• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Nkuko ‘Abarokore’ bajyaga guhirika amabuye ku musozi wa Kanyarira babigereranya nko guhirika Bish.Tom Rwagasana muri ADEPR

Nkuko ‘Abarokore’ bajyaga guhirika amabuye ku musozi wa Kanyarira babigereranya nko guhirika Bish.Tom Rwagasana muri ADEPR

Ubwanditsi 23 May 2017 ITOHOZA

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Mbere rwaburanishije urubanza ku ifunga n’ifungurwa rya Bishop Tom Rwagasana na bagenzi be batanu, bakekwaho kurigisa umutungo w’itorero rya ADEPR ungana na miliyari zirenga ebyiri yatanzwe n’abakirisitu ngo yishyure umwenda itorero ryafashe ryubaka Dove Hotel.

Bishop Tom Rwagasana ni Umuvugizi wungirije akaba n’ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR, Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari, Sindayigaya Theophile, Sebagabo Bernard, Niyitanga Straton na Gasana Valens bose bagaragaye mu rukiko bahakana ibyo baregwa byose.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hagati ya 2015 na 2017 abakekwa banyereje miliyari 2 530 395 614 Frw. Aya akaba akomoka ku misanzu abakirisitu batanze ngo hishyurwe umwenda wa BRD urenga miliyari eshatu watanzwe ngo hubakwe Dove Hotel ya ADEPR.

Bwavuze ko abaregwa barigishije ariya mafaranga bishyura ibikoresho bya baringa, aho bwatanze urugero rwa miliyoni 32 zishyuwe iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi nyuma uwari ushinzwe ubwubatsi akajya kuyagaruza ngo abayobozi barayashaka.

Hari kandi amafaranga yahawe abandi batakoze imirimo, aho uwitwa Twizeyimana Emmanuel yahawe miliyoni 10 zo gusakara igisenge cya Hotel kandi byarakozwe n’abandi. Uyu yasabwe na Sindayigaya kuyasubiza yemera gutanga agera kuri miliyoni zirindwi abwiwe ko Tom Rwagasana azishaka.

Ubushinjacyaha bwasabiye Tom Rwagasana gufungwa by’agateganyo kuko hari umukozi wakoraga isuku witwa Uwimana Jean wanyuzwagaho amafaranga akayabikuza akayaha abayobozi b’itorero na we arimo.

Uyu ngo yanyujijweho sheki zirimo iya miliyoni zirenga 200, akaba yarayabikuzaga rimwe akayaha abayobozi mu ntoki ayandi akayaha abashoferi barimo uwa Rwagasana ngo ayabashyire.

K’Umusozi wa Kanyarira ndetse n’ubuvumo butandukanye, ni zimwe mu nzira abayoboke b’Itorero rya ADEPR bahisemo kujya bajya gusengera ku mpamvu zinyuranye. Ni kenshi bamwe muri bo bagiye bafatwa n’inzego zishinzwe umutekano zibasaba gusengera ahantu hemewe ariko bikanga bikananairana. Hari abagiye bagwa muri ubu butayu cyangwa se ubuvumo, Itorero rya ADEPR rigafata ingamba zikomeye kuri iki kibazo ariko nabyo bikanga.

-6653.jpg

Bishop Tom Rwagasana

Byageze n’aho ubuyobozi bw’ururembo rw’Umujyi wa Kigali rugura ubutaka buteyemo ishyamba kuri hegitari 7 buherereye ahitwa i Gihogwe, ribasaba ko bajya bahifashisha ariko nabyo barabyanga, ahubwo bakaza umureego wo gushakisha ahandi hashya.

Amwe mu makuru abanyamasengesho benshi bagiye baha isange.com muri iyi minsi nyuma y’aho Umuvugizi wungirije wa ADEPR Tom Rwagasana afungiwe, ni ay’uko ngo bajyaga kuri iyo misozi cyane cyane uwa Kanyarira buri we se akazamuka yikoreye ibuye rye (Rinini) bagera ku gasongero k’uwo musozi ngo bakabanza kuyaturiraho amagambo akomeye basaba Imana kubakiza Rev.Tom Rwagasana, maze ngo barangiza kuyatoongera bakayahirika kure cyane kugeza ageze mu maanga y’umusozi.

Nyuma yo kuyahirika, ngo bajyaga bagira bati “Uko tubahiritse mwa mabuye mwe, ni nako duhiritse ubuyobozi bwa Tom Rwagasana kandi Imana iramutugabije” ubwo isange.com yabazaga abo banyamasengesho (badusabye ko tutabafata amafoto cyangwa se ngo tuzagaragaze amazina yabo) ku mpamvu bamuhirikaga kimwe n’ubuyobozi bwa ADEPR, badusubije ko batifuzaga gukomeza bayoborwa n’icyo bitaga igitugu giherekejwe n’iterabwoba ndetse no guhora basabwa amafaranga batazi icyo azakoreshwa.

Hari amakuru avugwa ko Bish.Tom Rwagasana yaba yaramenye ayo makuru bikamubabaza ndetse kugeza n’ubwo abyigishaho asaba abo bantu kubikomeza ariko ko ntacyo bizatanga ngo kuko nta mwana w’umuntu wamuhaangura.

2017-05-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Ukekwaho kugira inkomoko mu Rwanda  yafashwe ashinjwa urupfu rwa ASP Kirumira

Uganda: Ukekwaho kugira inkomoko mu Rwanda yafashwe ashinjwa urupfu rwa ASP Kirumira

Ubwanditsi 04 Oct 2018
Uko Kayumba Yibye Inka Z’Abagogwe Mu Majyaruguru Y’u Rwanda Azijyana  Uganda Mu Bushyo Bwitwa Banyankore Kweterana Hagati Ya 1997-1998

Uko Kayumba Yibye Inka Z’Abagogwe Mu Majyaruguru Y’u Rwanda Azijyana Uganda Mu Bushyo Bwitwa Banyankore Kweterana Hagati Ya 1997-1998

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Ikindi kimenyetso gihamya Kayumba Nyamwasa ibura rya Ben Rutabana

Ikindi kimenyetso gihamya Kayumba Nyamwasa ibura rya Ben Rutabana

Ubwanditsi 05 Feb 2020
Kinyinya : Abagore babiri bikekwa ko bicuruzaga [ Indaya ] basanzwe  munzu  zabo bishwe

Kinyinya : Abagore babiri bikekwa ko bicuruzaga [ Indaya ] basanzwe munzu zabo bishwe

Ubwanditsi 15 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi bashya icyenda
POLITIKI

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi bashya icyenda

Ubwanditsi 06 Dec 2018
AS Kigali yatsinze Gorilla FC naho Bugesera FC inganya na Police FC mu kino ya gicuti yatangiye gukinwa hitegurwa isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda .
Amakuru

AS Kigali yatsinze Gorilla FC naho Bugesera FC inganya na Police FC mu kino ya gicuti yatangiye gukinwa hitegurwa isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda .

Ubwanditsi 19 Apr 2021
Kamili Athanase umenyerewe kuri Radio Rwanda yagizwe Meya w’agateganyo wa Gicumbi
Mu Rwanda

Kamili Athanase umenyerewe kuri Radio Rwanda yagizwe Meya w’agateganyo wa Gicumbi

Ubwanditsi 01 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru