Mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demakarasi ya Congo na Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo bagiranye ibiganiro. Jacob Zuma yashimye mugenzi we wa DRC ngo kubera politiki ye nziza anashima ikemezo cyafashwe n’igihugu ke cyo kudakoresha amatora mu Ukuboza umwaka ushize.
Perezida Zuma waganiriye na Kabila ku bibazo bivugwa muri DRC, yemeye ibisobanuro bye ku cyatumye amatora ataba igihe yari yateganyijwe.
Zuma kandi yashimye mugenzi we Kabila ko yagerageje gucururutsa umwuka mubi wazamuwe n’iki kemezo cyo kudakoresha amatora abinyujije mu masezerano yiswe “Saint Sylvestre” yahuje Leta ye n’abatavuga rumwe na yo.
Zuma ati “Ku bijyanye na Politiki, ubu DRC iratekanye n’umutekano umaze kumera neza.” Perezida Zuma kandi yijeje mugenzi we ko igihugu ke kizakomeza gutera inkunga DRC.
Umujyanama mukuru wa Kabila, Barnabé Kikaya-bin-Karubi yavuze ko mu nama Zuma yagiriye Kabila mu kiganiro bagiranye mu muhezo zari zigamije gukoresha amatora mu gihe cya vuba kugira ngo amahoro arusheho kuboneka.
Zuma wanyuzwe n’ibisobanuro yahawe na Kabila ku bibazo by’amikoro yatumye amatora ataba, yavuze ko yizeye ko amatora yaba mu minsi ya vuba igiye kuza.
Zuma na Kabila kandi bumvikanye ko Komisiyo yigenga y’amatora muri Afurika y’Epfo izafasha komisiyo y’amatora ya DRC mu bikorwa by’amatora nko mu bikorwa byo gukosora Lisiti y’itora.
Mu itangazo bahuriyeho, Kabila na Zuma bavuze ko banyuzwe n’ibyo baganiriye birimo umwanzuro wo kugirana ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC n’uwahoze ari Minisitiri w’intebe.
Bin-Karubi avuga ko Komisiyo y’Amatora imaze kwandika abantu bangana na miliyoni 29 bazitabira amatora mu gihe abagejeje igihe cyo gutora babarirwa muri miliyoni 45.
Ati “Muri Nyakanga nituzaba twakemuye ibibera muri Kasais, tuzaba tunakemuye ikibazo cyo kwiyandikisha kuri lisitiri y’itora.”
Gusa avuga ko n’ubwo muri Nyakanga baba barangije gukemura ibibazo byo kwandika abazitabira amatora, n’ubundi amatora adashobora kuba muri uyu mwaka.
Ati “Hari intambwe bigomba gucamo, intambwe ya mbere ni ugukosora lisiti y’itora, hari abantu bashobora kwiyandikisha inshuro ebyiri, hari abantu bashobora kwiyandikisha mu majyaruguru y’igihugu ariko bakaza kujya kuba I Kinshasa.”
Perezida Kabila na Perezida Zuma