• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Washington DC : Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda rugeze rwubaka ubushobozi bw’abaturage

Washington DC : Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda rugeze rwubaka ubushobozi bw’abaturage

Ubwanditsi 14 Oct 2017 Mu Mahanga

Perezida Kagame yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubaka ubushobozi bw’abaturage barwo mu myaka 23 ishize, ashimangira ko nta gushidikanya ari umusingi w’iterambere n’ubukire buhamye kuko butuma babasha guhanga udushya, gutanga umusaruro no guharanira kwigira.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho Ejo kuwa Gatanu mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiga ku kubaka ubushobozi bw’abaturage yabereye i Washington DC, aho yagarutse ku kubaka urufatiro rw’ubushobozi bw’abaturage muri Afurika, akanagaragaza ingamba u Rwanda rwafashe.

Iyi nama yakiriwe na Banki y’Isi igahuriza hamwe abafatanyabikorwa bayo, igamije kugaragaraza uruhare abaturage bafite ubuzima bwiza, ubuhanga ndetse n’ubumenyi bagira mu kubaka ubukungu buhamye kandi butanga umusaruro.

Perezida Kagame yasabye buri wese kudateshuka ku ntego yo kurandura ubukene bukabije, avuga ko kubaka ubushobozi bw’abaturage ari intwaro y’ingenzi.

Yagize ati “Gushora imari mu buzima, uburezi no guhanga udushya, tuba duhindura abaturage bacu abantu bafite ubushobozi bwo gutekereza, atari ku nyungu zabo gusa ahubwo no ku nyungu z’abandi muri rusange.”

Muri iyi nama hafatwa ingamba rusange zigamije kubaka ubushobozi bw’abaturage, hibandwa ku nzego zikurikira: Kwita ku buzima bw’abana, imirire myiza, uburezi, ubuvuzi kuri bose, gahunda zo gufasha abatishoboye, ubumenyi no guhanga imirimo, guteza imbere abagore n’urubyiruko.

Umukuru w’Igihugu yakomeje agaragaza ko mbere ya Jenoside kubaka ubushobozi bw’abaturage bitahabwaga umwanya munini, avuga ko mu myaka 23 ishize aricyo cyashyizwe mu mutima wo kongera kubaka igihugu.

Ati “Reka mbahe urugero, mu myaka ya mbere ya 1994, uburezi mu mashuri yisumbuye n’amashuri makuru bwashyiraga ku ibere abari ku butegetsi n’ubwoko runaka. Igihugu cyari gifite abantu 2000 gusa barangije Kaminuza, uyu munsi ababarirwa mu bihumbi 90, barangiza ibyiciro bya Kaminuza buri mwaka.”

Yongeyeho ko mu buzima hashyizweho porogaramu y’ubwisungane mu kwivuza ifasha abarenga 90% by’abanyarwanda ndetse n’ibihumbi by’abajyanama b’ubuzima bakaba bari mu gihugu hose. Ibi bikaba byaragabanyije imfu z’abagore bapfa babyara ku kigero cya 80% n’icy’abana bapfa batarageza imyaka itanu kuri 70% kuva mu 2000.

Uburezi bw’abakobwa n’abagore bwitahweho, umuyoboro mugari wa internet urakwirakwizwa mu gihugu hose kandi abawugeraho bariyongera. Ibi byiyongeraho uburezi bw’amashuri y’imyuga igendanye n’isoko ry’umurimo, uburezi bw’incuke, kurandura imirire mibi n’ibindi.

Perezida Kagame yashimiye Banki y’Isi ku bufatanye n’inkunga itanga cyane cyane mu mishinga yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, imirire n’ubuhinzi, avuga ko u Rwanda rugifite urugendo rurerure rw’iterambere ariko nta kabuza ruzarigeraho.

Iyi nama yatangijwe na Perezida wa Banki y’Isi Jim Yong Kim, yanitabiriwe n’Abaminisitiri b’Imari n’Iterambere n’abajyanama babo, abayobozi b’ibigo n’imiryago bishinzwe iterambere, inzego z’abikorera, abagize sosiyete sivile ndetse n’abazakurikira imirimo y’inama bifashishije ikoranabuhanga rigezweho.

Perezida Paul Kagame akaba yaraherekejwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Gatete Claver na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa.

-8360.jpg

-8359.jpg

-8358.jpg

-8357.jpg

-8353.jpg

-8354.jpg

-8355.jpg

-8356.jpg

Photo : Village Urugwiro

2017-10-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila

Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila

Ubwanditsi 26 May 2025
Emmanuel Neretse, reka kwigira impuguke muri politiki y’akarere kandi ntayo uzi

Emmanuel Neretse, reka kwigira impuguke muri politiki y’akarere kandi ntayo uzi

Ubwanditsi 18 Nov 2022
Polisi y’u Rwanda yakajije imikwabu mu gihe iminsi mikuru yegereje

Polisi y’u Rwanda yakajije imikwabu mu gihe iminsi mikuru yegereje

Ubwanditsi 14 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Padiri Nahimana Thomas yiyumvamo kuba Umufaransa kurusha kuba Umunyarwanda
ITOHOZA

Padiri Nahimana Thomas yiyumvamo kuba Umufaransa kurusha kuba Umunyarwanda

Ubwanditsi 24 Nov 2016
Kaguta Museveni ni nk’umutetsi umaze imyaka 34 mu gikoni ashiriza, ubu akaba aribwo yemeza ko agiye guteka neza mu zabukuru!!
Amakuru

Kaguta Museveni ni nk’umutetsi umaze imyaka 34 mu gikoni ashiriza, ubu akaba aribwo yemeza ko agiye guteka neza mu zabukuru!!

Ubwanditsi 24 Dec 2020
Perezida Kagame yitabiriye ‘Car Free Day’ agaragaza ubuhanga bwo ku nyonga igare
IMIKINO

Perezida Kagame yitabiriye ‘Car Free Day’ agaragaza ubuhanga bwo ku nyonga igare

Ubwanditsi 21 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru