• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kagame yabaye Umukuru w’Igihugu wa 97 uteye igiti cy’amahoro muri Isiraheli

Kagame yabaye Umukuru w’Igihugu wa 97 uteye igiti cy’amahoro muri Isiraheli

Editorial 10 Jul 2017 Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame aho aherereye muri Isiraheli, yateye igiti kigaragaza ubuzima n’amahoro mu Mujyi wa Yeruzalemu.

Perezida Kagame akaba yabaye umukuru w’igihugu wa 97 ku isi, uteye iki giti.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko yishimiye iki gikorwa kuko gifite ubusobanuro bukomeye, ati “Twishimiye ko iki giti gihagarariye u Rwanda n’Abanyarwanda, kikazakura neza muri aka gace gafite agaciro gakomeye.”

Perezida Kagame avuga ko ibi bigaragaza amateka ibihugu byombi bisangiye, binajyanye n’ubufatanye bugamije guteza imbere imibereho y’abatuye ibi bihugu byombi.

Umukuru w’Igihugu yunzemo ati “gutera igiti bifite igisobanuro nk’inshingano dufite zo kwita ku bidukikije, ari na byo bidukikije ndetse binadufasha.”

Muri iri jambo rye kandi Perezida Kagame yavuze ko iri shyamba rifite igisobanuro cy’ubushuti, ubuvandimwe no kureshya mu bihugu byose byo ku isi.

Yatanze ubutumwa bw’uko aha hantu hatewe iki giti, hagomba kwibutsa abantu bose ko bakwiye guharanira amahoro no gufatanya muri iyi si bose batuyeho.

Kugeza ubu ibiti birenga miliyoni 240 bimaze guterwa muri iri shyamba rya Yeruzalemu.

Amakuru ava muri Isiraheli avuga ko gutera iki giti biri muri gahunda y’iki gihugu igamije kurengera ibidukikije.

Ibi biti biterwa biba ngo bifite igisobanuro cy’ubuzima. Imizi y’igiti iba ifite igisobanuro cy’ahahise, igihimba cyo hasi gisobanuye igihe turimo, amababi, indabyo n’imbuto byo bikaba bisobanuye igihe kizaza.

-7188.jpg

Perezida Kagame atera igiti cy’amahoro mu Isiraheli uyu munsi (Ifoto/@IsraelMFA)

-7202.jpg

-7201.jpg

-7200.jpg

2017-07-10
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi yaburijemo ubujura bwa Televiziyo nini enye, inafata bane mu bakekwaho kuziba

Polisi yaburijemo ubujura bwa Televiziyo nini enye, inafata bane mu bakekwaho kuziba

Editorial 04 May 2017
General de Brigade Ezéchiel Gakwerere n’izindi nterahamwe bagejejwe mu Rwanda nyuma y’Imyaka 30 bica banasahura

General de Brigade Ezéchiel Gakwerere n’izindi nterahamwe bagejejwe mu Rwanda nyuma y’Imyaka 30 bica banasahura

Editorial 01 Mar 2025
Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Editorial 25 Aug 2017
Rosa Muhando arashinjwa kwambura 900.000 TSH

Rosa Muhando arashinjwa kwambura 900.000 TSH

Editorial 08 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukobwa wa Perezida Museveni avuga ko yabonye Imana n’amaso ye bagirana ibiganiro
HIRYA NO HINO

Umukobwa wa Perezida Museveni avuga ko yabonye Imana n’amaso ye bagirana ibiganiro

Editorial 10 Apr 2018
Nyamasheke : Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere
Amakuru

Nyamasheke : Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere

Editorial 03 Nov 2017
Ibintu umuntu wese wemerewe gutora akwiye kumenya mbere y’uko ajya gutora
Mu Rwanda

Ibintu umuntu wese wemerewe gutora akwiye kumenya mbere y’uko ajya gutora

Editorial 28 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru