Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yaje ku rutonde rw’abantu ijana bafitiwe ikizere kurusha abandi ku Isi rw’uyu mwaka wa 2017.
Ni urutonde rwakozwe n’Ikigo Mpuzamahanga “Reputation Poll International” ruriho abantu bazwiho ubunyangamugayo no kumenyekana binyuze mu bikorwa byabo, rwashyizwe ahagaragara ku ya 5 Kamena 2017.
Rugaragaraho ibyamamare muri politiki, imyidagaduro, ubucuruzi, uburezi, n’izindi nzego. Undi urugaragaraho wo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba ni Winnie Byanyima, umuyobozi w’umuryango Oxfam akaba n’umugore wa Kizza Besigye.
Abandi baruriho ni Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina, Leonardo DiCaprio, Bill&Melinda Gates, Jackie Chan, Antonio Guterres , Michael Jordan, Christiano Ronaldo n’abandi.
Perezida Paul Kagame (izina rye ririho akaziga) ari mu bantu 100 bubashywe ku Isi
Amahanga ashimira cyane Perezida Kagame ko yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akongera kubaka u Rwanda rwari rwarashegeshwe, akunga Abanyarwanda ndetse akazamura ubukungu ku buryo bugaragara.
Umukuru w’Igihugu kandi ayagaragaje itandukaniro mu kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka, gutanga ubwisungane mu kwivuza, ibikorwaremezo, korohereza ishoramari ikoranabuhanga n’ibindi byarumye u Rwanda rwanikira ibindi bihugu mu kuzamuka mu bukungu ku muvuduko.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame