Imitwe irindwi yo muri Sudani y’Epfo irimo n’uw’uwa Riek Machar wahoze ari Visi Perezida yatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko yemeranyiwe gukorera hamwe mu ntumbero yo gukuraho guverinoma ya Perezida Salva Kiir.
Nk’uko ikinyamakuru The East African cyabyanditse, abashyize umukono kuri ayo masezerano harimo uwahoze ari Minisitiri Kosti Manibe, n’uwahoze ashinzwe ibikoresho mu gisirikare Thomas Cirillo Swaka waneguye muri Gashyantare ashinja ihonyorwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Sudani y’Epfo bikozwe n’igisirikare n’agatsiko k’ubwoko bwa Dinka bwa Perezida Kiir.
Umuyobozi ukomeye mu Ishyaka rya Machar, Nathaniel Oyet, yagize ati “Mu gukorera hamwe, imbaraga zacu, umurava wacu mu bya politiki, dipolomasi n’igisirikare bizatuma tugera kuri byinshi kurusha uko twakora dutandukanye.”
Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge mu 2011 ariko nyuma y’imyaka ibiri ihita yinjira mu ntambara ubwo Kiir yirukanaga ku butegetsi Visi perezida Riek Machar wo mu bwoko bwa Nuer.
Umutwe w’Ingabo za Riek wa SPLM-IO, wakomeje guhangana na Salva Kiir ariko bamwe mu basirikare be bakomeye bagatoroka bakajya kwishingira indi mitwe ikomeye cyangwa bagasubira mu gisirikare cya Salva Kiir.
Abayobozi b’iyo mitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kiir batangaje ko bagiye gukora inama igamije kureba uburyo bakwihuza bagashyiraho uburyo bumwe bwo kuyobora ibitero byabo.
Umwe mu bayobozi bakomeye bari barahunze witwa Oyay Deng Ajak, yagize ati “Dutekereza ko niba dufite umugambi umwe wo gukuraho iriya guverinoma, dukeneye guhuriza imbaraga zacu hamwe, tukanavuga ururimi rumwe”.
Ajak yavuze ko kimwe mu bintu bisigaye bikigoranye harimo no gushyiraho umuyobozi ubahagarariye.
Perezida Kiir aherutse kwirukana Umugaba mukuru w’ingabo, Paul Melong, bitera ubwoba ko mu gisirikare hashobora kuvuka umwiryane.
Umuvugizi wa Kiir, Ateny Wek Ateny, yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ko guverinoma idakeneye kugirana ibiganiro n’umuntu n’umwe utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.