Perezida Paul Kagame yasabye abagize komisiyo ishinzwe ivugurura ry’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, guca imvugo y’uko Abanyafurika ari bo bitera ibyago.
Perezida Kagame yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’Abaminisitiri n’abahagarariye ibihugu byabo, bari muri komisiyo ishinzwe iby’ivugurura ry’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, yabahuje kuri iki cyumweru tariki 07 Gicurasi 2017.
Yagize ati “Igihe kirageze ko twicara tukabwizanya ukuri, tukibaza tuti kare kose twari dutegereje nde? Turaza gusanga nta wundi ari twe twaburaga. Birababaje gukomeza kuvuga uko Afurika imeze ubu, mu gihe tutayobewe aho twakabaye tugeze.”
Ibyo yabitangaje nyuma y’aho abitabiriye inama bahagarariye ibihugu byabo uko ari 54 bifuje ko buri gihugu cyajya kigena umusanzu bitewe n’ibicuruzwa gitumiza mu mahanga.
Ni ukuvuga ko buri gihugu kitatanga angana n’ay’ikindi kuko cyajya gitanga umusanzu muri Afurika yunze Ubumwe ungana na 0.2%.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame
Uyu mwanzuro kandi wafashwe mu gihe ibihugu byinshi bihuriye muri uyu muryango byari byarananiwe kuzuza inshingano zo gutanga umusanzu wabyo, kandi ayo mafaranga ari yo afasha mu gukora ibikorwa biteza Afurika imbere.
Musa Faki Mahamat,Umuyobozi mukuru w’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, yavuze ko amezi asigaye y’uyu mwaka akwiye kuba nk’inzibacyuho, kugira ngo umwaka wa 2018 uzatangire ibyemeranijweho muri iyi nama bihita bishyirwa mu bikorwa.
Yaboneyeho no kwibutsa ko bamwe mu baterankunga bari baratangiye kwibaza iby’imikorere y’uyu muryango, bavuga ko bidafututse.
Ati “Hari abaterankunga baduha agera kuri 80% by’ingengo y’imari bari baratangiye kwibaza ibibazo ku bijyanye n’imikorere yacu.”
Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat
Yavuze ko ivugurura rishya (reforms) rizaba rifite imishinga 900 izashyirwa mu bikorwa n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe.
Yaboneyeho no gusaba Perezida Kagame gutekereza ku bantu b’inararibonye bazashyira mu bikorwa iyo mishinga.
Ku bijyanye no gushaka amafaranga, hatekerejwe komite y’Abaminisitiri 10 bazaba bashinzwe ibijyanye n’amafaranga no gukora ku buryo ikigega cy’Afurika yunze Ubumwe gicungwa neza.
Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD), yavuze ko amahanga yatangiye gushyigikira icyemezo cy’uko komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe yakwishakamo ubushobozi binyuze mu misoro baka.
Ati “Uretse Amerika ibindi bihugu nk’ibigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byagaragaje ko bidushyigikiye, binemera ubufasha bwose bukenewe kugira ngo imishinga dufite ishyirwe mu bikorwa.”
Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD)
Kaberuka yavuze ko atari ubwa mbere komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe yaba igiye gushaka amafaranga atuma ikora,iyakuye mu misoro y’ibyinjizwa kuko no mu myaka yashize byigeze kubaho.
Gusa yavuze ko zimwe mu mbogamizi iyi komisiyo izahura na zo ari uko ibihugu by’Afurika byose bitisanzura mu bucuruzi (Free Trade Zone), aho byasaba ko hari bimwe mu bihugu byajya bisoreshwa ibindi ntibisoreshwe.
Ati “Ubu tuvugana ariko icyo kibazo cyakemutse. Ibihugu byose byasabwe gushaka uburenganzira bubyemerera kujya mu gice gikorerwamo ubucuruzi bwisanzuye kandi n’igihe ntarengwa cyashyizweho buri gihugu kikaba cyabyubahirije. Ikibazo gisigaye ni ukwibaza uko twaba tubigenza hagati aho.”
U Rwanda ni rwo rwatanzweho urugero rwa kimwe mu bihugu by’Afurika byavuye mu icuraburindi, rukaba ruri gusatira ubukungu bufatika.
Kuri iyo ngingo, Perezida yibukije abitabiriye iyi nama ati “Ntawaduha amahoro, ubukungu n’ubwigenge n’agaciro (byose nitwe tugomba kubyishakamo).”
Imwe mu myanzuro yafashwe hashingiwe ku miterere ya Afurika, ni uko hatezwa imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika.
Strive Masiyiwa, Umushoramari mu by’ikoranabuhanga ukomoka muri Zimbabwe akaba no muri iyi komisiyo ishinzwe iby’ivugurura ry’Afurika yunze Ubumwe yavuze ko Afurika ibarirwa ku musaruro mbumbe (DGP) wa tiriyoni 30 z’Amadolari y’Amerika, bikiyongeraho ko, 60% by’Abanyafurika ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30.
Source: KT