• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu Rwanda

Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu Rwanda

Ubwanditsi 03 Oct 2017 Mu Mahanga

David Himbara yumvikanye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika asebya ubutegetsi bw’u Rwanda, yibasira abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bakomeje gushimwa na benshi ku Isi kubera umusanzu wabo.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Himbara na Robert Higiro bahuye n’agashami ka Amerika ka Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, kibanda kuri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, nyuma y’umugambi bacuriwe n’ikigo Podesta Group gikorera i Washington, D.C bakacyishyura $440 000 angana na miliyoni 372 Frw.

Himbara nk’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yari kumwe na Robert Higiro wirukanwe muri RDF mu myaka ishize kubera imyitwarire mibi ariko aza guhunga igihugu mbere y’uko ibibazo bye bibyutswa, ageze hanze yiyambika isura y’umunyapolitiki wahunze, atangira gusebya leta y’u Rwanda.

Byari ibiganiro bifite intego yo guharabika isura y’u Rwanda, ukurikije uko abari batumiwe babazwaga ibibazo cyangwa urebeye ku kuba abahunze igihugu bafatwa nk’abagiye gutanga ubuhamya ku miyoborere yacyo.

Mu gutangira, Karen Bass umwe mu bagize iyi komisiyo yavuze ko hari byinshi u Rwanda rwakoze mu myaka 23 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, ubukungu n’icyizere cy’ubuzima birazamuka, impfu z’abana ziraganuka ndetse ishoramari ririyongera.

Ngo byajyanye n’uruhare rw’umugore ku buryo u Rwanda “ruza imbere ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, bangana na 64%, ugereranyije na 18% bari mu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Christopher Smith wari uyoboye ibiganiro we yabanje kuvuga ibyo u Rwanda rushimwa, ariko ngo hari byinshi runengwa birimo kutihanganira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, atanga urugero kuri Diane Rwigara uheruka gutabwa muri yombi.

Himbara yahawe umwanya avuga ko yifuza kuvuga ku bintu bitatu, birimo ibyabanjirije amatora ya perezida aheruka, uko yagenze n’ibyayakurikiye.

Yavuze ko ayo matora afite inkomoko ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga mu 2015 ryongereye Perezida Kagame manda. Yahise abihuza n’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’abagore benshi, ati “Ni gute ibyo wabisobanura, ariko nanone navuga ko aya mavugurura mu Itegeko Nshinga ari gukorwa n’Inteko Ishinga Amategeko yiganjemo abagore! Umubare w’abagore ni munini, ariko ireme ry’akazi bakora, ni ba Rukurikirizindi’.”

-8162.jpg
Ifoto ya Perezida Kagame n’abategarugori bagize Inteko Nshinga Mategeko y’u Rwanda

Yakomeje avuga ko impamvu Diane Rwigara yafunzwe ari uko ari we wenyine wazamuye ibibazo bya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. Ibi abivuze mu gihe hashize iminsi mike hatangiye kujya hanze ibimenyetso byumvikanisha umugambi we wo guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Yongeyeho ati “Abavuga ibintu byiza, abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, erega abo bagore nta n’umwe utorwa, ni urutonde rushyirwa hamwe n’ishyaka riri ku butegetsi. Abasenateri nabo kimwe cya kabiri bashyirwaho. Ntimugereranye abasenateri bo mu Rwanda n’abasenateri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Depite Bass yagarutse ku magambo ya Himbara avuga ko akurikije ibyo yaganiriye b’abadepite b’Abanyarwandakazi bahuye, bidakwiriye ko bafatwa nk’abadashobora kugira impinduka bakora igihe hari ibidatunganye.

-8163.jpg
Karen Bass umudepite mu Nteko Nshinga mategeko y’America

Yakomeje agira ati “Kandi ntekereza ko abagore ku Isi yose iyo bareba iriya mibare babona ko ari ikintu gishimishije.”

Muri ako ga komite kabajije Himbara na Robert, ubusanzwe kagizwe n’abadepite 9 b’America hari harimo babiri (2) gusa aribo Chris Smith na Karen Bass nawe waje kugenda ibiganiro bitarangiye.

