• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

You are at :Home»MULTIMEDIA»Muyoboke yamaganiye kure ibivugwa ko agiye gutandukana na Charly na Nina

Muyoboke yamaganiye kure ibivugwa ko agiye gutandukana na Charly na Nina

Ubwanditsi 11 May 2017 MULTIMEDIA

Alex Muyobobe, umujyanama w’ abaririmbyi b’ abanyarwandakazi Charly na Nina yamaganiye kure ibimaze iminsi bihwihwiswa ko yaba ari mu nzira yo gutandukana nabo.

Abavuga ko Muyoboke yaba yenda gutandukana na Charly na Nina babishingira ku kuba aba baririmbyikazi baragiye gukorera igitaramo mu gihugu cya Nigeria Muyoboke agasigara I Kigali kandi ubusanzwe batajya basigana.

Ikindi hari n’ amakuru avuga ko ubwo abo bakobwa bari I Burayi aho bari baragiye gukorera ibitaramo, baba barashwanye na Muyoboke bapfa amafaranga.

Nubwo bimeze gutyo ariko Muyoboke avuga ko nta gahunda yo gutandukana nabo bakobwa ihari, avuga ko baragiye kuririmba muri Nigeria batajyanye byatewe n’ uko hari igitaramo barimo gutegura ngo yohereje umuhagararira kubera akazi kenshi bafite.

Yagize ati “Babwire uti ‘muribeshya! Amasezerano y’imyaka irindwi (ubu hashize itatu) iracyahari kandi Pius namwoherejeyo agendayo mbere, aragenda ibyo gukora arabikora kandi akazi karimo karakorwa neza.”

-6539.jpg

Alex Muyobobe

-6540.jpg

Charly na Nina

Muyoboke avuga vuga ko bafite akazi kenshi akaba ariyo mpamvu yabaretse bakagenda bonyine we agasigara ategura igitaramo bafite ku itariki 13 Gicurasi 2017.

Anavuga ko muri icyo cyumweru bazamara muri Nigeria harimo no kuruhuka kuko bamaze igihe kinini bakora bataruhuka.

Ati “Nta kibazo gihari na kimwe. Uri kuvuga ibyongibyo mureke avuge. Mureke avuge kubera ko n’ubundi n’ejo azavuga. Ubuze icyo atuka inka aravuga ngo dore urucebe rwayo.”

Yakomeje avuga ko nta kuntu baba bafitanye ibibazo ngo babe baragiye i Burundi baranakoranye n’ibindi bitaramo binyuranye bamazemo iminsi.

Kigali Today yabajije Nina kuri ibyo biri kuvugwa maze amusubiza akoresheje WhatsApp agira ati “Wow! Ndabona ibintu byose byagiye hanze! Urakoze kumpa ayo makuru!”

2017-05-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Agashya : 2016, umwaka uzaba ugizwe n’iminsi 366, aho kuba 365

Agashya : 2016, umwaka uzaba ugizwe n’iminsi 366, aho kuba 365

Ubwanditsi 06 Jan 2016
Umuhanzi Zilha wamenyekanye mu marushanwa ya ArtRwanda Ubuhanzi arashishikariza abanyarwanda n’abanyamahanga gusura no gutembera u Rwanda

Umuhanzi Zilha wamenyekanye mu marushanwa ya ArtRwanda Ubuhanzi arashishikariza abanyarwanda n’abanyamahanga gusura no gutembera u Rwanda

Ubwanditsi 17 May 2021
Ibimenyetso 6 byagufasha gutahura “ABAHANUZI B’IBINYOMA” bitagusabye kujya mu Mwuka !

Ibimenyetso 6 byagufasha gutahura “ABAHANUZI B’IBINYOMA” bitagusabye kujya mu Mwuka !

Ubwanditsi 29 Mar 2017
Mu Gihugu cya Santrafrika ( Centre Afrique), Umupasteri w’Umufaransa yasabye imbabazi ku byo Ubufaransa bwakoze muricyo gihugu..

Mu Gihugu cya Santrafrika ( Centre Afrique), Umupasteri w’Umufaransa yasabye imbabazi ku byo Ubufaransa bwakoze muricyo gihugu..

Ubwanditsi 07 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza
ITOHOZA

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Ubwanditsi 17 Jan 2017
ADEPR: Zahinduye imirishyo. Hatowe Rev.Karuranga Euphrem, naho Rev.Rurangirwa Emmanuel akama ikimasa.
ITOHOZA

ADEPR: Zahinduye imirishyo. Hatowe Rev.Karuranga Euphrem, naho Rev.Rurangirwa Emmanuel akama ikimasa.

Ubwanditsi 30 May 2017
Umukozi wo mu misoro akurikiranyweho gusonera imisoro bitemewe n’amategeko
Mu Rwanda

Umukozi wo mu misoro akurikiranyweho gusonera imisoro bitemewe n’amategeko

Ubwanditsi 06 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru