Abasirikare icumi barwanira mu mazi ba Leta zunze ubumwe za Amerika baburiwe irengero, abandi batanu barakomereka inyuma y’aho ubwato bw’intambara bwa Amerika hamwe n’ubundi butwara peteroli bugonganiye hafi y’inkengero z’igihugu cya Singapour.
Nk’uko bitangazwa n’igisirikare kirwanira mu mazi,ubwo bwato bufasha mu gutwaraza misile, USS John S McCain bwari mu burasirazuba bwa Singapour mu gihe bwiteguraga guhagarara ku nkombe z’ikiyaga hakaba aribwo hahise haba impanuka aho ubwo bwato bwagonganye n’ubundi bwato butwara Peteroli bwari bufite ibendera rya Liberia.
Aya makuru yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere mu ma saa kumi nimwe n’igice, iyi mpanuka ikaba yabereye ku kengero z’igihugu cya Singapour, igihe ubwato USS John S McCain bwashaka guhagarara ku cyambu cy’icyo gihugu.
Singapour n’abategetsi ba Amerika bavuze ko ubwo bwato bwononekaye ku ruhande ruherereye ku cyambu.
Ubwato byagonganye aribwo Alnic MC, bwononekaye nko kuri metero 7 uvuye aho amazi ashyika, ariko nta muntu n’umwe mu bari babutwaye wakomeretse uretse peteroli nkeya bwari butwaye yamenetse.
Ubu bwato bwagonganye n’ubwa Amerika bufite uburebure bwa metero 182, bukaba buruta ubwo bw’intambara bwa Amerika bufite metero 154.
Ibikorwa byo gutabara biracyakomeje, Kajugujugu za gisirikare za Amerika ndetse n’iza Singapour na Malaisie hamwe n’abacunga umutekano mu mazi ubu bari mu bikorwa byo gushakisha abarohamye muri iyi mpanuka.
Bibaye ubwa kabiri ubwato bw’intambara bwa Amerika bukora impanuka muri aya mezi ya vuba.