Polisi y’u Rwanda irakangurira abakoresha inzira nyabagendwa bose ; ni ukuvuga: abatwara ibinyabiziga, ababigendaho, ababigendamo, ndetse n’abanyamaguru kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka.
Ubu butumwa yabutanze ku gicamunsi cyo ku itariki 21 Gicurasi mu kiganiro (Kubaza bitera kumenya) cyaciye kuri Televiziyo na Radiyo by’u Rwanda no kuri Radiyo z’abaturage ziri hirya no hino mu gihugu; aho Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yavuze, ndetse anasobanura ibitera impanuka zo mu muhanda, uburyo bwo kuzirinda; kandi akangurira abakoresha inzira nyabagendwa kubahiriza amategeko yo kuwugendamo no kuwutwaramo ibinyabiziga.
Muri icyo kiganiro CP Rumanzi yunganiwe n’Umwungirije ushinzwe abakozi, imari n’ibikoresho, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rafiki Mujiji, ndetse n’Umuvugizi w’iri Shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda.
Icyo kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:”Wihutaza umunyantege nke , na we afite uburenganzira bwo kugenda mu muhanda.”
CP Rumanzi yavuze ko abakoresha umuhanda bafatwa nk’Abanyantege nke ari abagenda kuri moto n’amagare ndetse n’abanyamaguru; hanyuma abasabwe kubahiriza uburenganzira bwabo akaba ari abatwara ibinyabiziga binini; ni ukuvuga imodoka.
Yavuze ko ubu bukangurambaga buri mu byo Polisi y’u Rwanda yateganyije gukora mu Kwezi kw’ibikorwa byayo (Police Week); aho mu byo izakora ifatanyije n’izindi nzego harimo kwigisha amategeko y’umuhanda abawukoresha, gusibura ibimenyetso byo mu muhanda abanyamaguru bambukiramo, guhanga no gusimbuza ibyapa ku mihanda, n’ibindi.
Yagize ati”Abagenda kuri moto n’amagare hamwe n’abanyamaguru bagize 71 ku ijana by’abahitanywe n’abakomerekejwe n’impanuka zo mu muhanda mu mezi atandatu ashize. Abanyamaguru ubwabo bihariye 31 ku ijana, abagenda kuri moto ni 26; naho abagenda ku magare ni 14 ku ijana. 29 ku ijana basigaye ni abagenda mu modoka.”
CP Rumanzi yavuze ko mu rwego rwo kurushaho kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda, Polisi yafashe ingamba zirimo kwigisha abanyamaguru; barimo abanyeshuri ,ndetse n’abandi amategeko yo kugenda mu muhanda; aho mu bizibandwaho harimo kubabwira ko umuntu ugenda mu muhanda agomba buri gihe kunyura iburyo bwawo bitewe n’icyerekwezo cye, kunyura mu nzira yagenewe abanyamaguru , kwambuka umuhanda baciye mu mirongo igaragaza ahabugenewe, gukangurira abanyeshuri kudakinira mu muhanda, no gushishikariza abantu muri rusange kudakoresha telefone no kutambara ibintu mu matwi igihe bagenda mu muhanda cyangwa bawambuka kubera ko bibarangaza bikaba byatuma bagongwa n’ikinyabiziga, no kubakangurira kwambuka umuhanda ibemenyetso bimurika bimuritse ishusho y’umuntu wambuka y’icyatsi kibisi.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi
Yakomeje agira ati,”Abatwara abinyabiziga bazakangurirwa kubahiriza amategeko abagenga arimo kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru. By’umwihariko abatwara moto bazakangurirwa kwambara umwambaro ubaranga n’ingofero yabugenewe ifasha kwirinda impanuka , no kugenzura ko umugenzi ayambaye neza. Tuzabibutsa kandi kwirinda guheka umugenzi urenze umwe, guhagarara igihe bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi ubifitiye ububasha, kwirinda guhindukira bitunguranye cyangwa guhindukirira ahatemerewe, kurangwa n’isuku, gutanga serivisi nziza no kutishora mu biyobyabwenge.
CP Rumanzi yagize kandi ati,” Abakoresha inzira nyabagendwa baramutse bubahirije amategeko y’umuhanda impanuka zakumirwa. Buri wese arasabwa kuba Umufatanyabikorwa mu kuzikumira; atanga amakuru ku gihe y’uwishe amategeko y’umuhanda kuri nimero za telefone ngendanwa : 0788311110 (Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda) na 0788311502 (Umuvugizi waryo).
Yavuze ko ishyirwa ry’Utugabanyamuvuko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange byagize uruhare runini mu kugabanya impanuka zo mu muhanda; ariko na none yihanangiriza abatwangiza bagamije gutwara imodoka ku muvuduko urenze uteganyijwe n’amategeko.
ACP Mujiji yumwunganiye avuga ko gushyira imbaraga mu kwigisha abanyamaguru amategeko yo kugenda mu muhanda ari uko abenshi muri bo bakora impanuka kubera ko batazi amategeko y’umuhanda n’uburenganzira bwabo.
Source : RNP