• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Abaturage Kaniga ngo’ RPF – Inkotanyi ‘ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

Abaturage Kaniga ngo’ RPF – Inkotanyi ‘ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

Ubwanditsi 14 Jul 2017 POLITIKI

Abaturage bo mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi ku Murindi ubusanzwe bafata FPR- Inkotanyi nk’umuryango wabo by’umwihariko, noneho baravuga yuko iryo shyaka riri ku butegetsi rigiye guhindura ako gace kabo paradizo.

Itsinda ry’abanyamakuru 12 boherejwe n’inama nkuru y’itangazamakuru (MHC) kureba uko gahunda z’iterambere zihagaze mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru bageze aho ku Mulindi muri Kaniga basanga abaturage bishimye cyane, bizihiza umunsi wo kubohora igihugu, igikorwa bahamya yuko nabo bakigizemo uruhare rukomeye kuko ariho ubuyobozi bwa RPF-Inkotanyi bwari bukambitse mu gihe cy’urugamba rwo guhirika ingoma y’abajenosideri.

Abo baturage ba Kaniga kwizera yuko RPF- Inkotanyi igiye guhindura aho batuye paradizo bituruka ku mpamvu z’uko aho ku Mulindi hagizwe ahantu nyaburanga hazajya hasurwa n’abantu batandukanye kureba uko aho hantu abari bayoboye urugamba rwo kubohora igihugu bari bacumbitse hifashe. Hazaba ari ahantu h’ubukerarugendo mpuzamahanga, abantu batemberera bakasiga amafaranga.

Aho hantu koko ni ahantu h’ubukerarugendo kandi nk’uko bitangazwa na bamwe mu bahayoboye, David Muganza na retired Sergent Julienne Mukarubogo, hagiye kuvuguruwa ku buryo hazajya hakurura ba mukerarugedo kurushaho. Muganza avuga yuko ibikorwa byo kuhavugurura bizatangira tariki 15 z’uku kwezi.

Hamwe mu hazaba havuguruwa ni aho bita RPA wing na RPF wingi. Muri RPA wing hari inzu kamanda mukuru wa RPA, Major General Paul Kagame, yari acumbitsemo. N’inzu irimo ibyumba bitatu byo kuraramo ariko kugeza ubu nta muntu uzi icyo Kagame yararagamo, uretse nyirubwite wenyine !

Iyo nzu kandi ikikijwe n’andi mazu yakoreshagwa na bamwe mu bakamanda bo hejuru ba RPA, barimo James Kabarebe. Hari kandi indaki bihishagamo iyo byabaga bibaye ngombwa. Ibyo byose bigiye gutangira kuvugururwa ngo birusheho kuzajya bikurura ba mukerarugendo nk’uko bigiye gukorwa kuri RPF wing.

-7191.jpg

Iyi nzu ifite ibyumba bitatu na Salon, ikaba ariyo Paul Kagame yabagamo ku rugamba rwo kubohora Igihugu
-7192.jpg

Iyi RPF wing iri hepfo gato ya RPA Wing, ikaba irimo inzu nini yari icumbikiye uwari Chairman wa RPF inkotanyi, Alexis Kanyarengwe, hakaba ari naho habarizwagwa abandi banyapolitike ba RPF- Inkotanyi nka ba senateri Tito Rutaremara. Aha hantu naho hari indaki bihishagamo iyo bikangaga yuko umwanzi agiye kubavunderezwaho ibisasu.

-7197.jpg

Hon. Tito Rutaremara

Hari kandi n’aho bakoreraga imikino y’umupira w’amaboko, hakaba ariho bakiriraga abanyapolitike baturutse mu Rwanda kimwe n’abandi babaga babasuye. Iruhande rwaho hari inzu yari ibitaro by’abasirikare babaga bakomerekeye ku rugamba ku buryo butashobora kuvurirwa mu mavuriro yo muri za unite zabo.Ni naho n’abo banyapolitike bavurirwaga.

Hafi y’ibyo bitaro by’akazu gato, batera urwenya bavuga ngo ni ibitaro by’abasirikare i Kanombe, hari igiti kimwe muri bibiri nacyo giteye amatsiko cyane. Hagati hagati y’ibyo biti bibiri havumbutsemo ikintu nk’ishami kibihuza bikaba nk’igiti kimwe kandi ari bibiri. Ni ibiti bibiri kuko buri kimwe gifite imizi, igihimba n’amashami yacyo, ariko na none bikaba kimwe kubera icyo gisa nk’ishami (ukuboko) ribihuza. Abahasura bavuga yuko icyo giti ubwacyo kigaragaza ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, bwatangiriye Kaniga ubu bukaba bumaze gukwira igihugu cyose, Icyo giti nacyo kizajya gikurura ba mukerarugendo.

Ayo mazu tuvuga abo bayobozi ba RPF/RPA bari bacumbitsemo yari ay’uruganda rw’icyayi (Mulindi Tea Factory), ubu yabaye ay’urwo rwibutso rw’urugamba rwo kubohora u Rwanda. Izo nyubako kimwe n’ikibuga cy’umupira abashyitsi n’abasangwa bidagaduriraga mu mu gihe habaga hatari imirwano bigiye gutangira kuvugururwa ngo bizajye bikurura ba mukerarugendo, abo baturage ba Kaniga bakaba ariho bahera bavuga yuko bizatuma batera imbere nubwo n’ubusanzwe imibereho yabo yari itari mibi kuko nta bushomeri buhari kubera urwo ruganda n’imirima y’icyayi bitanga akazi.

-7193.jpg

-213.png

-7194.jpg

-7196.jpg

-7195.jpg

Inkotanyi k’urugamba rwo kubohora Igihugu

Abaturage twaganiraga nabo bavugaga yuko ubwo bukerarugendo buzatuma hubakwa amahoteli atanga akazi kiyongera kuko bari basanganywe. Ngo nta kuntu kandi umuhanda uhuza aho hantu n’umuhanda Rukomo-Gatuna utazahita ushyirwamo kaburimbo kubera yuko uzaba unyurwa n’abashyitsi benshi kandi bazaba bazanye amafaranga !

Casmiry Kayumba

2017-07-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yasubitswe ishyirwa umwaka utaha

Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yasubitswe ishyirwa umwaka utaha

Ubwanditsi 19 Nov 2019
Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye

Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye

Ubwanditsi 01 Feb 2025

Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu

Ubwanditsi 30 Jul 2025
U Rwanda rukomeje kuyobora urutonde rwa Afurika rw’ibihugu bifite abaminisitiri benshi b’abagore

U Rwanda rukomeje kuyobora urutonde rwa Afurika rw’ibihugu bifite abaminisitiri benshi b’abagore

Ubwanditsi 13 Sep 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Oswald Ruakshaza
    July 8, 20184:32 pm -

    Ku Mulindi hazahora hibukwa! Iyi nkuru aariko iravuga igice cy’amateka. Nidufashe kumenya aho amamashini yakoreshwaga mu cyayi ari kurubu. Ntwavuga iby’abaturage bameneshejwe muri ako gace ndetse bamwe bakaba baribarahungiye Nyacyonga. Iyi nkuru kandi iraduha amafoto y’ab’ingenzi bavugwa ku Mulindi uretse chairman Kanyarengwe bagomba kuba baraburiye ifoto!

    Subiza

Leave a Reply to Oswald Ruakshaza Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 yagombaga kubera kuri Sitade Umuganda yasubitswe, harimo uwo Etincelles yari buzakine na APR FC
Amakuru

Imikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 yagombaga kubera kuri Sitade Umuganda yasubitswe, harimo uwo Etincelles yari buzakine na APR FC

Ubwanditsi 18 Nov 2021
Denmark: Twagirayezu uregwa Jenoside araburana ku koherezwa mu Rwanda
Mu Mahanga

Denmark: Twagirayezu uregwa Jenoside araburana ku koherezwa mu Rwanda

Ubwanditsi 08 Jan 2018
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017
Mu Rwanda

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017

Ubwanditsi 05 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru