Uyu mugore Teteri Agnes yavukiye kandi anakurira mu Rwanda i Nyamirambo aho asigaranye umubyeyi umwe umubyara utari uhuje ubwoko na se. Teteri yize amashuri mu kigo cya Lycée Notre Dame des Cîteaux akaza gukomereza mu kigo cya APACOPE, ishuri ryigenga.
Teteri udaturuka mu muryango ukize, yaboneye indonke mu burinzi bw’Akazu. Ni umwe mu Batutsi babonye amaronko y’ingoma ya Habyarimana kurusha n’Abahutu benshi.
Teteri Agnes ntabwo afite isura nziza k’u Rwanda. Nibake bamuzi kandi ni bake bamubonye nubwo ari umugore wa Eugene Richard Gasana wari uhagarariye u Rwanda mu Umuryango w’Abibumbye akaba n’umwe mubari bagize guverinoma.
Gasana Anastase, Teteri Agnes na Eugene Gasana
Nta mafoto ye menshi agaragara kuri interineti, ariko bimwe mu biranga ubuzima bwe byatangiye gusakara kuri facebook mu minsi yashize, aho abarenze umwe batunguwe no kubona Politike ikomeye y’u Rwanda, aho Anastase Gasana atangira amushyigikira mu mafuti menshi.
Teteri utari uzwi mu bikorwa bya Politiki kuri ubu ari ku isonga mu bashyigikira ibikorwa byose byo kwiyamamaza kwa Dianne Rwigara umukobwa wa Assinapol Rwigara, Teteri na Tabita [ nyinawabo wa Dianne] uba muri Canada akaba murumuna w’umugore wa Rwigara, nibo bagaragaye munama yabereye muri Amerika, yakusanyirijwemo amafaranga yo gutera inkunga Dianne Rwigara, binyujijwe muri Uganda aho David Himbara yari mubikorwa bya Rujugiro Tribert nawe watanze iritubutse ryo gushyigikira Dianne Rwigara no gutesha umutwe Leta iriho kuko bazi neza ko atazatsinda.
Dianne Rwigara n’umwe mu banyamakuru ba mwamamaza [ Muhire w’ ikinyamakuru Umurashi ].
Dianne Rwigara Murumunawe na Nyina
Muri Canada no muri Amerika hamaze kubera inama nyinshi hagati ya Teteri Agnes na Tabita n’abandi ba nya Kibuye biganjemo abacitse ku icumu barimo umuryango wa Assiel Kabera [RIP] na Dr. Josue. Izo nama kandi zagiye zigirwamo uruhare na Depite Enock Kabera wahoze mu ishyika PL akaba umucikacumu wo ku Kibuye wiyiciye abana n’umugore mu gihe cya Jenoside abaroshye mu Kivu, yababeshye ko abogana bakambuka bagahungira i Congo, arangije yoga wenyine, umuryango we utikirira mu Kivu. Uyu kabera yahunze amadeni mu Rwanda.
Andi makuru dufite ni uko ubu Mme Rwigara Adeline atakigaragara akunze kuba yifungiranye mu masengesho n’abandi bahirika, idini yari yarikuyemo n’abana be ariko kubera gushaka ingufu za Politiki ubu akaba yararisubiyemo. Akaba ari nawe ngo waba waratanze urutonde kuri Radio Itahuka, ruriho amwe mu mazina y’Abacuruzi bakomeye mu mujyi wa Kigali, avuga ko aribo bagize uruhare mu rupfu rw’umugabo we.
Umuryango wa Rwigara, Adeline Rwigara n’abana be bose
David Himbara yiyegereje umuryango wa Rwigara none abigezeho
Teteri asanzwe ari inshuti ya Gasana Anastase wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu 1999, akaba yari anahagarariye u Rwanda mu Umuryango w’Abibumbye, umwanya yari afite mbere y’uko ahunga .
Mu mwaka wa 1993 mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Anastase yari yamaze kugirwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ingoma y’igitugu ya Habyarimana.
Wakwibaza igihe ibijyanye n’ubuzima bw’uyu mugore utazwi cyane byatangiriye kugaragara,acuditse n’abayobozi bo muri Leta yahirimye. Uti ese ni gute Anastase na Teteri baziranye? Ni iki cyateye Anastase gutekereza cyane ku myanya itandukanye y’akazi k’umugabo we hejuru y’uyu mugore? Ese kuki ?
Anastase arimo agerageza kumwiyegereza ?
Kuberiki Gasana Anastase ufite amateka nk’aya, atakaza umwanya we arwanirira umuntu usa n’aho atagifite agaciro ? Tugerageje kugenekereza ku byo avuga, umuntu ashobora kumubona nk’aho ababaye cyane kurusha nyir’ubwite Ambasaderi Eugene Gasana.
Ese kuki Anastase yumva bimushishikaje?
Ese birashoboka ko umugabo nka Gasana Anastase yumva ko agomba kurwanirira umugabo wavugaga rikijyana, wagize umwanya mu buyobozi nk’ uhagarariye u Rwanda mu Umuryango w’Abibumbye? Ni ihurizo ? Ariko ikiriho n’uko Eugene Gasana agana munzira zitari nziza za Politiki zo kwifatanya naba Anastase cyangwa se Rudasingwa.
Anastase Gasana
Imvo ni mvano y’ubucuti bw’ibanga hagati ya Gasana Anastase na Teteri, mbere y’umwaka wa 1992, Gasana Anastase yabaga mu Budage aho yaje kumenyana na Mannette mukuru wa Teteri.
Ni mu gihugu cy’u Budage Teteri yaje guhurira n’undi Munyarwanda Gasana Eugene waje nyuma guhindura amazina ye akitwa Eugene Richard Gasana.
Teteri yari Umututsi watewe igikomere n’ubutegetsi bw’akazu bw’ingoma ya Habyarimana, ariko akabana nayo ndetse akaba n’inshuti magara ya Jean Pierre Habyarimana n’abandi bahungu bari bafite base bakomeye nka Mbonabaryi n’abandi ….
Mu gihe ahura na Gasana Eugene wari uri mu nzira y’urujijo kandi iruhije mu gihugu cy’amahanga, Teteri yahisemo kumugira umuhungu we, igipupe cye ndetse n’umugabo we.
Hari urutonde rurerure rw’inkuru zifitanye isano n’abambari ba Perezida Juvénal Habyarimana, ariko iyi, ntagushidikanya izaba ingingo y’inkuru izagarukwaho. Bivugwa ko Eugene Gasana yari afite Bourse ya Habyarimana mugihe abandi batutsi bayereraga ari impunzi .Iki kinyamakuru gifite akamaro ko kumvikanisha impamvu uyu Anastase agitsimbaraye kuri Teteri bigaca no kuri za Facebook.
Richard-Eugene Gasana
Muri icyo gihe kandi, ntagushidikanya Gasana yari azi Teteri, nyuma gato ya Jenoside Teteri yarimo yongera kwiyubaka mu gihugu cy’u Budage. Yaje kwiyereka Anastase ko yabayeho umuntu ukomeye mu Rwanda.
Nyuma ya Jenoside Gasana Anastase yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda. Teteri na Eugene bagaruka mu Rwanda kubana nk’umugore n’umugabo ngo baniyereke abayobozi bashya b’igihugu.
Ni byo koko izina Anastase riri ku rutonde rw’abashyitsi. Nyuma y’ubukwe, aba bombi bakundanye baje gusubira mu Budage.
Mu magambo yagaragajwe kuri Facebook, Anastase avuga ntagushidikanya ko Teteri na Eugene bahuye bwa mbere mu gihe bari bagarutse mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko ibi ntakuri kurimo.
Ese kuki abeshya? Nk’uko nabisobanuye mbere, mukuru wa Teteri ariwe Mannette n’ inshuti ya Anastase y’igihe kirekire ndetse binarenze kuba inshuti gusa. Bagiranye imikorere irambye.
Mu gihe Anastase yabonaga ibyagaragajwe ku rubuga rwa Facebook n’ibyari byatahuwe kuri Teteri, yagize ubwoba cyane ku buryo ababitangaje bagombaga kugaruka ku mubano afitanye na Mannette.
Ni gute yari gusobanurira umugore we n’umuryango we ko ibi ari byo byamuviriyemo guhungira mu Budage? Nk’umugabo w’umunyabwenge, yagerageje kurwanirira Teteri kugira ngo anahishe neza aya mateka.
Ubuzima bwa Teteri ni nk’igikoresho cy’ibinyoma, amabanga n’inzitwazo. Abeshya benshi ko we n’umugabo we Eugene Gasana bafite amabanga menshi y’Igihugu ngo bazamena mugihe umugabo we adashubijwe muri systeme. Hari benshi batekereza ko gutura mu Budage no kuhagira amazu, arizo mbaraga za Politiki, bakibaza bimwe n’ibindi bikabacanga.
Hari n’abandi bantu benshi bazi Teteri neza kundusha, bazaduha amakuru, ariko bari bafite ubwoba bwo kuvuga kubera imbaraga z’umugabo we. Ariko, nyuma y’igihe, birashoboka ko hari abazabivuga ukundi neza. Nyuma y’ibyo, hashingiwe ku byatangajwe kuri Facebook, urugendo rwaratangiye kandi ukuri kuzamenyekana.
Umusomyi wacu muri Amerika