• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Abaturage Kaniga ngo’ RPF – Inkotanyi ‘ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

Abaturage Kaniga ngo’ RPF – Inkotanyi ‘ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

Editorial 14 Jul 2017 POLITIKI

Abaturage bo mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi ku Murindi ubusanzwe bafata FPR- Inkotanyi nk’umuryango wabo by’umwihariko, noneho baravuga yuko iryo shyaka riri ku butegetsi rigiye guhindura ako gace kabo paradizo.

Itsinda ry’abanyamakuru 12 boherejwe n’inama nkuru y’itangazamakuru (MHC) kureba uko gahunda z’iterambere zihagaze mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru bageze aho ku Mulindi muri Kaniga basanga abaturage bishimye cyane, bizihiza umunsi wo kubohora igihugu, igikorwa bahamya yuko nabo bakigizemo uruhare rukomeye kuko ariho ubuyobozi bwa RPF-Inkotanyi bwari bukambitse mu gihe cy’urugamba rwo guhirika ingoma y’abajenosideri.

Abo baturage ba Kaniga kwizera yuko RPF- Inkotanyi igiye guhindura aho batuye paradizo bituruka ku mpamvu z’uko aho ku Mulindi hagizwe ahantu nyaburanga hazajya hasurwa n’abantu batandukanye kureba uko aho hantu abari bayoboye urugamba rwo kubohora igihugu bari bacumbitse hifashe. Hazaba ari ahantu h’ubukerarugendo mpuzamahanga, abantu batemberera bakasiga amafaranga.

Aho hantu koko ni ahantu h’ubukerarugendo kandi nk’uko bitangazwa na bamwe mu bahayoboye, David Muganza na retired Sergent Julienne Mukarubogo, hagiye kuvuguruwa ku buryo hazajya hakurura ba mukerarugedo kurushaho. Muganza avuga yuko ibikorwa byo kuhavugurura bizatangira tariki 15 z’uku kwezi.

Hamwe mu hazaba havuguruwa ni aho bita RPA wing na RPF wingi. Muri RPA wing hari inzu kamanda mukuru wa RPA, Major General Paul Kagame, yari acumbitsemo. N’inzu irimo ibyumba bitatu byo kuraramo ariko kugeza ubu nta muntu uzi icyo Kagame yararagamo, uretse nyirubwite wenyine !

Iyo nzu kandi ikikijwe n’andi mazu yakoreshagwa na bamwe mu bakamanda bo hejuru ba RPA, barimo James Kabarebe. Hari kandi indaki bihishagamo iyo byabaga bibaye ngombwa. Ibyo byose bigiye gutangira kuvugururwa ngo birusheho kuzajya bikurura ba mukerarugendo nk’uko bigiye gukorwa kuri RPF wing.

-7191.jpg

Iyi nzu ifite ibyumba bitatu na Salon, ikaba ariyo Paul Kagame yabagamo ku rugamba rwo kubohora Igihugu
-7192.jpg

Iyi RPF wing iri hepfo gato ya RPA Wing, ikaba irimo inzu nini yari icumbikiye uwari Chairman wa RPF inkotanyi, Alexis Kanyarengwe, hakaba ari naho habarizwagwa abandi banyapolitike ba RPF- Inkotanyi nka ba senateri Tito Rutaremara. Aha hantu naho hari indaki bihishagamo iyo bikangaga yuko umwanzi agiye kubavunderezwaho ibisasu.

-7197.jpg

Hon. Tito Rutaremara

Hari kandi n’aho bakoreraga imikino y’umupira w’amaboko, hakaba ariho bakiriraga abanyapolitike baturutse mu Rwanda kimwe n’abandi babaga babasuye. Iruhande rwaho hari inzu yari ibitaro by’abasirikare babaga bakomerekeye ku rugamba ku buryo butashobora kuvurirwa mu mavuriro yo muri za unite zabo.Ni naho n’abo banyapolitike bavurirwaga.

Hafi y’ibyo bitaro by’akazu gato, batera urwenya bavuga ngo ni ibitaro by’abasirikare i Kanombe, hari igiti kimwe muri bibiri nacyo giteye amatsiko cyane. Hagati hagati y’ibyo biti bibiri havumbutsemo ikintu nk’ishami kibihuza bikaba nk’igiti kimwe kandi ari bibiri. Ni ibiti bibiri kuko buri kimwe gifite imizi, igihimba n’amashami yacyo, ariko na none bikaba kimwe kubera icyo gisa nk’ishami (ukuboko) ribihuza. Abahasura bavuga yuko icyo giti ubwacyo kigaragaza ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, bwatangiriye Kaniga ubu bukaba bumaze gukwira igihugu cyose, Icyo giti nacyo kizajya gikurura ba mukerarugendo.

Ayo mazu tuvuga abo bayobozi ba RPF/RPA bari bacumbitsemo yari ay’uruganda rw’icyayi (Mulindi Tea Factory), ubu yabaye ay’urwo rwibutso rw’urugamba rwo kubohora u Rwanda. Izo nyubako kimwe n’ikibuga cy’umupira abashyitsi n’abasangwa bidagaduriraga mu mu gihe habaga hatari imirwano bigiye gutangira kuvugururwa ngo bizajye bikurura ba mukerarugendo, abo baturage ba Kaniga bakaba ariho bahera bavuga yuko bizatuma batera imbere nubwo n’ubusanzwe imibereho yabo yari itari mibi kuko nta bushomeri buhari kubera urwo ruganda n’imirima y’icyayi bitanga akazi.

-7193.jpg

-213.png

-7194.jpg

-7196.jpg

-7195.jpg

Inkotanyi k’urugamba rwo kubohora Igihugu

Abaturage twaganiraga nabo bavugaga yuko ubwo bukerarugendo buzatuma hubakwa amahoteli atanga akazi kiyongera kuko bari basanganywe. Ngo nta kuntu kandi umuhanda uhuza aho hantu n’umuhanda Rukomo-Gatuna utazahita ushyirwamo kaburimbo kubera yuko uzaba unyurwa n’abashyitsi benshi kandi bazaba bazanye amafaranga !

Casmiry Kayumba

2017-07-14
Editorial

IZINDI NKURU

Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi

Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi

Editorial 05 May 2025
Bobi Wine ari guhigwa bukware na Polisi ya Uganda aho yamaze no kugota agace bivugwa ko aherereyemo

Bobi Wine ari guhigwa bukware na Polisi ya Uganda aho yamaze no kugota agace bivugwa ko aherereyemo

Editorial 16 Dec 2018
Uganda: Kuki dukomeje kubona ibinyoma ku Rwanda?

Uganda: Kuki dukomeje kubona ibinyoma ku Rwanda?

Editorial 13 Nov 2017
Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire

Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire

Editorial 04 Jun 2025

Igitekerezo kimwe

  1. Oswald Ruakshaza
    July 8, 20184:32 pm -

    Ku Mulindi hazahora hibukwa! Iyi nkuru aariko iravuga igice cy’amateka. Nidufashe kumenya aho amamashini yakoreshwaga mu cyayi ari kurubu. Ntwavuga iby’abaturage bameneshejwe muri ako gace ndetse bamwe bakaba baribarahungiye Nyacyonga. Iyi nkuru kandi iraduha amafoto y’ab’ingenzi bavugwa ku Mulindi uretse chairman Kanyarengwe bagomba kuba baraburiye ifoto!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibigo by’itumanaho byongereye imbaraga mu gukwirakwiza internet ya 4G muri Afurika
IKORANABUHANGA

Ibigo by’itumanaho byongereye imbaraga mu gukwirakwiza internet ya 4G muri Afurika

Editorial 26 Sep 2018
Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri
Mu Mahanga

Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri

Editorial 10 Jan 2018
Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe
Amakuru

Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Editorial 29 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru