Mu masaha y’ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2017, nibwo amakuru yamenyekanye y’uko Mpayimana Philippe agiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, aho yari agiye kurira indege yerekeza i Paris mu murwa mukuru w’u Bufaransa.
Ikinyamakuru Ukwezi cyatangaje ko cyahaye ikigiraniro Mpayimana Philippe mbere yo kurira indege, yemera ko asubiye mu Bufaransa koko, gusa ashimangira ko azagaruka vuba.
Mpayimana Philippe avugwaho gupfobya Jenoside yakorwe abatutsi 1994.Bimwe mu binyamakuru bikorera mu buhungira byari bimaze iminsi byandika ko nyuma yo kwiyamamaza kwa Mpayimana ashobora gutabwa muri yombi azira guhakana no gupfobya Jenoside mu gitabo cye yise ‘Refugiés Rwandais Entre le marteau et l’enclume’ benshi mu basesenguzi bagisomye bemeza bashikamye ko ubutumwa bugikubiyemo bupfobya Jenoside, ariko ubwo yaganiraga n’abanyamakuru batangariye rimwe ubwo yahakanaga ko amagambo bivugwa ko apfobya jenoside atariwe wayanditse ahubwo yanditswe n’inzu itunganya ibitabo yagishyize ahagaragara, hibazwa ukuntu umuntu ushaka kuba Perezida ananirwa kurinda umutungo we ngo utavogerwa.
Mpayimana Philippe
Mpayimana Philippe yavuze ko azagaruka mu Rwanda yiteguye gukomeza gahunda ze zijyanye no kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, gusa ngo mu gihe haboneka ibitunguranye nka Komisiyo y’amatora cyangwa urundi rwego rukamukenera, afite umuhuzabikorwa witwa Gatsinzi Geoffrey uri mu Rwanda wahamubera.
Cyiza Davidson