Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nzeli 2017 nibwo igisirikare cy’u Rwanda, RDF cyohereje abandi basirikare 140 barwanira ku butaka mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique mu kongera imbaraga z’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Centrafrique (MINUSCA).
Abasirikare bagiye bayobowe na Major Steven Semwaga. Bahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nkuko bitangazwa na Minisiteri y’ingabo.
Ibikoresho bizakoreshwa n’aba basirikare byatangiye kujyanwa muri Centrafrique kuva ku itariki 16 Nzeli 2017. Mu gihe cy’amezi ane, aba basirikare b’inyongera bazakorera by’agateganyo muri Batayo y’u Rwanda iri mu murwa mukuru wa Bangui mu gihe bazaba bategereje ahandi bahabwa ubutumwa.
Brig Gen Wilson Gumisiriza ukuriye ibikorwa by’abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro yasabye abagiye kuba abambasadeli beza b’u Rwanda ndetse bakazirikana ubutumwa bubajyanye bwo kurinda abasivili.
Yagize ati “ Iteka mujye mugendera ku ndagagaciro za RDF ndetse n’ikinyabupfura mwatojwe. Muzakurikize amabwiriza y’umuryango w’abibumbye, murinde isura nziza y’u Rwanda, mukora ubutumwa bubajyanye ku rwego rwo hejuru rushoboka.”
U Rwanda rwongereye ingabo zibungabunga ubutumwa bw’amahoro muri Centrafrique nyuma yo kubisabwa n’umuryango w’abibumbye.
Ku isi, u Rwanda ruri mu bihugu bifite ingabo nyinshi ziri mu butumwa bw’amahoro mu bihugu binyuranye. Abasirikare ba RDF ba mbere boherejwe kubungabunga amahoro muri Centrafrique muri 2014.
Abasirikare bahagurutse muri iki gitondo