Bose ntibabonaga ibintu kimwe

Mike Jobbins ukurikirana Afurika mu muryango Search for Common Ground uteza imbere gukemura amakimbirane no kubaka amahoro, yavuze ko bakoranye n’u Rwanda kuva mu 2006 kandi babonye impinduka zitabarika.

Byose ngo byashobotse hejuru y’ingorane igihugu gihura nazo zirimo kuba kidakora ku nyanja no kuba abagituye biyongera cyane kandi bakesha imibereho ishingiye ku buhinzi butari ubwa kijyambere.

Yagize ati “U Rwanda rwazamuye ubukungu mu buryo butangaje. Mu myaka 15 ishize bwikubye inshuro zirenga enye, buva kuri miliyari 1.3 bugera kuri miliyari 8.3 z’amadolari ku mwaka. Internet imaze gusakara kuri 250% kuva mu 2010…”

Mu mwanzuro we yisabiye ko “Inteko ya Amerika ikwiye kwita cyane ku gukorana na guverinoma y’u Rwanda mu gufasha Abanyarwanda kwiyubakira ahazaza heza no kugera ku ntego zabo.”

Ubwanditsi

2017-10-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Netanyahu yemeje ko Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi zatanze isomo ryo kwirwanaho

Ubwanditsi 06 Jul 2016
Polisi y’u Rwanda yatangaje uko byari byifashe kuri Noheli

Ubwanditsi 26 Dec 2016
Amakuru twacukumbuye ku buryo buhagije, arahamya ko kimwe mu bikomerezwa bya FDLR, Gen. Appolinaire Hakizimana alias Poète, atagihumeka umwuka w’abazima

Ubwanditsi 03 Jan 2025
Rutahizamu wa Manchester City yo mu Bwongereza Sergio Kun Aguero yabwiwe ko atazagumana n’iyi kipe nyuma yaho amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021

Ubwanditsi 30 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutoza w’ikipe y’igihugu arasaba abafa kuza ari benshi ku munsi baza kina na Congo Kinshasa
IMIKINO

Ubwanditsi 26 Jan 2016
Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva cyera, urupfu rwa Perezida Habyarimana rwabaye imbarutso yo kwica Abatutsi ku mugaragaro. Dore amwe mu matariki yabayeho ubwicanyi bukomeye.  6 Mata 1994 saa 20:25: Indege yari itwaye Abaperezida Juvénal Habyarimana na Ntaryamira Cyprien yarasiwe i Kanombe mu mujyi wa Kigali ubwo bari bavuye mu nama Arusha muri Tanzaniya.  Mu masaha yakurikiyeho ni bwo umutwe w’abasirikari barindaga Habyarimana, abasirikare, abajandarume n’Interahamwe batangiye gushyiraho za bariyeri muri Kigali.  7 Mata 1994: Minisitiri w’Intebe, Agatha Uwilingiyimana, Perezida w’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, Joseph Kavaruganda barishwe.  Ni na bwo hatangiye kwicwa Abatutsi urugo ku rugo hanicwa abasirikare 10 b’Ababiligi, abarwaza, abarwayi n’abaganga ba CHK.  Kuri iyi tariki ni na bwo abasirikare bahoze ari aba FPR Inkotanyi bavuye muri CND batangira kurwana n’abicanyi.  8 Mata 1994: Ubwicanyi bwatangiye gukwira mu gihugu hose, bamwe mu bayobozi batangira guhungira muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda biganjemo Abaminisitiri.  Abantu barenga 100 biciwe mu ishuri rya Mutagatifu Andereye i Nyamirambo. Koloneli Théoneste Bagosora yateranyije inama yo kugena abayobozi bakuru b’igihugu bari bamaze gupfa.  9 Mata 1994: Théodore Sindikubwabo yabaye Perezida w’igihugu w’agateganyo, Jean Kambanda agirwa Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Abatabazi.  “Opération Amaryllis” y’Abafaransa yageze mu Rwanda izanye n’iy’Ababiligi yitwaga “Opération Silverback”.  Umuryango wa Habyarimana wajyanwe i Bangui muri Repubukika ya Centr’Afrika bahavanwa bajya mu Bufaransa.  12 Mata 1994: Guverinoma yavuye i Kigali ihungira i Murambi muri Gitarama  13 Mata 1994: Ingabo z’Ababiligi zafashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda zita impunzi z’abatutsi zari zabahungiyeho muri ETO Kicukiro, Interahamwe n’abasirikare bahita batangira kubiraramo,abasigaye babazamura Nyanza ya Kicukiro ari naho babarangirije.  14 Mata 1994: Ubwicanyi bwakorewe mu bitaro bya Kibeho ku Gikongoro  15 Mata 1994: Ubwicanyi i Nyarubuye muri Kibungo no muri Paruwasi ya Mubuga ku Kibuye  16 Mata 1994: Ubwicanyi kuri Paruwasi ya Mugonero ku Kibuye 18 Mata 1994: Hishwe abari bahungiye muri Sitade Gatwaro (Kibuye).  20 na 22 Mata 1994: Interahamwe n’abasirikare biraye mu barwayi, abarwaza n’abavuzi bo mu bitaro bya Kaminuza i Butare barabica.  21 Mata 1994: Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) zaragabanyijwe ziva ku bihumbi 5,500 zigera kuri 270.  27 Mata 1994: Papa Jean Paul II yatangaje bwa mbere ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside.  28 Mata 1994: Amerika na yo yemeye ko ibyaberaga mu Rwanda byari Jenoside bisobanurwa n’umuvugizi wayo Christine Shelley.  30 Mata 1994: Impunzi 250.000 zambutse umupaka zijya muri Tanzaniya bahunga intambara FPR yarwanaga na FAR.  12 Gicurasi 1994: Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Loni na we yavuze ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside.  13 na 14 Gicurasi 1994: Ni bwo abasirikare ba Leta y’abatabazi bifatanyije n’abapolisi, Interahamwe n’abaturange bateye abaturage bo mu Bisesero ku musozi wa Muyira bicamo abaturage batabarika bari babashije kwirwanaho mbere.  Muri Gicurasi 1994 : Umuryango utabara imbabare watangaje ko hamaze gupfa abantu barenga ibihumbi 500.  22 Gicurasi 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe.  27 Gicurasi 1994: Habayeho guhererekanya impunzi hagati ya FPR na FAR biyobowe na MINUAR buri wese agahitamo aho agomba kujya yaba mu gice kiyoborwa na FPR cyangwa na Guverinoma y’Abatabazi.  29 Gicurasi 1994: Guverinoma yahungiye ku Gisenyi ari na ho yavuye igana mu cyahoze ari Zayire.  2 Kamena 1994: Gitarama na Kabgayi byagiye mu maboko ya FPR Inkotanyi  16 Kamena 1994: FPR yabohoje impunzi zari zahungiye muri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu i Kigali no muri Saint Paul.  22 Kamena 1994: Akanama gashinzwe umutekano ku isi kemereye Ingabo z’u Bufaransa kuza muri “Opération Turquoise”.  28 Kamena 1994: Umuryango w’Abibumbye wasohoye raporo ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.  4 Nyakanga 1994: Umujyi wa Kigali na Butare byafashwe na FPR Inkotanyi, Ingabo z’Abafaransa zitangaza ko Kibuye, Gikongoro na Cyangugu zizazicungira umutekano  13 Nyakanga 1994: Impunzi z’Abanyarwanda zatangiye kwambuka umupaka zijya mu mujyi wa Goma muri Zayire  15 Nyakanga 1994: Umuryango w’Abibumbye wanze kwemera Leta y’abatabazi.  17 Nyakanga 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe Gisenyi na Ruhengeri kandi batangaza ko intambara ihagaze ku mugaragaro.  19 Nyakanga 1994: Hagiyeho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Pasteur Bizimungu aba Perezida, Jenerali Majoro Paul Kagame aba Visi-Perezida, Faustin Twagiramungu aba Minisitiri w’Intebe
Amakuru

RUSHYASHYA 08 Apr 2026
Azzedine Lagab wo muri Algeria yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2018 (Amafoto)

Ubwanditsi 05 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru