• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Itike y’ubukandida Perezida yari isenye Opozisiyo muri Kenya

Itike y’ubukandida Perezida yari isenye Opozisiyo muri Kenya

Editorial 02 May 2017 Mu Rwanda

Igikorwa cyo guhitamo umukandida Perezida mu matora ataha muri Kenya cyari gikomereye cyane opozisiyo, kuba rero yarakirangije neza biratanga icyizere cy’uko yakora neza muri ayo matora ateganyijwe kuba tariki 8/08’2017 !

Opozisiyo muri Kenya ihagarariwe n’ihuriro ry’imitwe ya politike rizwi ku izina rya National Supper Alliance (NASA) rikaba rihanganye n’irindi huriro ryitwa Jubilee, rigizwe n’abantu bari ku butegetsi.

Mu myiteguro yo gushakisha uwari kuribera kandida Perezida ntabwo Jubilee yigeze ihura n’ibibazo kuko yahise yemeza Perezida Uhuru Kenyatta kuzayihagararira ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yunganiwe na William Ruro wari usanzwe ari Visi Perezida we.

Igihe rero Jubilee yari ituje yikorera ibindi byayigirira akamaro mu matora, ukwezi gushize kwose kwarangiye abayobozi b’amashyaka agize NASA bari mu mpaka z’urudaca barwanira itike yo kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika kimwe n’uwamubera Visi Perezida aramutse atowe.

Amashyaka akomeye muri iryo huriro rya NASA ni ODM ya Raila Odinga, Wiper ya Kalonzo Musyoka, ANC (Aman National Congress) ya Musalia Mudavadi, Ford Kenya ya Moses Wetang’ula na CCM (Chama Cha Mashinani) ya Isaac Ruto. Usibye Wetang’ula na Ruto abandi bose uko ari batatu barwaniraga itike yo kuzaba umukandida Perezida wa NASA, kandi ntawe ushaka guharira undi !

Ibyo byo kudashaka kwemera guharirana itike yo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika byari bisenye iyo opozisiyi ariko nyuma y’amanama menshi na za lobingi (lobbying) z’urudaca, umuti ukarishye uza kuboneka tariki 27 z’ukwezi gushize. Itike ya kandida Perezida yaje guharirwa Raila Odinga, amaze gusinyira yuko hari ibyo nawe agomba kuzigomwa. Ibi birimo yuko NASA itsinze amatora Raila akazayobora manda imwe gusa, izikurikiyeho agaharira abandi bagize iryo huriro.

Kugira ngo Odinga atazavaho abataba mu nama akazashaka kuziyamamariza indi manda ku itike ya NASA abo bagize iryo huriro basinyiye ibyo bemeranyijweho, bajya kubishingana ku ishinzwe kwandika imitwe ya politike (Regitrar of politikal parties) kandi bikazajya bikomeza no kuvugwa ku mugaragaro.

Ibi kandi Odinga agerageza kwereka bagenzi be yuko abyubahiriza cyane kuko mu manama adahwema kubivuga. Nyuma ya Wetang’ula gutangaza, imbere y’imbaga y’abayoboke b’amashyaka agize NASA yuko Raila Odinga ariwe watoranijwe kuzaba kandida Perezida muri ayo matora ataha, Odinga yaje gufata ijambo agaragaza yuko nyuma ya manda itaha atazongera kwiyamamariza umwanya wa Perepubulika, akoresheje ya magambo yo muri bibiliya avuga ibya JOSHUA kwambuka umugezi wa Jordan.

-6453.jpg

Perezida wa Kenya Kenyatta

Avuga mu giswahili yagize ati: “Mimi nitakuwa Joshua wa kuwaongoza wa Kenya kuvuka mto Jordan hadi Canaan (Jyewe nzaba Joshua wo kuyobora aba Kenya kwambuka umugezi Jordan kugera Canaan). Tukifika Canaan, kazi yangu itakuwa imekwisha (Nitugera Canaan, kazaba karangiye) !”

Uretse Kalonzo Musyoka wahawe umwanya wa Visi Perezida, Raila Odinga atsindiye kuba Perezida, abandi bayobozi b’amashyaka agize NASA babanje gupangirwa imyanya bifuje. Iyo ni umwanya mushya wa Minisitiri w’intebe (wiswe Premier Cabinet Secretary) wahawe Musalia Mudavadi (Amani) n’abamwungirije babiri aribo Moses Wetang’ula (Ford Kenya) na Isaac Rutto(CCM).

Uko niko abo bagabo bagize opozisiyo muri Kenya bagabanye gabanye imyanya, biramira NASA wabonaga yasenyutse ! Iyo ni nayo kipe izahangana na Uhuru Kenyatta wa Jubilee na Visi Perezida we William Ruto.

Ntabwo bizaba ari ubwa mbere izo kipe zombi zihanganye mu matora kuko no muri 2013 zarahuye ikipe ya Kenyatta na Ruto itsinda iya Odinga na Musyoka. Muri ayo matora ya Perezida 2013 Kenyatta yatsinze hamana kuko yabonye amajwi angana na 50.7 %, bituma Odinga avuga yuko yibwe amajwi. Yiyambaje urukiko rw’ikirenga ariko aratsindwa. Muri ayo matora ya 2013 Musalia Mudavadi nawe yari yiyamamarije umwanya wa Perezida wa Repubulika abona amajwi angana na 3.96% gusa.

Ntabwo byoroshye kuba umuntu yavuga ushobora gutsinda amatora hagati ya Uhuru na Odinga kuko amahuriro y’imitwe ya politike buri umwe akomokamo kugeza ubu ahagaze neza. Mu matora ataha buzaba ari ubwa kabiri Uhuru Kenyatta yiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika naho Odinga bizaba ari ku nshuro ya kane, eshatu zindi yiyamamazaga atsindwa !

Casmiry Kayumba

2017-05-02
Editorial

IZINDI NKURU

‘ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ‘- Perezida Kagame

‘ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ‘- Perezida Kagame

Editorial 24 Aug 2017
Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Editorial 26 Aug 2023
Abajya mu butumwa bw’amahoro bakwiye gushyira imbere ubumuntu – Lt Gen Dallaire

Abajya mu butumwa bw’amahoro bakwiye gushyira imbere ubumuntu – Lt Gen Dallaire

Editorial 11 Oct 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 05 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi b’u Rwanda 280 bagiye kwerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika
Mu Mahanga

Abapolisi b’u Rwanda 280 bagiye kwerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika

Editorial 20 Oct 2016
Nyuma y’imvune ya myugariro wa APR FC yagiriye mu mukino na As Kigali, Fitina Omborenga yiteguye kugaruka mu kibuga.
Amakuru

Nyuma y’imvune ya myugariro wa APR FC yagiriye mu mukino na As Kigali, Fitina Omborenga yiteguye kugaruka mu kibuga.

Editorial 08 Jun 2021
Abatwa N’abakobwa Ntibashishikajwe No Kwinjira Mu Gisirikare Cy’u Burundi
HIRYA NO HINO

Abatwa N’abakobwa Ntibashishikajwe No Kwinjira Mu Gisirikare Cy’u Burundi

Editorial 09 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru