri 2015 yiyamamaje ku ncuro ya kane, kandi buri uko yiyamamazaga yizezaga abaturage yuko igihugu azagihindura paladizo, nyamara abo baturage bahamya yuko nta kintu na gito yari yabagezaho kuva yaba umukuru w’igihugu, bikaba bigeze aho yirwarira !
Buhari ajya ku Butegetsi abantu batekerezaga yuko yari gukoresha ubuhanga bwe bwa gisirikare akagarura umutekano mu gihugu, cyane mu duce twazahajwe n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram mu majyaruguru y’igihugu, ariko uwo mutwe wakomeje gukora amarorerwa ubutegetsi bwa Buhari buri aho bukanuye amaso !
Perezida Buhari yarwaye ubukungu bwifashe nabi mu gihugu, ibiciro mu masoko byariyongereye cyane n’ibikorwa remezo hirya no hino byarangiritse. Ngo usanga abaturage benshi bavuga yuko n’ubundi nta cyarwaraga kuko ngo nta kintu gifatika yari amariye Nigeria ! Hari nabavugaga yuko niyo aza kugwa aho mu Bwongereza ngo byari kuba byiza ku gihugu, kurusha akomeje kubaho !
Twakomojeho yuko Buhari yabaye Perezida atsinze mu matora Goodluck Johnathan. Uyu Goodluck yagiye ku butegetsi asimbuye uwo yari abereye Visi Perezida, Umaru Musa Yar’Adua wari umaze kwitaba Imana. Nk’uko Perezida Buhari yari yagiye kwivuriza mu gihugu cy’u Bwongereza na Yar’Adua yararwaye amara amezi nk’abiri yivuriza muri Saudi Arabia, agaruka muri Nigeria tariki 2/05/2010, yitaba Imana nyuma y’iminsi itatu.
Perezida Yar’Adua yagiye kwivuza muri Saudi Arabia adasigiye ubutegetsi Visi Perezida we, Goodluck Johnthan, agaruka arembye cyane, biba ngombwa yuko inteko nshingamategeko ifata umwanzuro w’uko Johnathan aba abaye Perezida by’agateganyo kuko byari byateye ubwoba ko Yar’Adua yapfa nta musigere asize bikaba byateza ibibazo mu mitegekere y’igihugu !
Perezida Buhari ariko iyo aza no kugwa mu Bwongereza cyangwa akagaruka ahita apfa nta kibazo nk’icyo cy’icyuho cy’ubutegetsi cyari kubaho kuko ajya kujya kwivuza mu yari yasize asigiye Visi Perezida we, Yemi Osinbajo, ubuyobozi by’agateganyo kandi akaba yarabikoraga neza ku buryo ahubwo benshi bavugaga yuko Buhari agarutse aribyo byari kuba ibibazo !
Kuba Perezida Buhari atari mu gihugu nta cyuho kigeze kibaho ahubwo akazi karakorwa neza kurusha igihe yari atararwara ngo ajye kwivuza ! Visi Perezida Osinbajo yagerageje gukora n’ibyari byarananiye Buhari cyangwa wabonaga bitamushishikaje kandi byakabaye ngombwa !
Yemi Osinbajo yahuye kenshi na opozisiyo kimwe n’abayobozi ku nzego z’intara n’uturere bakigira hamwe uko igihugu cyazahura ubukungu butifashe neza. Yasuye umujyi w’ubucuruzi wa Legos, atemberera ikibuga cy’indege cyaho, atanga amabwiriza y’uko ibyangiritse byahita bisanwa kugira ngo icyo kibuga gisubirane ishema ryacyo !
Osinbajo yanakoze n’uruzinduko mu ntara ya Niger Delta, ikize cyane kuri peteroli n’ibiyikomokaho, kumvisha abaturage baho yuko leta yumva akababaro kabo, ikintu Buhari atigeze atekereza gukora !
Amakampuni mpuzamahanga usanga ibyiganira muri iyo ntara akora ubucukuzi bwa Petoroli ariko abaturage baho, bitwa Ogoni, ugasanga bavuza induru ngo peteroli icukurwa mu ntara yabo ariko bo bakarushaho gukena kandi ubwo bucukuzi bunangiza ibibakikije ari nako bunahumanya ikirere.
Ibi bikorwa byiza ariko Osinibajo yakoraga wasangaga inkomamashyi za Buhari zibifata nabi, zivuga yuko Visi Perezida agambiriye kwibagiza abaturage Perezida wabo ! Bavuga yuko Osinibajo akora niby’ubundi yakabaye yarakoraga Buhari ahari, ngo ubu akaba abikora agambiriye kugaragariza abaturage yuko Perezida wabo ari ikigarasha ku buryo anagarutse nta wundi musaruro baba bamutezemo.
Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari
Ariko ukuri uko kumeze n’uko Perezida Buhari atarajya mu Bwongereza kwivuza Osinibajo yari Visi Perezida, naho icyo gihe ariyo yari Perezida w’agateganyo. Nka Visi Perezida rero hari ibindi bintu yashoboraga kuba atakora Perezida ahari. Ariko nka Perezida w’agateganyo yakoraga icyo yumva gifite akamaro nta muntu umukuriye agomba kubanza kumenyesha, gusaba uruhushya cyangwa ngo abe yakwitwararikaho !
Perezida Buhari aramuka apfuye ntabwo yari kuba ariwe mukuru w’igihugu wa mbere muri Nigeria waba asize atarangije manda ye kuko kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge kimaze gutakaza batanu bakiri ku butegetsi.
Abo ni Alh Tafawa Balewa wari umukuru wa guverinoma (Minisitiri w’intebe) kuva mu 1960 kugeza yishwe mu 1966. Balewa yasimbuwe ku butegetsi na General Aguiyi Ironsi, nka Perezida wa Repubulika, ariko aza kwicwa nyuma y’amezi atandatu gusa !
General Murtala Muhamemed yari umukuru w’igihugu wa kane Nigeria yari ibonye nyuma y’ubwigenge. Uwo mugabo wari ufite imyaka 37 y’amavuko yishwe mu 1976, amaze amezi arindwi gusa ku butegetsi !
Umukuru w’igihugu wa kane wapfuye akiri ku butegetsi ni General Sani Abacha wategetse Nigeria kuva mu 1993 kugeza apfuye mu 1998, azize urw’ikirago ariko hari amakuru yakwirakwijwe y’uko yazize uburozi bw’indaya ebyiri z’Abahinde !
Umukuru w’igihugu uherutse kugwa ku butegetsi muri Nigeria, ari nawe wa gatanu, ni Umar Musa Yar’Adua wapfuye azize indwara muri 2010. Mbere y’urupfu rwe yabanje kujya kwivuza muri Saudi Arabia biranga, agaruka kugwa mu gihugu ke !
Buhari we yagarutse mu gihugu kandi na n’ubu aracyahumeka umwuka w’abazima, akorana neza na Visi Perezida we. Ntabwo yigeze yita kuri ibyo byavugagwa yuko Visi Perezida we yashakaga kumwangisha abaturage, ahubwo aramureka yikomereza gukorera igihugu nk’uko yabikoraga ikiri aho yivurizaga mu Bwongereza.
Iyo aza kumva amabwire akagaruka ahita ahagarika uwo Visi Perezida we yari kuba ahemukiye cyane kigendera ku by’abo mu bajyepfo ( abakirisutu) n’abo mu majyaruguru (abayislamu) ! Perezida Muhammadu Buhari akomoka mu majyaruguru ya Nigeria akaba n’umuyislamu naho Visi Perezida Yemi Osinbajo akaba umukirisitu ukomoka mu majyepfo y’igihugu !
Casmiry Kayumba