Kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu ndimi z’amahanga byitwa ‘frigidity’ ni ikibazo kitoroshye kuko bituma benshi babaho mu buzima bubashaririye kuko uretse no kuba abagabo babibaziza na nyirubwite bimutera ipfunwe akumva ko atameze nk’abandi.
Ese kutagira ubushake ku mugore ni iki ?
Kugira ngo byumvikane neza abahanga basobanura ko kutagira ubushake bwo gutera akabariro ku bagore wabifata nk’uburemba ku bagabo, ni ukuvuga ko ari igihe umugore aba atagira ubushake (desir sexuel) bw’imibonano mpuzabitsina yanayikora,ntagire icyo yumva ndetse ntagere no kubyishimo bya nyuma
(orgasme) bikamera nk’aho ntacyo akoze.
Ese ni iki gitera umugore kutagira ubushake bw’imibonano ?
Indwara yo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku bagore ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye harimo uburwayi nka diyabete,indwara z’umutima,Hepatite,Cancer,…. Ishobora kandi guterwa n’ihungabana umuntu yahuye na ryo, kwiheba gukabije, gufatwa ku ngufu,ugutandukana kw’ababyeyi bawe bikakwangisha imibonano, imisemburo itameze neza mu mubiri, ingaruka z’imiti umuntu aba yaranyoye, kumara igihe kirekire udakora imibonano n’ibindi.
Iki kibazo kigaragara akenshi ku bagore bakuze (Bacuze cg bari hafi gucura),ibi ahanini biterwa n’imisemburo iba yaragabanyutse mu mubiri wabo yo bita estrogen,bigatuma umugore yumva nta mibonano mpuzabitsina ashaka,ibi kandi bikaba bigira ingaruka nyinshi ku bashakanye,harimo n’ubwumvikane buke hagati yabo.
Ese hari imuti wakoresha yizewe kuri iki kibazo ?
Hari uburyo bugezweho bwifashishwa hakoreshejwe imiti myimerere ikomoka ku bimera ; ikaba ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga, irizewe , ifite ubuziranenge bw’ikigo mpuzamahanga cy’Abanyamerika kitwa FDA (Food and Drug Administration certificate ). Ifasha kongera imisemburo ya Estrogen,bityo bigafasha umugore kugira ubushake mu mibonano mpuzabitsina. Ikindi kandi iyo miti ifasha abagore bageze mu gucura (Menopause),kudahura n’ingaruka zo gucura.