Abakobwa bamwe basigaye bashinga urugo , bagatinda kwibaruka. Impamvu zituma umugore yatinda gusama ni nyinshi ariko igarukwaho cyane ni iy’uko abakobwa bo muri iyi minsi basigaye baboneza urubyaro bagera igihe cyo kubyara, urubyaro rukabura.
Mu minsi ishize nibwo umugore umwe yatwandikiye atugisha inama. Mu butumwa bwe yagiraga ati “ Maze imyaka 5 nshatse ariko nategereje ko mbona urubyaro ndaheba. Nkiri umukobwa nigeze gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro imyaka 2 ariko nageze aho ndabihagarika.
Ese yaba ari imwe mu mpamvu ituma ntabyara? Nabiganirije inshuti yanjye nizera ko itamvamo insobanurira ko kuba narakoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro hakiri kare aribyo byabiteye. Umugabo wanjye amaze kurambirwa kuba tutabasha kwibaruka. Muzambarize muganga ese, iyo yaba ari impamvu yatumye ntasama?Murakoze.”
Abakobwa benshi hanze aha ngo bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro kurusha abagore
Mbere y’uko tumubariza muganga, twabanje kubaza abantu banyuranye niba koko ibi bintu bibaho ko abakobwa nabo basigaye baboneza urubyaro mu rwego rwo kudasama. Benshi mu bo twaganiriye bahererete mu Mujyiwa Kigali baduhamirije ko byeze kandi abakobwa benshi babikoresha.
Uwitwa Aimable uri mu kigero cy’imyaka 28 yagize ati “ Ibyo ni ibintu bisanzwe kandi bikoreshwa n’abakobwa benshi hanze aha banga kuba basama. Inda niyo isigaye ari ikibazo kuribo, Sida ntibakiyitinya. Benshi mu bakobwa hanze aha barasamabana kandi nta n’agakingirizo bakozwa, ariko se impamvu badasama wowe ntiwigeze uyibazaho?”.
Umugore ubyaye kane na we ukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro yabiduhamirije agira ati “ Abakobwa basigaye baboneza urubyaro kurusha abagore. Tujya tuhahurira cyangwa se bagatuma abandi bagore ibinini byo kuboneza urubyaro uretse ko hari n’abiyizira rwose,uretse ko mbona biba ari ukwihemukira kuko baba baboneza urubyaro bataranabona, hari abarushinga bakarubura burundu.”
Igisubizo cya muganga
Ntitwahagarariye aho , twagiye kwa muganga umwe uvura indwara z’abagore muri Kigali aduha bimwe mu bisobanuro ariko adusaba kudatangaza amazina ye. Yagize ati “ Impamvu zitera umugore gutinda gusama ni nyinshi zinyuranye habamo n’uburwayi, bisaba ko ufite ikibazo agana umuganga akamusuzuma n’uwo bashakanye, hanyuma bakareba ikibitera.”
Ku kibazo cy’abakobwa baboneza urubyaro batararushiga yagize ati “ Uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro bugira ingaruka zinyuranye bitewe n’umubiri w’umuntu ubukoresha. Abakobwa bemerewe gukoresha buriya buryo nabo, nta tegeko ribihana ariko bigira ingaruka. Impamvu iriya miti, ihagarika uburyo umubiri wari usanzwe ukora, iyo uyikoresheje igihe bigira ingaruka ku mubiri kuko imisemburo yo mu mubiri, udusabo tw’intangangore biba bikora nabi.
Uwabikoresheje ashobora gutinda gusama ariko umubiri ukazagera igihe ugasubirana, ugasubira ku murongo akaba yasama uretse ko hari n’igihe bishoboka ko byakwanga burundu bitewe n’uko uwabikoresheje yabikoresheje igihe kinini hanyuma imyanya imwe n’imwe ituma asama ikangirika.”
Ese nawe ibi bintu by’abakobwa baboneza urubyaro batararushinga usanzwe ubizi?Wabagira iyihe nama?
Source : Rwandapaparazzi
niyogihozo
Nibasigeho, kandi abashyizeho iri tegeko ni abagome. Ni bya bindi byo gukubita muri sinabyaye!. Bibwira ko abana babo bitazabageraho, nyamara baribeshya bishobora no kuba ari bo bizaheraho.
Nzi abana bo mu miryango ikomeye, bajyaga bapanga n’abazamu bakarara hanze y’urugo ababyeyi ntibabimenye, bakoreshaga iriya miti ntibasame. Ntibarashaka ariko barakuze barakabakaba 40 sinzi niba bakiba muri izo ngeso. Aba babyemeje ndabaretse babyica babizi Imana izabibababaze, reka nibwirire abana ,abangavu n’inkumi:
Bana banjye rwose kwifata ko bishoboka ni kuki mwakwishora Nyabarongo muyita ikiziba?????? Muramenye mukomere ku ibanga ry’ubwari bwanyu kuko ni ngombwa abishora muri ibi bitinde bitebuke bazabyicuza. Mwikina n’ubuzima, mwiba ngane iyo bigiye Imana yabaremenye ubwenge n’icyubahiro musigeho kwiyandarika mwiyangiza nk’ibitambambuga bisuma bijya gufata impiri nzima. Mbabaze mudasambanye ntimwabaho? Ko hari ababishoboye mwe byabananiza iki?
Mugabe Gerard
Ntabanga ririmo rwose kuba babikoresha kdi batarashaka gusa ingaruka zo zibageraho kenshi niyo mpamvu abenshi bagera mungo zabo kubyara bikananirana, gusa icyangombwa nukwifata byakunanira ugakoresha agakingirirzo.