Umunyamakuru Shyaka Kanuma kuri uyu wa Kabiri yitabye urukiko rwa Gasabo aburana urubanza rwe mu mizi aho yabwiye umucamanza ko atemera icyaha ashinjwa cyo gukoresha inyandiko mpimbano ashimangira ko we yakoresheje inyandiko ibyo zitari zigenewe.
Shyaka Kanuma wigeze kuba umunyamakuru ukomeye mu Rwanda n’Umuyobozi w’Ikompanyi Rwanda Focus Limited, yagaragaye mu ikabutura n’ishati by’iroza afite n’amapingu mu maboko, aregwa icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
Radio Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ivuga ko ubushinjacyaha bwavuze ko Shyaka yakoze sheki ziriho imishahara za bamwe mu banyamakuru yakoreshaga, aho yavugaga ko bahembwaga amafaranga ibihumbi 500 Frw buri kwezi kandi batarayagezagaho.
Ubushinjacyaha buvuga ko izo nyandiko yazikoze ashaka gupiganirwa isoko muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero agira ngo ahuze n’ibyo iyo komisiyo yasabaga; isoko yaje kuritsindira bikavugwa ko ryari rifite miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda byose ngo abikora abakozi be batabizi.
Shyaka Kanuma yongeye kumvikana mu rukiko ahakana ko atigeze agira igitekerezo cyo guhimba inyandiko agamije kwiba, yavuze ko yanditse izo sheki ari kumwe na bagenzi be bakoranaga kandi ko bari babyumvikanye kuko bashakaga gupiganira iryo soko.
Shyaka yavuze ko nta n’umwe mu bamureze yigeze yigana umukono we ngo amusinyire. Ahakana ko yigeze akora inyandiko mpimbano, kuko yari yemerewe gusinya ku masheki byanatumye abwira ubucamanza ko nta mpamvu yari kumutera kwigana amasinya ya bagenzi be. Yagize ati “Bariya bari abakozi banjye narabategekaga, ntacyo nari kubasaba ngo bacyange.”
Yasabye ko hazakoreshwa abahanga kugira ngo bazerekane ko imikono y’abamushinja ari iyabo, atigeze asinya mu mwanya wabo maze ashyikiriza ubushinjacyaha izo sheki ngo bazazijyane kuzipimisha umwimerere y’imikono yazo.
Mu gihe abahanga baramuka berekanye ko imikono atari iya Shyaka Kanuma gusa,yaba akuweho icyaha gikomeye cyo gukora inyandiko mpimbano gihanishwa kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300frw.
Urukiko rwanzuye kohereza ayo masheki bivugwa ko yasinywe na Shyaka akigana n’imikono ya bagenzi be ngo abahanga bazayasuzume berekane ko koko imikono iriho yiganwe na Shyaka Kanuma nk’uko bivugwa.
Urubanza rwimuriwe mu Ukwakira, ariko bibabaza abo mu muryango we bagaragaje ko urubanza ruri gutinda; umucamanza yasobanuye ko baba bafite imanza nyinshi, mu gihe baba bakeneye ko rwigizwa hafi ngo babisaba perezida w’iburanisha.
Umunyamakuru Shyaka Kanuma