Abagize Inama y’Ubutegetsi ya Sosiyete Mugisha General Supplies (MGS), Abayobozi ndetse n’Abakozi muri rusange b’iyo Sosiyete bifurije Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’U Rwanda Paul Kagame Isabukuru nziza y’Imyaka 60 amaze avutse.
Bimwe mu bigwi bye, Paul Kagame yarangaje imbere RPF ayobora urugamba rwo kubohora u Rwanda nyuma y’imyaka ine ararutsinda, anahagarika Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Indorerwamo y’ibikorwa bye ireberwa ahanini muri gahunda nka “Gira Inka Munyarwanda”, “Mudasobwa imwe kuri buri mwana”, “Inkiko Gacaca” zatumye hihutishwa imanza za Jenoside, “Mituweli”, “Ikigega cy’Agaciro”, “Guca Nyakatsi”, “One Dollar Campain” mu kubakira abana batagira abo baba barokotse jenoside, “Mwarimu Sacco” mu gufasha abarimu kwiguriza no kwizigamira, “amatsinda n’amakoperative” n’ibindi byatumye u Rwanda rwihuta mu iterambere. Harimo no guha agaciro abikorera.
Ibi babimwifurije nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora yumukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 3 n’iya 4 Kanama uyu mwaka, maze umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi Bwana Paul Kagame, akegukana intsinzi ku majwi 98.80%.
Bakaba bamwifurije ubuzima bwiza ndetse no gukomeza kubaka Igihugu Abanyarwanda bifuza.
Mwizina rya Sosiyete Mugisha General Supplies (MGS).
Fred Mugisha Umuyobozi Mukuru