Perezida Paul Kagame aho aherereye muri Isiraheli, yateye igiti kigaragaza ubuzima n’amahoro mu Mujyi wa Yeruzalemu.
Perezida Kagame akaba yabaye umukuru w’igihugu wa 97 ku isi, uteye iki giti.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko yishimiye iki gikorwa kuko gifite ubusobanuro bukomeye, ati “Twishimiye ko iki giti gihagarariye u Rwanda n’Abanyarwanda, kikazakura neza muri aka gace gafite agaciro gakomeye.”
Perezida Kagame avuga ko ibi bigaragaza amateka ibihugu byombi bisangiye, binajyanye n’ubufatanye bugamije guteza imbere imibereho y’abatuye ibi bihugu byombi.
Umukuru w’Igihugu yunzemo ati “gutera igiti bifite igisobanuro nk’inshingano dufite zo kwita ku bidukikije, ari na byo bidukikije ndetse binadufasha.”
Muri iri jambo rye kandi Perezida Kagame yavuze ko iri shyamba rifite igisobanuro cy’ubushuti, ubuvandimwe no kureshya mu bihugu byose byo ku isi.
Yatanze ubutumwa bw’uko aha hantu hatewe iki giti, hagomba kwibutsa abantu bose ko bakwiye guharanira amahoro no gufatanya muri iyi si bose batuyeho.
Kugeza ubu ibiti birenga miliyoni 240 bimaze guterwa muri iri shyamba rya Yeruzalemu.
Amakuru ava muri Isiraheli avuga ko gutera iki giti biri muri gahunda y’iki gihugu igamije kurengera ibidukikije.
Ibi biti biterwa biba ngo bifite igisobanuro cy’ubuzima. Imizi y’igiti iba ifite igisobanuro cy’ahahise, igihimba cyo hasi gisobanuye igihe turimo, amababi, indabyo n’imbuto byo bikaba bisobanuye igihe kizaza.
Perezida Kagame atera igiti cy’amahoro mu Isiraheli uyu munsi (Ifoto/@IsraelMFA)