Polisi y’u Rwanda by’umwihariko n’abaturage bose muri rusange, barashimira umumotari kubera imyitwarire ye n’ubunyangamugayo yerekanye, ubwo yari atwaye umugenzi ufite amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana abiri (5,200,000Frw), bagakora impanuka umugenzi akayikomerekeramo agata ubwenge, hanyuma uyu mumotari agacungira aya mafaranga umutekano akanayashyikiriza abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda nta na rimwe rivuyemo.
Bivugwa ko imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yagonganye na Moto yari itwawe n’umumotari witwa Ndayiramiye Donat, ahetse umugenzi witwa Kayinamura Augustin wari unafite aya mafaranga muri ambalaji ya Kaki, iyi mpanuka ikaba yarabereye ku Muhima, aho uyu Kayinamura yakomeretse bikabije, ubu akaba arwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Ndayiramiye akimara kubona ko umugenzi yari atwaye akomeretse, yahise abona ko ambalaji yari afite yari yuzuyemo amafaranga, ayabungabungira umutekano.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, yemeje iyi mpanuka, anashimira uyu mumotari avuga ati:”Uyu mumotari yerekanye imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo kandi akwiye gushimirwa. Amaze kubona ko umugenzi yari atwaye akomerekeye muri iyi mpanuka, yabungabungiye umutekano amafaranga yari afite kugeza igihe Polisi ihagereye.”
(CIP) Emmanuel Kabanda
Yakomeje avuga ati:”Iki gikorwa cy’uyu mumotari kirerekana ko abamotari, abatwara ibinyabiziga n’abanyarwanda bamaze kugira imyumvire yo hejuru kandi ibi Polisi y’u Rwanda ikaba ibibashimira.”
CIP Kabanda yanavuze ko Polisi imaze gusubiza aya mafaranga abo mu muryango wa Kayinamura, nabo bashimiye ibyakozwe n’uyu mumotari, bavuga ko ari intangarugero kandi ko ari uwo gushimwa.
Abajijwe icyamuteye gukora ibintu byiza nk’ibi, Ndayiramiye yavuze ati:”Mu buzima bwanjye mpora nshaka gukora icyiza aho gukora ikibi.”
Yakomeje avuga ko impanuka ikimara kuba yahise arwana no kurengera umutwaro w’umugenzi “kuko aho yari ibereye hahise huzura abantu benshi bashungereye mbere y’uko imodoka itwara abarwayi ihagera”.
Yavuze kandi ati:”Nkimara kubona ko yari atwaye amafaranga angana atya, nanjye nabuze icyo nakora, kuko numvaga ntazi n’icyo ndi bubwire nyiri moto kuko nayo yari yangiritse.”
Ndayiramiye yagiriye inama abamotari bagenzi be n’abandi bashoferi, ko igihe bahuye n’impanuka cyangwa umugenzi akibagirirwa umuzigo mu kinyabiziga cyabo, bajya bawubasubiza, yaba ari amafaranga bakayabasubiza yose n’ubwo yaba ari macye kuko baba babishyuye.
Iyi myitwarire n’ubu bunyangamugayo bw’uyu mumotari bukimenyekana, bwahise busakara ku mbuga nkoranyambaga, maze ababibonye bagashimira Ndayiramiye, aho bamwitaga Inyangamugayo n’Imfura.
Ndayiramiye
Uwitwa Ufitekirezi Daniel wo mu murenge wa Kacyiru yanditse ku rubuga rwa whatsapp ati:”Twari tumenyereye kumva abapolisi aribo bakora ibintu nk’ibi, ariko mbuze icyo navuga kubera ubunyangamugayo bw’uyu mumotari. Imana izamwihembere.”
Undi witwa Kayigamba Ronald wo mu kagari ka Nonko Umurenge wa Kanombe yanditse ati:”Uyu mumotari bashake icyo kumuhemba kimukwiriye, kuko yabaye Umusamaritani mwiza.”
Hagati aho Polisi y’u Rwanda yongeye kugira inama abantu kutagendana amafaranga menshi mu ntoki, kuko umuntu aba atizeye umutekano wayo.
CIP Kabanda yavuze ati:”Uyu mumotari wahisemo gufata aya mafaranga angana atya akayashyikiriza Polisi ni inyangamugayo, ariko iyo ataza kubayo, aba yabuze. Ni byiza rero ko abantu bakwirinda kugendana amafaranga menshi mu ntoki, kuko umutekano wayo uba utizewe.”
Source : RNP