Barafinda Sekikubo Fred, wabaye ikimenyabose ubwo yashakaga kwiyamamariza umwanya wa Perezida ariko akaba atari yujuje ibisabwa,aratabaza avuga ko hakwiye ingufu z’itangazamakuru mu kongera kumenyekanisha izina rye nyuma y’uko ijambo riherutse kwaduka”Odeur ya Ocean”rikomeje kumwibagiza Abanyarwanda.”
Ubwo Barafinda yaganiraga na Imirasire,yavuze ko nk’uko itangazamakuru ariryo ryagize uruhare mu gutuma izina rye ryamamara,ngo ninako rikwiye gukomeza gushyiramo imbaraga rikagira ingufu zirenze iry’ijambo “Odeur ya Ocean”abantu bahugiyeho muri iyi minsi bigatuma ntawe ukimuvuga.
Yagize ati”Itangazamakuru niryo ryagize uruhare mu gutuma izina Barafinda rishinga imizi mu matwi y’abanyarwanda,niyo mpamvu mbasaba ko bakongera gushyira imbaraga mu kuryamamaza bityo nkarushaho gushyira mu ngiro umushinga we wo gushyiraho Leta y’Unze Ubumwe ya Afurika.”
Barafinda
Ibi abitangaje mu gihe iri jambo rikomeje kugarukwaho na benshi bakarikoresha basa n’abatera urwenya mu gihe umuntu akoze ikosa ryo kwinyuramo ibyo bakunze kwita (kurasa imbogo).
Ryadukanywe na Shaddy Boo usanzwe ari icyamamare ku mbugankoranyambaga.Ubwo yari yatumiwe ku gitangazamakuru kimwe yavuze ko ikimunezeza iyo yagiye kwishimisha ari impumuro yo kunyanja(Odeur ya Ocean).Abajijwe inyanja yaba yaragezeho avuga ko nta n’imwe.
Yabajijwe niba yaba azi koga, asubiza agira ati “Enfete nkunda kubona abantu boga, sinzi, no kumva iriya odeur ya ocean [impumuro y’inyanja], biranshimisha cyane”. Undi ahita amubaza niba hari inyanja yari yageraho undi na we ati “No! No!”.
Shaddy Boo
Kuva icyo gihe kugeza n’ubu usanga iyo mvugo ikoreshwa na bose cyane cyane ku mbugankoranyambaga maze izina Barafinda risa n’iritacyongeye guhabwa umwanya.
Barafinda yatangaje ko nawe aherutse kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru,aho ngo asigaye ari umunyamakuru kuri Radio imwe na Televiziyo mu zigenga. Akaba akora ikiganiro kitwa Barafinda Live cyibanda ku buzima rusange bwo hanze aha.
Ibi ngo bikazamufasha kuzamura umushinga we yise Barafindalisation”wo guteza imbere afurika.