• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Impuguke mu by’umutekano Alex Ward yavuze uko abona ahazaza ha Trump na Iran

Impuguke mu by’umutekano Alex Ward yavuze uko abona ahazaza ha Trump na Iran

Ubwanditsi 21 May 2018 POLITIKI

Muri iki gihe Isi yose ikomeje kwibaza byinshi ku myitwarire ya Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku birebana n’amasezerano ajyanye n’intwaro za kirimbuzi muri Iran, cyane cyane ku mwanzuro wo kuvana igihugu cye muri aya masezerano.

Ku wa 14 Nyakanga 2015, i Vienne muri Autriche, ibihugu by’ibihangange ku Isi byageze ku masezerano y’ubwumvikane na Iran, bwo kugabanya gahunda yayo yo gucura intwaro za kirimbuzi hanyuma na yo ikoroherezwa ibihano mu bijyanye n’ubukungu n’ibindi.

Perezida Donald Trump aherutse gufata icyemezo cyo kwikura muri aya masezerano agabanya ububasha bwa Iran bwo kugera ku ntwaro za kirimbuzi. Ibi byatumye abahanga mu bya dipolomasi, igisirikare n’umutekano mpuzamahanga, bakomeje kwibaza byinshi ku hazaza ha Iran n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Alex Ward usanzwe akorera Ikinyamakuru Vox.com cyandikirwa muri Amerika, aherutse gusesengura ingingo zitandukanye zikubira hamwe uko abona iki kibazo, ndetse hamwe na hamwe agatanga n’imyanzuro y’uko we abona byagakwiye kugenda kuva kera kose.

Ward ntiyemeranya n’ababona ko Trump yahubutse mu mwanzuro yafashe w’uko Amerika izava muri aya masezerano.

Avuga ko ubwayo atari shyashya kuko n’uburyo agomba gukurikiranwa budatanga icyizere ku guhangana n’imbaraga za gisirikare za Iran, ku rwego rwashobora kuyambura igihagararo n’ubuhangange ifite mu karere k’Uburasirazuba bwo hagati, yaba igishingiye ku bukungu, ububanyi n’amahanga n’igisirikare.

Ward avuga ko ariya masezerano adakoza urwara ku mugambi wo gucura intwaro za misile zambukiranya imipaka Iran isanganywe. Ibi rero ngo ni ingingo yaba Barack Obama n’ibihugu byasinye ariya masezerano batigeze barebaho.

Mu nyandiko ye ndende iri ku rubuga rwa Vox.com, Ward yemeza ko igihe cyose amasezerano ku ntwaro za kirimbuzi adakumira Iran, mu kwigwizaho za misile zishobora kurasa ku butaka bwa Israel, ubwabyo bitari gutanga umusaruro uzarama.

Ikindi gihangayikishije, ngo ni ukuba Iran yaragiye irema ibirindiro ku butaka bwa Syria na Yemen, ntibinezeze amahanga arimo na Arabia Saudite bihora birebana ay’ingwe kandi ubwami bwayo ari incuti magara ya Amerika.

Mu mwaka aya masezerano yashyiriweho umukono, Igikomangoma cyo mu Bwami bwa Arabia Saudite Mohammed Bin Salman, yatangarije CBS ko aya masezerano ari icyo yise mu Cyongereza “Flawed Agreement” ni nko kuvuga ko nta kintu kizima kiyarimo.

Yanongeyeho ko igihe Iran yacura ibisasu bya kirimbuzi n’Ubwami bwa Saudi Arabia bwahita bucura ibindi nta kabuza.

Kuba rero Iran ari ikibazo ku bakeba bayo kandi bafite ubukungu bukataje n’inyungu runaka bahuriraho na Amerika, ubwabyo nabyo biri mu byatuma Amerika igira amahitamo nk’ayo Trump aherutse gutangaza.

Biri no mu bishobora kuba byarakanguriye Trump ko Amerika idacunze neza yazisanga Israel yagabweho ibitero by’ibisasu bya karahabutaka, byaba bitewe na Iran, Syria cyangwa Hezbollah ndetse na Hamas.

Bityo mu gihe gito misile zikaba zakwibasira bikomeye imijyi imwe n’imwe yo ku butaka bwa Israel kandi Amerika ifite inshingano ku mutekano wa Israel uko byagenda kose.

Ward kandi yibajije niba koko Iran yaba ishishikajwe no kwibikaho intwaro kirimbuzi. Yifashishije amagambo ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Javad Sarif yabwiye imwe muri Televiziyo yo muri Amerika CBS, aho yagize ati “Ntitwigeze na rimwe tugira gahunda yo gucura intwaro kirimbuzi.”

Imwe mu mpamvu ihatse izindi iyi mpuguke itangaza kandi ko yaba ariyo ntandaro y’uko Iran yaba ihorana inzozi zo gutunga bene izo ntwaro, ngo nuko byatuma igira ijambo ntakuka ku bakeba bayo nka Arabia Saudite, kandi yaba Amerika cyangwa Israel bikajya biyitinya.

Iyi mpuguke yemeza ko n’ubusanzwe Iran itarusha imbaraga Israel cyangwa Amerika mu bya gisirikare, ariko ko iri mu bihugu byihagazeho mu by’intambara n’igisirikare.

Kuba rero yatunga intwaro za kirimbuzi rero ngo ntagushidikanya ko yabuza amahwemo ibihugu by’bihangange nka Amerika n’ibindi.

Kugeza ubu haribazwa niba nta bindi bihugu bizava muri aya masezerano. By’umwihariko ibicuditse na Amerika nk’u Bwongereza n’u Bufaransa nibyo bigarukwaho cyane. Gusa hari n’abacungira hafi uko Iran izarushaho kwitwara mu bihe bikurikira icyemezo cya Trump.

Ku itariki 19 Ukuboza 2016, ikinyamakuru Le Parisien cyasohoye inyandiko y’uko Iran ifite umugambi wo kugura indege nini 100 zo mu bwoko bwa Airbus, ndetse n’izindi 80 za Boeing ifite icyicaro i Seattle muri Amerika.

Ubucuruzi nk’ubu bwo ku rwego ruhanitse, ni bumwe mu byo yaba Iran cyangwa ibihugu by’ibihanganye byakagombye kwitaho, ariko mu bigaragara hirya y’ubucuruzi n’inyungu mu by’ubukungu, hari indi mizi iruta kure uko abantu babona ikibazo.

Perezida wa Iran, Hassan Rouhani, yabwiye itangazamakuru ko ‘Niba dushobora kugera kubyo twifuza bitarindiriye kuba hamwe na Amerika, ni iki kizatubuza gukomeza ayo masezerano n’abo turi kumwe bandi babyifuza ko akomeza?”

Ibyo Rouhani yatangaje ariko bihabanye n’ibyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga we yari yaratangaje, yemeza ko mu gihe Amerika yahirahira ikivana muri ayo masezerano, Iran nayo itazajijinganya kuyakuramo akarenge.

2018-05-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Ubwanditsi 20 Dec 2024
Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura

Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura

RUSHYASHYA 15 Mar 2026
Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko

Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko

RUSHYASHYA 20 Apr 2026
U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye

U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye

Ubwanditsi 10 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uban Boys ikoze amateka yo kuba itsinda ryambere ryegukanye Guma Guma kunshuro yayo ya 6 ibera hano mu Rwanda
IMIKINO

Uban Boys ikoze amateka yo kuba itsinda ryambere ryegukanye Guma Guma kunshuro yayo ya 6 ibera hano mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Aug 2016
Police FC yegukanye “Inkera y’Abahizi” yitabiriwe na AS Kigali, Azam FC na APR FC yateguye iri rushanwa
Amakuru

Police FC yegukanye “Inkera y’Abahizi” yitabiriwe na AS Kigali, Azam FC na APR FC yateguye iri rushanwa

Ubwanditsi 25 Aug 2025
INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.
INKURU NYAMUKURU

INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.

Ubwanditsi 01 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru