• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umujyi wa Kigali watangiye gusenya Hoteli Top Tower [ AMAFOTO ]

Umujyi wa Kigali watangiye gusenya Hoteli Top Tower [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 12 Jul 2017 Mu Rwanda

Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo gusenya hoteli Top Tower mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyombonera cyawo.

Itangazo dukesha Umujyi wa Kigali rivuga ko yatangiye imirimo yo gusenya iyi hoteli.

Nk’uko igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali kibivuga ngo agace ka Kimihurura kagomba kubakwamo inyubako zigezweho z’ubucuruzi.

Hoteli Top Tower yari imaze igihe kinini idakora iherereye ku Kimihurura hafi ya rond point nini ya Kimihurura hafi ya KBC.

Ushinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali, Sibomana Martin, yari yarabwiye Izuba Rirashe tariki ya 22 Kamena 2016, ko iyi hoteli iri gukorerwaho igenzura ry’ubukomere.

Yagize ati “Ubusanzwe inyubako zihuriramo abantu benshi, iyo zimaze kubakwa Umujyi wa Kigali ugenzura ubukomere bwazo, ugatanga icyemezo.”

Yakomeje agaragaza ko Top Tower Hotel, icyo cyemezo giteganywa ntacyo yagiraga.

Byongeye no ku wa 28/7/2015 ngo Umujyi wa Kigali wayandikiye ibaruwa ibasaba guhagarika imirimo, hagakorwa igenzura.

Ati “Twari twarabandikiye, twakomeje kubabwira, ni ukugira turengere ubuzima bw’abantu benshi bakoresha iriya hoteli.”

Umujyi wa Kigali watangaje ko ubukomere bwa Hotel Top Tower buzagenzurwa n’ikigo cya St Joseph Engineering Company.

Ubwo umunyamakuru w’Izuba Rirashe yageraga kuri iyi hoteli umwaka ushize, yasanze imirimo yayo yahagaze, n’inama zari zari zihateganyijwe kuhakorera zimuriwe ahandi. Na bamwe bagendaga bahagera batazi ko yafunzwe bakarangirwa aho inama yimuriwe.

Abakozi bayo bari bavuze ko bo batazi impamvu y’ifungwa ry’ayo, ariko twari tutarabona umuyobozi wayo ngo agire icyo avuga kuri iri fungirwa.

Umujyi wa Kigali icyo gihe wari wavuze ko byatinda cyangwa byatebuka, izongera gukora ari uko igenzura ry’ubukomere iyi nyubako Engineering Company igaragaje ko nta kibazo ku mutekano w’abayikoresha.

Ugeze kuri iyi hotel iherereye iruhande rwa KBC hafi y’inyubako nshya ya Kigali Convention Center, yakirwa n’icyapa kigaragaza ko itari gukora, byanditse mu cyongereza ngo “Out of service”.

[ Amafoto ]

-7207.jpg

-7208.jpg

-7206.jpg

Top Tower Hotel yatangiye gusenywa

2017-07-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mvugo Ikarishye Perezida Kagame yahigiye kuzatamaza abayobozi bafite imikorere idahwitse

Mu mvugo Ikarishye Perezida Kagame yahigiye kuzatamaza abayobozi bafite imikorere idahwitse

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Ubwanditsi 11 Mar 2024
APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC 

APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC 

Ubwanditsi 05 Apr 2025
Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya yasuye Isange One Stop Centre

Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya yasuye Isange One Stop Centre

Ubwanditsi 29 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda
ITOHOZA

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 14 Mar 2017
Ikipe ya Benediction Ignite yatangaje amazina y’abakinnyi izakoresha muri Tour du Rwanda ya 2021 ibura iminsi mike ngo itangire.
Amakuru

Ikipe ya Benediction Ignite yatangaje amazina y’abakinnyi izakoresha muri Tour du Rwanda ya 2021 ibura iminsi mike ngo itangire.

Ubwanditsi 17 Apr 2021
Perezida Kagame yaherekeje Umwami Mohammed VI wa Maroc wari umaze iminsi itanu mu Rwanda
Mu Mahanga

Perezida Kagame yaherekeje Umwami Mohammed VI wa Maroc wari umaze iminsi itanu mu Rwanda

Ubwanditsi 23 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru