Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangije dosiye ya banki yaho ikekwaho uruhare muri Jenoside, ni nyuma yuko Amashyirahamwe atatu yo mu Bufaransa, atanze ikirego ashinja Banki BNP Paribas yo muri icyo gihugu ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Iyo miryango irimo uwitwa Sherpa ugizwe n’abanyamategeko baharanira kurwanya ibyaha by’imari no kurengera ababikorewe; Impuzamiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda baburanishwa (CPCR) na Ibuka, bamaze kurega banki ikomeye mu Bufaransa BNP Paribas, bayishinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Ibyo byaha uko ari bitatu, BNP Paribas ngo ikaba yarabikoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Aya makuru mashya yo gukurikirana dosiye y’iyi banki amaze iminota mike ari ku rubuga rw’ikinyamakuru France 24.
“”
Ayo mashyirahamwe ashinja iyo banki yo mu Bufaransa kuba yarateye inkunga umugambi wo kugura toni 80 z’intwaro zifashishijwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ayo mashyirahamwe avuga ko Banki yari izi nta gushidakanya umugambi wa Jenoside abayobozi b’u Rwanda bari bafite , irarenga ibemerera amafaranga muri Kamena 1994.”
Umuvugizi wa BNP Paribas, aganira na AFP, we yagize ati “Twumvise mu bitangazamakuru ko bagiye kuturega mu nkiko. Kugeza ubu, nta makuru ahagije dufite arebana na byo ku buryo twagira icyo tubivugaho.”
Ayo mashyirahamwe uko ari atatu yemeza ko muri Kamena 1994, BNP kuri ubu yitwa BNP Paribas yohereje inshuro ebyiri amafaranga kuri konti ya banki y’igihugu y’u Rwanda (BNR) yari ifite muri BNP icyo gihe.
Aya mafaranga ageze kuri Konti ya Banki nkuru y’u Rwanda yabaga muri BNP, ngo yakomereje kuri konti yo muri banki yo mu Busuwisi yitwa UBP y’uwitwa Willem Tertius Ehlers.
Uyu Willem Tertius Ehlers, ni umuherwe wo muri Afurika y’Epfo icyo gihe wari ufite kompanyi icuruza intwaro yitwa Delta Aero.
Ayo mashyirahamwe avuga ko ayo mafaranga yoherejwe ku wa 14 Kamena no ku wa 16 Kamena 1994 yarengaga miliyoni 1 n’ibihumbi 300 by’Amadorari y’Amerika yifashishijwe na Leta y’u Rwanda mu kugura intwaro, mu gihe Loni yari imaze ukwezi ifatiye u Rwanda ibihano birimo no kutarwoherezamo intwaro. Ni umwanzuro yafashe tariki ya 17 Gicurasi.
Byabaye kandi mu gihe mu Rwanda byari bizwi ko hatangiye Jenoside icyo gihe yari irimo gukorerwa abatutsi ikaba yarahitanye abarenga miliyoni imwe.
Ayo mashyirahamwe akomeza avuga ko, bukeye bwaho (bamaze guhabwa ayo mafaranga) Ehlers na Col Theoneste Bagosora bahise basinyana amasezerano yo kugura intwaro, bayasinyira mu Birwa bya Seychelle babifashijwemo n’Abazayirwa.
Itangazo ry’iyo miryango risoza rigira riti “Intwaro zimaze kugezwa i Goma zahise zambutswa mu Rwanda zinyujijwe ku Gisenyi.”
Uko banki yasohoye amafaranga
Iyi banki ngo yasohoye amafaranga bisabwe n’abari abayobozi mu Rwanda yishyurwa intwaro zagejejwe mu Rwanda muri Kamena 1994. Icyo gihe ngo mu Rwanda hazanywe mbunda zo mu bwoko bwa Kalachnikov.
Ibyo byakozwe biciye mu gupanga ingendo ebyiri z’indege mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Kamena 1994 zijya i Goma, aho ikibuga cy’indege cyagenzurwaga n’Ingabo z’Abafaransa. Ni intwaro ngo Guverinoma ya Seychelles yari yarafatiye mu bwato, muri Werurwe 1993.
Izo ntwaro ngo zavanwe i Goma zambutswa n’inzira z’umuhanda zishyikirizwa Ingabo z’u Rwanda icyo gihe (Forces Armées Rwandaises, FAR), ari nazo zaifashishwa muri jenoside.
Impuguke ku mateka y’u Rwanda, Jacques Morel, yagize ati “Izo ntwaro zahawe abarwanyi bagize uruhare muri jenoside. Hari ubwicanyi bwinshi bwakoreshejwe imihoro, ariko hari n’ubwakoreshejwe imbunda. Izi ntwaro zaje ziturutse muri Seychelles zari ziganjemo imbunda za kalachnikovs AK-47.”
Muri izo ntwaro harimo amasasu y’imbunda nto n’inini, za grenade n’ibisasu bya mortiers, byose biza harenzwe ku mabwiriza ya Loni, nkuko Jacques Morel abitangaza. Ati “Intwaro zaguzwe muri Seychelles zahaye imbaraga Abahutu bakoraga Jenoside nk’uko iyi miryango ibivuga mu kirego cyayo. Aho niho haza ikibazo cy’uko BNP Paribas yagize uruhare muri jenoside”
Igurwa ry’izo ntwaro ngo ryari rihagarikiwe na Col Theoneste Bagosora wakatiwe gufungwa imyaka 35, wari kumwe na Petrus Willem Ehlers wari nk’umuhuza. Uyu yabaye Umunyamabanga wa Pieter Willem Botha, Minisitiri w’Intebe wa nyuma wa Afurika y’Epfo.
Icyo gihe ngo Guverinoma y’u Rwanda yari ikeneye amafaranga cyane, ariko nka Banque Bruxelles Lambert (BBL) yari yanze kuyarekura avuye kuri konti ya banki y’ubucuruzi (Banque commerciale du Rwanda -BCR).
Uwahoze ari umuyobozi muri iyo banki Jacques Simal, ubwo yabazwaga na Polisi y’u Bubiligi ku wa 5 Gicurasi 2004, yagize ati “Nubwo impamvu itari yatangajwe neza, byagaragariraga buri wese ko bagombaga kugura intwaro n’ibisasu. […] Ndibuka ko kugira ngo babyumvishe BBL, guverinoma y’u Rwanda yohereje intumwa ngo ize kutwumvisha kurekura amafaranga.”
Mu kirego cyatanzwe, ngo bigaragazwa neza ko BBL “yanze sheki yari yohererejwe, bituma Guverinoma y’u Rwanda idakoresha ayo mafaranga mu kugura intwaro.”
Ni ubwa mbere ikirego nk’iki gitanzwe kuri Banki mu Bufaransa. Ibi binyamakuru byatangaje ko BNP Paribas yanze kugira icyo ihita itangaza, ivuga ko nta makuru ahagije irabona yatuma igira icyo ivuga kuri iki kirego.
Mu gutanga ikirego, iyi miryango yifashishije inyandiko zirimo raporo ya Human Rights Watch yo muri Gicurasi 1995; raporo esheshatu za komisiyo mpuzamahanga yashyizweho n’akanama gashinzwe umutekano ku Isi kigaga ku kurenga ku mabwiriza yo kutagurisha intwaro u Rwanda, zo kuva muri Mutarama 1996 kugeza mu Ugushyingo 1998.
Bifashishije kandi inyandiko za Banki Nkuru y’u Rwanda mu gihe cy’ibyo bihano; Inyandiko zo mu rubanza rwa Bagosora mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha i Arusha na raporo ku madeni u Rwanda rwari rufitiye amahanga yo mu Ugushyingo 1996, yakozwe n’impuguke mu bukungu Pierre Galland na Michel Chossudovsky, zibisabwe na Guverinoma y’u Rwanda.
Umuyobozi w’impuzamiryango ikurikirana abakoze Jenoside bari mu mahanga (CPCR), Alain Gauthier, yavuze ko ubusanzwe bakurikirana “abajenosideri, ariko muri iki kirego turashaka gutandukanya ibice bigize umurunga watumye Jenoside igerwaho.”
BNP Paribas ni banki ikomeye ikorera mu bihugu 75.