Ibi byagarutsweho n’Ubushinjacyaha mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’abantu 9 bakekwaho kurema umutwe w’ingabo utemewe no kugirira nabi ubuyobozi.
Uru rubanza rurabera mu ngoro y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko hari uwitwa Majoro Faustin Ntilikina iperereza rigaragaza ko ari we uri guhuza abantu n’ibikorwa by’uyu umutwe w’ingabo utemewe ugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangaza ko burimo gukorana n’ubutabera bw’Ubufaransa ngo uyu majoro akurikiranwe hamwe n’abafashwe kimwe n’abandi bose bahuriye kuri uyu mugambi kuko bahari.
Bane muri aba bashinjwa bemera ko bafashwe bagiye Kongo kandi bagashinja bagenzi babo ko ari bo babafashije kubona ibyangombwa n’amafaranga.