Perezida w’Afurika y’Epfo, Jacob Zuma w’imyaka 75 y’amavuko yanyujijwe mu cyanzu ayabangira ingata ubwo yajyaga mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’Abakozi wari wateguwe n’Ishyirahamwe rikomeye ry’abakozi [ COSATU ] aza kuvugirizwa induru mu gihe yari yiteguye kugeza ijambo kumbaga y’abakozi yari iteraniye mu mujyi wa Bloemfontein , Jacob Zuma yasubitse ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’abakozi nyuma yo kumwazwa n’abakozi bamusaba kuva ku butegetsi.
Uyu mukuru w’igihugu uzarangiza manda ye muri 2019 ariko mu ishyaka rye rya ANC akarangiza manda y’umukuru waryo m’ Ukuboza 2017, yatumye havuka imvururu hagati y’abamushyigikiye ari nabyo byateye guhagarika imbwirwaruhame zose.
Ishyirahamwe rikomeye ry’abakozi, COSATU, ryasabye Zuma kwegura mu kwezi gushize nyuma yo kwirukana minisitiri w’imari, wubashywe cyane mu gihugu.
Mu minsi ishize, Zuma utaretse ngo ibi bihite gusa yagize ati “ Harabura amezi macye nkarangiza inshingano zanjye nka Perezida (wa ANC). Ni mu Ukuboza hagatorwa undi. Sinzi uwo ari we, ni ANC izatora.”
Ubwo yizihizaga isabukuru ye I Kliptown mu mujyi wa Soweto mu minsi itambutse, yabemereye ko icyo bategeka cyose yiteguye kugishyira mu bikorwa.
Ati “ Muri 2019 nzasoza inshingano zanjye nka Perezida (w’igihugu), ndagira ngo mbabwire ko n’iyo ejo mwavuga ko ngomba guhagarika inshingano zanjye nahita mbikorana umutima utuje.”
Gusa ati “ Bayobozi banjye ndashaka kubabwira ko nzakomeza kuba umunyamuryango wa ANC kugeza nitabye Imana.”