• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura   |   04 Aug 2026

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yasubitswe ishyirwa umwaka utaha

Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yasubitswe ishyirwa umwaka utaha

Ubwanditsi 19 Nov 2019 POLITIKI

Inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kuwa 30 Ugushyingo, yasubitswe yimurirwa muri Mutarama cyangwa Gashyantare umwaka utaha.

Ibaruwa yo kuwa 18 Ugushyingo yasinywe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe, yamenyeshaga Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko, ko gusubika iyi nama byasabwe n’umunyamuryango ariko izi nama zizabaho nk’uko byateguwe.

Nduhungirehe yagize ati “Nabasabaga nabamenyesha ko mubwira ibindi bihugu binyamuryango ko inama yavuzwe haruguru yasubitswe ikimurirwa ku yindi tariki muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2020 bitewe n’ubusabe bw’umunyamuryango muri iyo nama”.

Yakomeje avuga ko itariki nshya izatangazwa nyuma abakuru b’ibihugu bamaze kubyemeranyaho. Icyakora izindi nama zirimo iy’abayobozi bakuru, komite mpuzabikorwa, inama ya 39 y’abaminisitiri ndetse n’inama y’ubucuruzi n’ishoramari zo zizaba.

Hari amakuru yari yatangajwe na Chimpreports ko iyi nama yasubitswe kubera umubano mubi uri hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Nduhungirehe yanditse kuri Twitter ko ntaho bihuriye kuko ‘gusubika inama byaturutse ku busabe bw’undi mukuru w’igihugu, bityo ntaho bihuriye n’umubano wa Uganda n’u Rwanda’.

Yakomeje agira ati “Ahubwo mbabajwe no kubona ibaruwa yandikiwe ibihugu binyamuryango muri iki gitondo ihita igera mu gitangazamakuru cyo muri Uganda”.

Muri EAC harimo ibibazo ahanini bishingiye ku bwumvikane buke buri hagati y’ibihugu biwugize, aho umubano w’u Rwanda na Uganda urimo agatotsi kimwe n’u Burundi. Kenya na Tanzania nabyo bifitanye amakimbirane mu by’ubucuruzi.

Muri iyi nama byari byitezwe ko abayobozi bazasuzuma raporo ku cyerekezo cy’ubunyamuryango bwa Sudan y’Epfo ndetse banemeze ibyavuye mu isuzuma ku kwemeza Somalia nk’umunyamuryango wa EAC.

Abayobozi kandi byitezwe ko bazashimangira ugushyigikira ko Kenya igira icyicaro kidahoraho mu Kanama k’Umutekano ka Loni.

Kwemerera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kwinjira muri EAC ni indi ngingo yagombaga kuganirwaho nyuma y’uko iki gihugu gitanze ubusabe muri Kamena uyu mwaka.

RDC yasabye kwinjira muri uyu muryango ku wa 8 Kamena, mu ibaruwa yandikiye umuyobozi wa EAC, Perezida Kagame. Ivuga ko impamvu yasabye kuwinjiramo ari ukwiyongera kw’amasezerano y’ubucuruzi igirana n’ibihugu bigize uyu muryango.

2019-11-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibya abashaka  kwiyamamariza Ubuperezida  ni ‘ Agahomamunwa ‘

Ibya abashaka kwiyamamariza Ubuperezida ni ‘ Agahomamunwa ‘

Ubwanditsi 15 May 2017
Trump yavuze ko Kim Jong Un ari mu bwiyahuzi, ati “nibiba ngombwa Koreya ya Ruguru tuzayisenya burundu”

Trump yavuze ko Kim Jong Un ari mu bwiyahuzi, ati “nibiba ngombwa Koreya ya Ruguru tuzayisenya burundu”

Ubwanditsi 20 Sep 2017
Kim Jong-un agiye gutumira Papa Francis muri Korea ya Ruguru

Kim Jong-un agiye gutumira Papa Francis muri Korea ya Ruguru

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

Ubwanditsi 30 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Jimmy Gatete yahuriye i Kinshasa n’abakinnyi ndetse n’abayobozi ba AS Kigali abona n’umwanya wo kuganira nabo bitegura guhura n’ikipe ya DCMP
Amakuru

Amafoto – Jimmy Gatete yahuriye i Kinshasa n’abakinnyi ndetse n’abayobozi ba AS Kigali abona n’umwanya wo kuganira nabo bitegura guhura n’ikipe ya DCMP

Ubwanditsi 21 Oct 2021
Perezida Tshisekedi yandikiye Kagame asaba ko RDC yemererwa kwinjira muri EAC
HIRYA NO HINO

Perezida Tshisekedi yandikiye Kagame asaba ko RDC yemererwa kwinjira muri EAC

Ubwanditsi 13 Jun 2019
Imibereho myiza n’iterambere bishingira ku mutekano – Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro
Mu Mahanga

Imibereho myiza n’iterambere bishingira ku mutekano – Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro

Ubwanditsi 01 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru